Mu kiganiro Clary Azriel yakoranye na Gayle King ukorera TV ya CBS, ejo hashize kuwa kane taliki ya 07 Werurwe 2019, ari kumwe na Joycelyn Savage w’imyaka 23 nawe wahoze akundana na R Kelly ndetse kuri ubu akaba ari kumushinjura, Azriel Clary w’imyaka 21 watangiye gukundana n’umuhanzi Robert Kelly uzwi nka R Kelly afite imyaka 17,yatangaje ko ababyeyi be bangaga R Kelly ndetse bamusabye ko yifata amashusho bari gusambana kugira ngo bazabone uko bamurya amafaranga. Azriel Clary yatangaje ko ababyeyi be bamutegetse ko agenda agashuka R Kelly bakifotoza bambaye ubusa…
SOMA INKURUCategory: Imyidagaduro
Yahamagajwe n’urukiko ashinjwa ubwambuzi
Urupapuro rw’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rusaba umuhanzi Ngabo Medard Jobert (Meddy) kwitaba uru rukiko, rugaragaraho ko agomba kwitaba ku wa 14 Werurwe 2019 saa mbili n’igice za mu gitondo, kuko kapani yamuhaye amafaranga y’igitaramo yari yamutumiyemo mu Bubiligi umwaka ushize undi ntajyeyo. Meddy yarezwe ko yari yahawe amafaranga ya avanse angana n’$ 10 000 ni ukuvuga amafaranga asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ntiyubahirize amasezerano, ndetse nayo akanga kuyasubiza. Meddy akaba yararezwe na kapani yitwa Kagi Rwanda Ltd, ikaba umushinja umwenda w’amadolali yatangajwe hejuru nyuma yo kutubahiriza amasezerano bagiranye.…
SOMA INKURUUmubyeyi wa Cristiano yagaragaje ko ubuzima bw’umwana we butatuma afata ku ngufu
Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo Dolores Aveiro yavuze ko azi neza umuhungu we ndetse yibaza icyo Mayorga yari agiye gukora muri Hoteli yarimo Cristiano Ronaldo asaba n’ubutabera kubitekerezaho. Uyu mubyeyi yashimangiye ko umuhungu we atigeze afata ku ngufu Kathryn Mayorga wabimushinje ndetse avuga ko uyu mukobwa atari agiye gukina amakarita muri Hoteli yarimo Cristiano Ronaldo. Uyu Mayorga yemeje ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu ubwo bahuriraga muri Hoteli mu mwaka wa 2009 ubwo yiteguraga kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid avuye muri Manchester United, ariko umubyeyi wa Cristiano ntabikozwa, yagize ati…
SOMA INKURUInshamake y’ubuzima bwa Nyampinga w’u Rwanda 2019
Hashize igihe kitageze ku byumweru bibiri, u Rwanda rubonye Nyampinga mushya, akaba ari Nimwiza Meghan, wavutse tariki ya 10 Ukwakira 1998, avukira mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo. Mu kiganiro yagiranye na Teradignews, Nimwiza yashimangiye ko akunda indirimbo zituje ariko zikomoka muri Afurika. Miss 2019 Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza yanahishuye ko akunda abahanzi bose bo mu Rwanda ariko akaba adashobora gukundana n’umuhanzi ahubwo akaba yahitamo gukundana n’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Nimwiza Meghan kandi avuga ko kugeza ubu amahitamo ye amwerekeza mu kuba yajya mu rukundo n’umukinnyi…
SOMA INKURUUmukobwa wahize abandi gukundwa birangiye abishimangiye
Mwiseneza Josiane ukomoka mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, waje mu marushanwa yo guhatanira miss Rwanda 2019, akahagera bamwe bamubona nk’uwaherekeje abandi, ariko bikarangira akunzwe cyane yatowe nk’umukobwa ukunzwe cyane ni ukuvuga watowe cyane “Miss popularity”. Mwiseneza Josiane umwana uvuka aho benshi bita mu cyaro ndetse mu muryango udakize, Dore ko yageze aho bajonjoreraga abahagarariye Intara yahageze bimugoye yakoze urugendo rw’amaguru rutari ruto akoze amateka atazibagirana. …
SOMA INKURUNyuma yo gufungurwa Chris Brown aremeza ko yahohotewe
