Imirwano yakaze hagati ya M23 n’ingabo za leta FARDC


Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta FARDC yatangiye ku mugoroba wo kuwa kane yasubukuye mu gitondo cyo kuwa gatanu mu karere ka Rutshuru, nk’uko abahatuye babyemeza. 

Alain Mirova, umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabwiye BBC ko abaturage bo mu gace ka Rangira muri ‘groupement’ ya Jomba barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano iri mu birometero bibarirwa mu binyacumi uvuye ku mujyi wa Rutshuru.

Hari hashize ibyumweru hari agahenge hagati y’impande zombi.

Société civile ya Rutshuru isubirwamo n’ibinyamakuru byo muri Congo ivuga ko inyeshyamba za M23 arizo zateye mbere ibirindiro by’ingabo za leta ejo kuwa kane.

Umutwe wa M23 wo mu itangazo ryo kuwa kane nimugoroba, wavuze ko FARDC ari yo yatangije imirwano irasa ibirindiro byabo i Rangira kandi ko uzirwanaho ukajya no “gucecekesha imbunda aho ziri hose”.

BBC ntiyabashije kugenzura byigenga uruhande rwatangije iyi mirwano mishya.

Iyi mirwano itangiye mu gihe muri aka gace haheruka koherezwa itsinda ry’ingabo za Kenya, uko ziza kwifata muri iyi mirwano yubuye ntibiramenyekana.

Izi ngabo zoherejweyo mu rwego rw’umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo zanze gushyira intwaro hasi.

Iyi mirwano yubuye kandi nyuma y’ukwezi kumwe abakuru b’u Rwanda na DR Congo bahujwe i New York na Perezida Emmanuel Macron bakaganira ku bibazo birimo n’icya M23.

Hagati aho, amakuru aremeza ko abaturage benshi muri ‘groupement’ ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru barimo guhunga bakiza amagara yabo kubera iyi mirwano yubuye.

Hashize amezi atatu umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda n’akarere kanini kayegereye ugana iburengerazuba muri teritwari ya Rutshuru.

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.