Rutsiro: Inkuba yibasiye umuryango

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, inkuba yakubise abana batatu b’abanyeshuri bo mu rugo rumwe umwe ahita apfa abandi bagira ihungabana. Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani z’ijoro.Ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa buvuga ko iyo nkuba hari n’ibindi bintu yangije. Umwana inkuba yakubise agapfa ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda mbere y’uko ushyingurwa, ndetse n’abahungabanye bajyanwa muri ibyo bitaro ngo bitabweho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas yemeje aya makuru. Ati “Uretse…

SOMA INKURU

Batunguwe no gusanga amafi yose yapfuye areremba ku mazi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021, mu mudugudu wa Kingara, mu kagari ka Mununu, mu murenge wa Fumbwe, mu karere ka Rwamagana, urubyiruko rwibumbiye muri koperative “Haguruka dukore Fumbwe” rworora amafi mu Kiyaga cya Muhazi, rwatunguwe no kubyuka bagasanga amafi yose bororaga agera ku bihumbi icumi yapfuye. Muri aka Kagari habarizwa koperative y’abaturage 18 basanzwe bororera amafi mu Kiyaga cya Muhazi. Perezida wa Koperative Haguruka Dukore Fumbwe, Musengamana Aimable yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bataramenya icyishe amafi yabo ngo kuko yari agejeje igihe cyiza cyo…

SOMA INKURU

Icyo ubutaka bwo ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bwagenewe

Ubutaka bwo ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi ni umutungo rusange wa Leta, nta wemerewe kubukoresha atabiherewe uruhushya na Ministeri y’Ibidukikije. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) bari gukora ubukangurambaga bugamije kwibutsa Abaturarwanda bose ko bitemewe gushyira ibikorwa mu butaka bufatwa nk’ubuhumekero bw’ibiyaga n’imigezi, kuko ari umutungo rusange wa Leta. Ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga na metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi buri mu mutungo rusange wa Leta, hashingiwe ku iteka rya Minisitiri N°007/16.01 ryo kuwa 15/07/2010 rigena uburebure bw’ubutaka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi…

SOMA INKURU

Umuburo ku iruka rya Nyiragongo

Abahanga mu by’ibirunga baraburira ko ikiyaga cy’umuriro w’amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, kiri hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo. Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2002, amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu, hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%. Itsinda ry’abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo baburiye ko “uyu muriro w’amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k’iki kirunga nanone” nk’uko bivugwa na Science Magazine. Prof Dario Tedesco wo muri iri…

SOMA INKURU

Rwanda: Hemejwe ihingwa ry’urumogi mu rwego rw’ubuvuzi

Leta y’u Rwanda yemeje guhinga no kohereza “urumogi” mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga nk’uko byatangajwe. Inama y’abaminisitiri yo ku wa kabiri yemeje ibyerekeye “ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi”. Ikigo cya leta gishinzwe iterambere mu Rwanda “RDB”, cyasohoye itangazo rivuga ko u Rwanda ruzatangira kwakira abahatanira guhabwa uburenganzira muri iryo shoramari. Kuruhinga bizakorwa mu buryo butavuguruza amategeko ahana ikoreshwa ryarwo nk’ikiyobyabwenge. Minisitiri w’ubuzima yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ‘cannabis’ gisanzwe kizwi nk’urumogi. U Rwanda rubaye igihugu…

SOMA INKURU

Kayonza: Abaturage baratabaza nyuma yo gushinja ubuyobozi kubarangarana

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama baturiye igice gicukurwamo amabuye y’agaciro, inzu zabo zarangiritse abandi bavuga ko badasinzira bitewe n’intambi zituritswa iyo bari gucukura amabuye y’agaciro, aho bavuga ko ubuyobozi bwabarangaranye kuko ikibazo cyabo kimaze imyaka irenga icumi ntacyo gikorwaho. Ni ikibazo gifitwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gahengeri mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama. Ni agace kamaze imyaka myinshi gacukurwamo amabuye y’agaciro, aho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 haje no gutuzwa abaturage banahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo. Bamwe mu baturage baganiriye na…

SOMA INKURU

Ruhango: Ikihishe inyuma ku iyangirika ry’ibidukikije

Mu Karere ka Ruhango hagaragara ikibazo cy’ibicanwa byiganjemo ibikomoka ku biti ari na byo bifite uruhare rukomeye mu iyangirika ry’ibidukikije, dore ko aka Karere kari mu  dutuwe cyane mu Rwanda, aho kuri kirometero kare hatuye abaturage barenga 538, ubuyobozi bwaho bwo bufite icyo butunga urutoki nk’impamvu nyamukuru y’iki kibazo. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianey, yatangaje ikihishe inyuma y’iyangirika ry’ibidukikije, aho yahishuye ko umuco ndetse n’imyumvire ari byo bituma abantu bangiza ibidukikije bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti kandi hari ibindi byakwifashishwa bitangiza ibidukikije. Ibicanwa nibyo biri ku…

SOMA INKURU

IUCN yashyizeho uburyo bwihariye bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

IUCN yatangije gahunda ihamye yo gushyiraho uburyo bwihariye bwo guhangana n’ibibazo byugarije isi mu mihindagurikire y’ikirere. Iyi gahunda ikaba igamije gufasha za leta z’ibihugu, abikorera ku giti cyabo ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kwifashisha uburyo karemano mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurinda ukwangirika kw’ibinyabuzima. Stewart Maginnis, umuyobozi muri IUCN w’ishami rishinzwe kwifashisha uburyo karemano mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, yagize ati “Isi irajwe ishinga no gushaka umuti urambye wo guhangana n’imbogamizi zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ibura ry’ibiribwa n’ubuke bw’amazi, ndetse n’ibihe irimo byo guhangana n’icyorezo kiyibasiye. Niyo mpamvu ubu buryo IUCN yashyizeho bwo…

SOMA INKURU

Covid-19: Abahinzi barataka igihombo kidasanzwe, MINAGRI iti “ntako tutagize”

Urugaga rw’abahinzi “Imbaraga Farmers” ruratabaza nyuma y’aho Covid-19 iteje abanyamuryango barwo igihombo kidasanzwe,  aho badatinya no kuvuga ko ntihatagira igikorwa na leta mu maguru mashya, u Rwanda  rushobora kuzagira ikibazo cy’ibiribwa gikomeye.  Mu kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi mu Rwanda,  uwari uhagarariye MINAGRI Dr. Semwaga Octave yatangaje ko Leta itirengagije abahinzi ndetse no mu bihe bya guma mu rugo byatewe na Covid-19, leta yaguriye abahinzi umusaruro ufatika. Yagize ati ” Mu gihe hari imiryango yari ikeneye ubufasha…

SOMA INKURU

Nyamasheke yibasiwe n’umutingito

Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani n’igice z’ijoro mu Midugudu igize Akagari ka Mwezi, mu Murenge wa Karengera muri Nyamasheke haraye humvikanye umutingito wabaye inshuro eshatu wikurikiranya. Umwe mu bahatuye yabwiye UMUSEKE ko ku nshuro ya mbere waje ufite imbaraga ariko ubwa kabiri uza woroheje kurusha uwa mbere. Amakuru twamenye kandi ni uko uriya mutingito wageze no mu yindi Mirenge harimo n’uwa Ruharambuga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Zaboulon Nsengiyumva  avuga ko uriya mutingito wageze no mu tundi tugari, ariko ko kugeza ubu amakuru bafite ari uko nta kintu wangije.…

SOMA INKURU