Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwatangiye kubaka inzu zubakishije ibikoresho bidahenze kandi birambye, mu rwego gutuza neza abafite amikoro make mu Mirenge ya Gitega na Kimisagara bari basanzwe batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Iyi gahunda yo kuvugurura imiturire y’akajagali igirwamo uruhare n’umuturage ndetse na Leta, aho abaturage batanga ibibanza byabo byari byubatseho inzu zishaje zikavanwaho noneho ubwo butaka Leta ikabwubakaho izindi nzu zijyanye n’Imiturire myiza kandi zikomeye. Ni uburyo butuma abaturage bafite amikoro make bubakirwa inzu zikomeye kandi zirambye, bitabaye ngombwa ko bimurwa mu gace bari…
SOMA INKURUCategory: Ibidukikije
Abafite moto zikoresha amashanyarazi barabangamiwe
Nyuma y’iminsi mu Rwanda hatangiye gukoreshwa moto zikoresha amashanyarazi, bamwe mu bamotari bazikoresha barinubira ko batabasha kujya mu bice byo hanze ya Kigali kubera ko ntaho kuzicaginga babona. Ni mu gihe u Rwanda rwihaye gahunda yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hirindwa imyuka yangiza ikirere ikunze gusohorwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli. Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bakoresha moto z’amashanyarazi, babwiye IGIHE ko babangamirwa n’uko batabasha kugera mu Ntara bitewe n’imiterere ya bateri za moto zabo. Umumotari Nzabamwita Faustin yagize ati “ Sitasiyo ziduha amashanyarazi akoreshai zi…
SOMA INKURURutsiro: Ubwoba ni bwinshi, ibiciro bihanitse by’imirindankuba bikomeje kuba imbogamizi
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu tugize intara y’Iburengerazuba, kakaba kwibasirwa n’ikiza cy’inkuba, aho mu bihe by’imvura tugiye kwinjiramo abaturage bo muri aka gace bahura n’ihungabana rikomeye, bibaza utahiwe gukubitwa n’inkuba, dore ko abo itishe ibatera ubumuga bukomeye, ibi byose bakabishinja ibiciro bihanitse by’imirindankuba. Abaturage bo muri aka karere ka Rutsiro batangaza ko batazi iherezo ryabo n’inkuba, kuko icyakayibarinze ariwo umurindankuba ufite ibiciro bihanitse, kandi ibi aba baturage batangaza ntibinyuranye n’iby’Umuyobozi w’akarere avuga. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, MAdame Ayinkamiye Emelance yunze mu ry’abaturage, aho yemeje ko umurindankuba nyawo atari pirate,…
SOMA INKURUKarongi: Barishimira ibikorwa remezo biri kuzamura umujyi nyaburanga wabo
Abatuye mu mujyi wa Karongi basanga ibikorwa remezo by’iterambere birimo kuhubakwa nk’imihanda bizarushaho guteza imbere ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, dore ko ari ku Kiyaga cya Kivu. Karongi ni akarere k’imisozi miremire, kuba gakora ku Kiyaga cya Kivu by’umwihariko Umujyi wa Karongi ni kimwe mu bituma gahinduka akarere k’ubukerarugendo. Amahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo agaragara ubu atuma ubutaka buri mu nkengero z’ikiyaga cya kivu bugira agaciro nk’uko bamwe mu bahaturiye babyemeza. Masengesho Pascal ati “Kera nkimenya ubwenge nasanze ubutaka bw’aha Karongi by’ubwihariko hano iruhande rw’ikivu nasanze ari ubutaka budafite agaciro ntabwo abantu babuhingaga kuko…
SOMA INKURUAbaturiye mpazi baba bagiye kubona igisubizo kirambye
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango ituriye ruhurura ya Mpazi bigaragara ko iri mu manegeka mu Karere ka Nyarugenge, igiye gutuzwa mu nzu zitekanye kandi zubatswe mu buryo bugezweho. Iyi nyubako igizwe n’inzu 28 biteganyijwe ko ishobora gutuzwamo imiryango 90. Ije nyuma y’indi yayibanjirije yari igizwe n’inzu 10 yatujwemo imiryango umunani ikaba ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw. Ubusanzwe iyo imvura iguye ari nyinshi iyi ruhurura ihuriweho n’imirenge itandukanye, Nyamirambo, Gitega na Kimisagara ishobora gushyira ubuzima bw’abayituriye mu kaga bitewe nuko ikunze kuzura ndetse byinshi bikangirika. Umuyobozi ushinzwe igenamigambi…
