Miss Akiwacu Colombe umaze kugira inararibonye ku mico itandukanye y’ibindi bihugu, dore ko amaze gusura ibihugu byinshi ndetse kuri ubu akaba ari kubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ibyo abanyarwanda bagakwiye gusigasira mu muco wabo bakareka kureba ibidafite umumaro. Nyampinga w’u Rwanda wa 2014 Akiwacu Colombe wagiye ugaragara mu mafoto menshi yambaye Bikini, akavugisha benshi bavugaga ko uyu munyarwandakazi yataye umuco. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yagize icyo avuga ku mafoto ye ajya avugisha benshi bakavuga ko kuba yambaye Bikini yataye umuco, uyu Nyampinga usanzwe ukora umwuga wo kumurika imideri yavuze…
SOMA INKURUCategory: Imyidagaduro
Hamisa Mabeto na nyina bemeje ko Diamond yabateraga umwaku
Kuri uyu wa Mbere ubwo ikinyamakuru Ghafla cyaganiraga na Nyina wa Hamisa Mabetto, Shufaa Lutiginga yavuze ko ari mu byishimo bidasanzwe kuva umukobwa we yafata icyemezo cyo gutandukana n’umuhanzi Diamond kuberako byamwongereye amahirwe menshi mu buzima bwe. Ati” Urakoze Mana kuri buri kimwe kubera ko umukobwa wanjye yavuye mu ntekerezo z’inkundo, ubu yatanguye kujyendera ku byifuzo byanjye nahoraga mubwira ko aribyo byazatuma atsinda ndetse bikamugira uwo ariwe igihe cyose”. Mu minsi yashize nabwo Hamisa Mabetto yari yatangaje ko kuva yatandukana n’umuhanzi Diamond aribwo imigisha yatangiye kumugarukaho ,mu byo yashingiyeho avuga…
SOMA INKURUDore ikipe y’akadatana yagakwiye kuba hafi umuhanzi wabigize umwuga
Kimwe mu bituma abahanzi ba hano mu Rwanda usanga bamaze igihe bakora muzika ariko hari urwego batarenga, ni ukuba hari aho imbaraga zabo bonyine zitarenga. Aha rero niho haba hakenewe ikipe y’abantu babifitiye ubushobozi bafasha umuhanzi umunsi ku wundi mu buzima bwe bwa muzika, cyane ko aba yarahisemo gukora umuziki nk’umwuga. Kenshi mu Rwanda usanga umuhanzi akora muzika kuva atangiye akarinda ashyira akadomo ku rugendo rwe rwa muzika hari ibyo yumva atarageraho kandi yifuzaga kugeraho. Mu Rwanda kandi usanga abahanzi bakunze kurangwa n’amakosa ya hato na hato ku buryo nabo…
SOMA INKURULeta ya Tanzaniya yahagurukiye Wema Sepetu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe itumanaho, Juliana Shonza, n’inama ngenzuzi y’abakinnyi ba filime batangaje ko bagiye kwiga ku kibazo cy’uyu mukinnyi wa filime ukomeye Wema Sepetu nyuma y’amashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram asomana n’umusore bivugwa ko basigaye bakundana wo mu Burundi ndetse hari n’andi yerekanye bari mu buriri, ibi akaba yarabikoze ku itariki 17 Ukwakira 2018. Mu kiganiro na EATV, Juliana Shonza yavuze ko abakora ibiteye isona nk’ibi bagiye guhatwa ibibazo n’inama ngenzuzi y’abakina filime n’iyi Minisiteri bagafatitwa ibihano birimo no kumara amezi atandatu badakora ibijyanye n’umwuga…
SOMA INKURUBruce Melody na Allion barashinjwa gushishura indirimbo
Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko umuhanzi Bruce Melody yakoranye indirimbo n’umuhanzikazi Allion bise Tuza , Nyuma yuko igiye hanze bamwe batanguwe no kumva ko bayishishuye umuhanzi wo muri Zambia wiitwa T-sean mu ndirimbo ye yise ‘Will you marry me’. Nyuma yuko igiye hanze ba nyiri gushyira hanze iyi ndirimbo birinze kugira icyo babivugaho, gusa kuri uyu munsi umuhanzi T-Sean abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ibyo Bruce Melody na Allion bakoze bidakwiye ndetse ko batabanje kumusaba uburenganzira cyangwa ngo abemerere bazakorane indirimbo. Yagize ati “Ntabwo nabyemera Bruce melody na…
