Nyuma ya COVID-19 Ubushinwa bwibasiwe n’umwuzure

Imvura imaze iminsi igwa mu Bushinwa yatumwe ahantu henshi hegereye imigezi havuka imyuzure. Ubu imigezi 52 yuzuye, amazi agera mu mirima y’abaturage no mu Mijyi ikikije iyo migezi. Imigezi yuzuye iri mu Ntara za Guangxi, Guangdong, Fujian, Jiangxi, Zhejiang n’ahandi. Imvura imaze iminsi itatu igwa idakuraho. Minisiteri yo kwita ku mazi yatangaje ko imyuzure yabaye ikibazo gikomeye ku rwego rwa Gatatu, ni ukuvuga urwego ruteje akaga gakomeye. Imyuzure ibaye myinshi mu Bushinwa nyuma y’uko iki gihugu cya gatatu mu bunini ku isi,( nyuma y’u Burusiya na Canada) kiri kuva buhoro…

SOMA INKURU

Rwanda: Hasubukuwe ibikorwa by’uburobyi ingamba zo kwirinda COVID-19 zikazwa

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubworozi bw’amafi n’uburobyi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Mukasekuru Mathilde yatangaje ko ibiyaga 20 kuri 22 byari bimaze amezi agera kuri abiri bifunze hirya no hino mu gihugu muri gahunda yo kongera umusaruro w’amafi hakurikijwe igihe yororokera mu biyaga byo mu Burasirazuba no mu Majyaruguru, ndetse n’ikiyaga kimwe cya Karago cyo mu ntara y’Iburengerazuba byongeye gufungurwa, ibikorwa by’uburobyi bikaba byasubukuwe. Mukasekuru yashimangiye ko gufunga ibiyaga byatanze umusaruro aho yagize ati “Byatanze umusaruro mwiza nk’aho ndi gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ho by’umwihariko twari twarateyemo isambaza zivuye mu kiyaga cya…

SOMA INKURU

2020 umwaka watangiranye n’ibiza bidasanzwe

Muri uyu mwaka wa 2020 hagaragayemo imvura itari nke, by’umwihariko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2020 haguyemo imvura nyinshi cyane, by’umwihariko iyaguye mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 72 bo mu bice binyuranye by’igihugu ndetse hanangirika ibikorwa remezo bitandukanye. Akaba ari muri urwo rwego Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi “MINEMA”, yashyize hanze raporo yerekana uburyo hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka wa 2020 haguyemo imvura iteza ibiza birimo imyuzure, inkuba, inkangu n’ibindi byatwaye ubuzima bw’abantu 140, abagera kuri 225…

SOMA INKURU

Nyuma yo kurokora umwana ibiza akomeje gushimirwa

BUNANI Jean Claude wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ari gutabara umwana w’imyaka 6 witwa Gitego Jackson wari waheze muri ruhururura ya Nyabugogo agiye gutwarwa n’amazi kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi yatwaye ubuzima bw’abatari bake, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba mu biro bye, ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki 6 Gashyantare 2020.   Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Nyarugenge, Meya Kayisime yashimiye Bunani amugenera n’impano kuri iki gikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kurokora Gitego wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura muri ruhurura ndetse anamwizeza ko ubuyobozi…

SOMA INKURU

Hagaragajwe ibyo ibiza byatwaye mu minsi ibiri ishize harimo n’ubuzima

Ejo hashize kuwa kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2020, nibwo  Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi “MINEMA”, yashyize ahagaragara imibare y’abantu babuze ubuzima, inzu zasenyutse, imyaka yangiritse, ibikorwa remezo n’ibindi byose byangijwe n’ibiza byakomotse ku mvura yaguye hagati ya tariki ya 02 na 04 Gashyantare 2020. Imibare ya MINEMA igaragaza ko muri ayo matariki, imvura yahitanye ubuzima bw’abantu 19 mu gihugu hose. Muri aba, harimo umuryango umwe w’abantu barindwi wari utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’inzu bose bahita bapfa. Harimo kandi abandi bantu batatu bo mu Murenge…