SOMA INKURUImaramatsiko ku mvura igwa ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya
Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption/Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu by’umwihariko abakirisitu Gaturika. Ukaba wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka, aho abatari bake bemeza ko uyu munsi imvura igwa, tukaba tugiye kurebera hamwe niba ari ukuri koko ndetse n’impamvu. Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita “imvura ya Bikira Mariya” cyangwa iy’umugisha. Ariko si bose babyizera batyo kuko hari abavuga ko iyo mvura yahozeho n’amadini ya gikirisitu ataraduka. MuRwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gifata ndetse…
SOMA INKURURubavu: Imvura yangije byinshi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge, haguye imvura n’urubura rwinshi, hangirika buinshi birimo hegitari zirindwi z’imirima y’ibirayi n’inzu zigera kuri 47 zirangirika. Abaturage bavuga ko byatewe n’umuhanda wakozwe nabi ntihitabwaho gushakira inzira amazi. Gato Albert ufite inzu yangijwe n’amazi avuga ko byose byatewe n’umuhanda wakozwe nabi. Ati “Muri iyi minsi ino aha harimo kugwa imvura idasanzwe, ejo rero yaraguye inyangiriza ibintu birimo umuti w’ibirayi, imbuto, ibishyimbo n’amakara. Mbona biterwa n’umuhanda wakozwe nabi ntibategura inzira y’amazi bagombaga kudushyiriraho ikiraro kimanura amazi badufashe…
SOMA INKURUIngaruka z’ihindagurika ry’ikirere mu burengerazuba bw’u Burayi zikomeje kwiyongera
Mu bice bimwe na bimwe by’Iburengerazuba bw’u Burayi, mu masaha 24 gusa haguye imvura iba iteganyijwe kugwa muri Nyakanga yose, ari na byo byatumye imyuzure itera imijyi itandukanye yo mu Ntara ya Rhineland-Palatinate mu Budage, mu gihe mu bice nka Cologne, haguye imvura ikubye kabiri isanzwe igwa muri Nyakanga, ibintu byaherukaga mu myaka 100 ishize. Abantu barenga 120 bamaze kwitaba Imana mu Budage n’u Bubiligi, nyuma y’iyi mvura idasanzwe yaguye mu bihugu by’i Burayi, itewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Svenja Schulze. Abantu barenga 1000…
SOMA INKURUIbinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi byakumiriwe mu murwa mukuru
Guverinoma y’u Bubiligi yasohoye itegeko rikumira ibinyabiziga bikoresha mazutu mu murwa mukuru “Bruxelles”, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2030, n’ibikoresha lisansi kuva muri 2035. Ni itegeko ryashingiwe ku mwanzuro wafashwe ku wa 31 Gicurasi 2018, hagamijwe gukomeza intego zo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Bruxelles ishyizeho iryo tegeko nyuma ya Paris y’u Bufaransa nayo izaca ibinyabiziga bikoresha mazutu mu 2024 n’ibikoresha lisansi mu 2030, n’Umujyi wa Lyon uzaca ibikoresha mazutu mu 2026. U Bwongereza nabwo bufite gahunda yo guca ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi mu…
SOMA INKURURubavu: Ingaruka z’umutingito zikomeje kwiyongera
Nyuma y’aho akarere ka Rubavu gakomeje kwibasirwa n’umutingito wakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, kugeza ubu inzu 1200 nizo zimaze gutangazwa ko zangijwe nawo. Abakozi b’Ikigo gishinzwe Gaz, Mine na Petrol bavuze ko igihe uyu mutingito uzarangirira kitazwi, gusa ko bashingiye ku bunararibonye bw’ahandi habaye imitingito nyuma y’iruka ry’ikirunga, basanga utajya urenza ibyumweru bibiri. Ibi byatumye kuri uyu wa Gatatu Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange asura aka karere, yizeza abagizweho ingaruka n’imitingito ko leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no kubaha ubufasha bwose bukenewe. Minisitiri Marie Solange yagaragarijwe ingaruka…
SOMA INKURU