SOMA INKURUOda Paccy yagawe anamburwa izina ry’ubutore “Indatabigwi” hanasabwa ko ibihangano bye byahagarikwa
Kuva ku munsi w’ejo ni bwo hatangiye gucaracara ifoto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy umuraperikazi utajya uha abakurikirana umuziki nyarwanda agahenge kuko ibyo akora bihora bitangaza benshi. Uyu munsi tariki 24 Ukwakira 2018, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Hon Bamporiki yafatiye ingamba Oda Paccy amwambura izina ry’ubutore “Indatabigwi” . Iyo foto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy igaragaramo ishusho y’umukobwa wambaye ubusa, yavugishije abatari bacye, yemwe ku munsi w’ejo abakunzi b’umuringanews.com biboneye iyi nkuru yatambutse ejo hashize, ariko nanone uburyo yanditsemo izina ry’indirimbo ‘Ibyatsi’ nabyo biri mu byavugishije benshi…
SOMA INKURUKwitwa indaya byatumye Sheebah amenya uko agomba kwitwara
Ugbliz yanditse ko Sheebah yaje kumenya impamvu atukwa akitwa indaya na benshi bamushinja imyitwarire idakwiye umukobwa. Yavuze ko ibi byose byatumye yitondera uburyo yitwara ku rubyiniro ari nabyo byatumye avugwa cyane, ngo ibi byose yabikuyemo amasomo ahora azirikana. Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko mu myaka amaze mu muziki yakuye isomo rikomeye ku buryo yitwara ku rubyiniro, imyambarire ye n’ibindi byinshi bituma abantu batari bacye bavuga ko ari indaya. Sheebah atangaje ibi mu gihe yitegura igitaramo cye azakora mu Ugushyingo 2018 kuri Hotel Africana. Sheebah yavuze…
SOMA INKURURudeboy yijeje abazitabira ikirori kubashimisha
Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ukwakira 2018, nibwo Rudeboy Paul wahoze muri P-Square yageze i Kigali ku isaha ya saa Sita irengaho utunota duke z’ijoro, aherekejwe n’itsinda ry’abantu bake bamufasha gucuranga no kuririmba, yatangaje ko ahishiye byinshi abazitabira igitaramo agiye gukorera mu Rwanda, ati “Abanyarwanda bitegure umuriro, ni ku nshuro ya kane nje mu Rwanda kandi nizeye kunezeza abazitabira igitaramo cyanjye mu buryo kizabera i Rusoro mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo. Kugeza ubu uri gukurikirana iki gikorwa yatangaje ko hamaze kuza abantu benshi batandukanye bakora umwuga…
SOMA INKURUUyu munsi umwe mu bari bagize P Square arasesekara muri Kigali
Umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko ari mu nzira yerekeza mu Rwanda aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cyo gutanga ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe ko bizabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi “Intare Conference Arena” kuwa 20 Ukwakira 2018 . Bamwe mu bari gutegura iki gitaramo batangaje ko Rudeboy agera I Kigali kuri uyu wa Gatanu, ndetse nyuma y’aho ari nabwo hazatangazwa uko…
SOMA INKURUNyuma yo kwerekana umukunzi mushya, Diamond yagaragaje ifuhe rikabije
Uyu munsi kuwa kane tariki 18 Ukwakira 2018, nibwo Wema Sepetu yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amafoto amugaragaza asomana byimbitse n’umugabo bari mu rukundo, aho yanatangaje ko uwo basomana ari umugabo we w’ejo hazaza. Aya mafoto amaze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ya Wema hamwe n’uyu mukunzi we binavugwa ko afite inkomoko mu gihugu cy’Uburundi , umuhanzi Diamond wigeze no gukundana na Wema yahise ashyira ubutumwa kuri instagram agaragaza ko afite ishyari ryo kuba uyu mukobwa wigeze kumutwara umutima afite umukunzi mushya Diamond yahise yandika amagambo aherekejwe n’ifoto ye yumvikanisha ko…
SOMA INKURU