Umunyamategeko wa Chris Brown, Raphael Chiche, yabwiye TMZ ko umukiliya we yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nyuma y’iminsi abiri afungiye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, kandi ko biteguye gutanga ikirego bashinja uyu mukobwa wamufungishije kumusebya. Ati “Ubu Chris Brown yarekuwe. Nta kirego cyigeze gitangwa mu rukiko. Ibyo yashinjwaga byose ntibyamuhamye. Ejo tuzatanga ikirego cyo gusebanya mu bushinjacyaha bwa Paris”. Chris Brown yari yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bagabo babiri barimo umurinzi we, aho yashinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24 wavugaga ko yamufashe…
SOMA INKURUItandukaniro hagati y’umukobwa wa gatatu wasezerewe muri MISS Rwanda n’abamubanjirije
Umukobwa wasezerewe mu rugendo rwo guhatanira kuba miss Rwanda ku nshuro ya gatatu ni Umurungi Sandrine, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye, ariko we mu isezererwa rye hagaragayemo itandukaniro ugereranyije n’aba bakobwa 2 bari bamubanjirije, Umurungi we ntiyahise asohorwa mu mwiherero ninjoro kuko hanzuwe ko asangira na bagenzi be, agataha mu gitondo. Ibi byabaye nyuma y’aho abakobwa bose bahawe ikizamini kijyanye n’umuco nyarwanda, aho babajijwe ibibazo bigaruka ku ruhare rw’umuco mu iterambere ry’igihugu. Buri mukobwa yajyaga imbere y’utanga ikizamini ari umwe, akabazwa ukwe. Abakobwa 11 batoranyijwe…
SOMA INKURUKu nshuro ya mbere Diamond yerekanye umukunzi we mu muryango
Umwaka ushize wa 2018 wasize Diamond mu byishimo byo kugira umukunzi mushya, nyuma y’aho muri Gashyantare uriya mwaka yari yatawe na Zari Hassan babyaranye abana babiri, kuri ubu akaba ari kumwe umunya Kenya Tanasha Donna Oketch, akaba akora umwuga w’itangazamakuru, uyu mukobwa akaba akunzwe cyane n’ umuhanzi Diamond Platnumz, kuburyo ari inshuro ya mbere yerekanye umukunzi we mu muryango we, akaba yibikoreye uyu mukobwa Tanasha Donna Oketch, kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2018. Uyu mukobwa watwaye Diamond uruhu n’uruhande agera n’aho yiyemeza kumugira umugore, ibyo guheheta akabishyira ku…
SOMA INKURUUmuvugabutumwa ukomeye muri ADEPR yatangiye amasengesho yo gusabira Mwiseneza Josiane kuba Miss Rwanda 2019
Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR witwa Harerimana Steven uzwi nka Niyibeshaho ukorera umurimo we muri Paruwasi ya Nyarugenge yavuze ko kuza kwa Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda 2019 ari ikimenyetso cy’Imana cyo gukuraho ikinyoma mu bategura iri rushanwa. Harerimana yabwiye IBYISHIMO.com dukesha iyi nkuru, ko urugendo rw’uyu mukobwa muri Miss Rwanda ruzaha isomo rinini abagize akanama nkemurampaka kandi ruzakuraho ikinyoma cyashinze imizi muri iri rushanwa. Ati “Uriya mukobwa nkimubona nahise mbona ko Imana hari isomo ije gutanga muri Miss Rwanda kuko nta muntu warufite kubivugaho. Hari ibintu aje kuvugurura,…
SOMA INKURUIby’urukundo rwa Diamond na Tanasha bikomeje kuvugwaho byinshi
Hashize iminsi amakuru y’uko Diamond Platnumz afite umukunzi mushya w’Umunya-Kenya witwa Tanasha Dona, ndetse yaranatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho, ariko ubwo yaganiraga na Wasafi TV, Diamond yavuze ko yabaye yigije inyuma itariki y’ubukwe kubera ko ashaka kuzakora ibirori by’akataraboneka binogeye ijisho kandi bikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’abandi bantu benshi. Ati “Ubukwe bwanjye bwagombaga kuba ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2019, ariko twabwigije inyuma. Hari abantu benshi bagomba kubwitabira. Ndateganya ko na Rick Ross azaba ari mu bantu bafite amazina akomeye bazabwitabira”. Umwaka ushize nibwo Diamond na Tanasha ukorera radiyo…
SOMA INKURU