SOMA INKURU

Meteo Rwanda yemeje ko igipimo cy’imvura kidasanzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31 Mutarama 2020, ahenshi mu gihugu habonetse imvura nyinshi cyane ugereranyije n’isanzwe igwa muri ayo matariki mu gihe cy’imyaka myinshi. Nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020, imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Nyamagabe, Gitega, Rubengera no ku bupimiro bwa Byimana. Ahapimwe imvura nyinshi ni ku bupimiro bwa Nyamagabe hapimwe milimetero 158, ku Gitega hapimwa milimetero 118.2 naho Rubengera hapimwe milimetero 113.2. Ahapimwe imvura nke ni ku bupimiro bwa Kawangire ingana na milimetero…

SOMA INKURU

Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu

Imvura nyinshi yaraye iguye mu mujyi wa Kigali yasenye amazu menshi n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye ariko by’umwihariko itwara ubuzima bw’abantu hirya no hino aho mu karere ka Gasabo havugwa urupfu rw’abantu 7 barimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be bari mu nzu yatwawe n’amazi ayita mu mugezi wa Yanze bahasiga ubuzima Mu kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo umuvu watwaye inzu yarimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be uyigeza mu mugezi wa Yanze baturanye. Iki kibazo kikaba cyabaye ahagana saa saba z’ijoro ryakeye ubwo imvura yagwaga ari nyinshi. Umwe…

SOMA INKURU

Imvura idasanzwe iteza ibiza ntiyasize Uburayi

Imvura idasanzwe yaguye mu mpera z’iki cyumweru dusoje yateje umwuzure wahitanye abagera kuri batatu mu Majyepfo y’Ubufaransa inasenya ibikorwaremezo byiganjemo imihanda n’amashanyarazi ku buryo imiryango isaga 70,000 ubu iri mu icuraburindi kubera kubura umuriro. Iyi mvura idasanzwe yatangiye kugwa kuwa Gatanu mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Ubufaransa ikaba yaratumye benshi bava mu byabo naho abandi batatu bakaba bahitanywe nayo nk’uko abategetsi b’iki gihugu babitangaje. Mu bahitanwe n’iyi mvura yateje imyuzure harimo umusaza w’imyaka 76 witabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 13 rishyira 14 Ukuboza 2019 mu gace mu…

SOMA INKURU

Abari batuye mu manegeka bahagurukiwe

Iki cyemezo Umujyi wa Kigali ugifashe nyuma y’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaje ko kuva mu mpera z’Ukuboza kugeza tariki 30 Ukuboza hazagwa imvura nyinshi. Tariki 29 Kamena 2019 kandi Minisitiri w’Ibidukikije yandikiye Uturere twose adusaba gushyiraho gahunda yihutirwayo guhagarika ibikorwa byose byangiza ibishanga no kubikuraho. Nyuma y’aho mu 2017, Umujyi wa Kigali watangiye kwimura ibikorwa bitemewe n’ibyangiza ibishanga ku buryo kuva iyo gahunda yatangira hari ibyagezweho, gusa ugereranije n’uburemere bw’iki kibazo bigaragara ko hagikenewe imbaraga zidasanzwe kugira ngo ibishanga byose bikurwemo ibikorwa bibyangiza byashyizwemo. Abaturage batandukanye batuye mu manegeka…

SOMA INKURU

Gahunda ya “Visit Rwanda” ikomeje gufata intera

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2019, nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda (RDB), cyatangaje ko cyatangiye imikoranire n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain muri gahunda ya “ Visit Rwanda”. Iyi kipe nayo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yemeje iby’iyi mikoranire mishya hagati yayo na Leta y’u Rwanda, yari isanzwe ifitwe n’ikipe yo mu Bwongeleza ya “Arsenal”. PSG ije mu mikoranire mishya hagati yayo n’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibindi byiza bitatse igihugu. RDB yatangaje ko…

SOMA INKURU