Nubwo yaje muri Miss Rwanda bamuseka, Mwiseneza akomeje guhangakisha abo bahanganye

Urubuga rwa Miss Rwanda rwashyize hanze amafoto y’aba bakobwa bose uko ari 37 kugira ngo barushanwe gushaka likes ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Instagram, aho uzagira amajwi menshi azahita akatisha tike imwerekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda uzinjiramo abakobwa 20 gusa,   bikaba biri kuvugwa ko muri aba bakobwa uhagarariye Intara y’Iburengerazuba witwa Mutoni Deborah yakoresheje application imwongerera abakunzi (Likes) kuri Instagram kugira ngo yigaranzure Mwiseneza Josiane ukomeje kumurusha amajwi. Kugeza ubu amatora yatangiye ku wa 31 Ukuboza 2018 agaragaraza ko Mwiseneza Josiane wamenyekanye kubera ko yitabiriye ijonjoro rya miss…

SOMA INKURU

Umusitari Oprah amahirwe yo kubaka akomeje gukendera

Dogo Janja na Irene Uwoya wamenyekanye cyane muri Sinema nka Oprah, batandukanye mu mezi make ashize kubera ubushyamirane bakunze kugira hagati yabo ndetse banashinjanya gucana inyuma. Urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko bashyingiranwe mu ntangiro z’umwaka wa 2018 bakanatandukana muri uwo mwaka. Oprah yakunze kumvikana avuga ko kuva yashingiranwa n’uyu muraperi, ibintu byahindutse aho kumuba hafi nk’umugore we yigiraga mu bandi bagore bo ku ruhande agashudika nabo ndetse ntanatinye no kubimugaragariza. Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, uyu mugabo Dogo Janja  ykomeje kwerekna agaciro gake yahaga oprah umugore batandukanye mu gihe…

SOMA INKURU

Aho Umuhanzi Musekeweya ageze ategura ikinamico yise Intarabona

Ikinyamakuru umuringanews.com cyaganiriye n’ umuhanzi w’umwanditsi w’ inkuru ndende, inkuru ngufi, inkuru zishushanyije, imivugo ndetse n’ikinamico, akaba ari Musekeweya Liliane. Musekeweya yadutangarije ko ubwanditsi bwe buhagaze neza,ubu muri iyi minsi bukaba bwibanze cyane mu kwandika ikinamico, ariko yashimangiye ko azakomeza kwandika n’izindi nkuru haba inkuru ndende,inkuru z’abana,inkuru zishushanyije n’ibindi. Yagize ati “ muri iyi minsi ingufu nzishyize cyane mu ikinamico bitewe nuko ubutumwa nifuza kugeza ku banyarwanda ndetse n’isi yose ariyo nzira nshaka kubinyuzamo muri iyi minsi. Mpanga ntanga ubutumwa bwigisha urukundo n’amahoro”. Musekeweya yakomeje adutangariza ko kuri ubu afite…

SOMA INKURU

Amarangamutima y’umubyeyi wa Diamond ku mukazana we mushya

Mu kiganiro na Risasi Mchanganyiko, nyina wa Diamond yahishuye akamuri ku mutima, anavuga ku mukazana we mushya. Uyu mukecuru ukunze kwitwa Bi Sandra ku mbuga nkoranyambaga, yahakanye iby’amakuru amaze iminsi avuga ko yahatiye umuhungu we kurushinga n’umukobwa wo muri Tanzaniya witwa Kim Nana aho kuba Tanasha Donna Oketch bari mu rukundo. Yagize ati “Ni gute nakwanga ko Tanasha aba umukazana wanjye kandi nta kibi yigeze ankorera? Ni nde wavuze ko ntigeze mwemera? Niba umuhungu wanjye yumva amunyuze mu buryo bunoze, niteguye guhundagaza imigisha ku mubano wabo. Imyaka si ikibazo cya…

SOMA INKURU

Ibyagoye Miss Iradukunda Liliane muri Miss World 2018

Miss Iradukunda Liliane ni umukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda2018 uyu akaba arinawe wahagarariye u Rwanda muri Miss World 2018, uyu ntabwo yigeze abasha kwegukana ikamba cyane ko ryegukanywe na Nyampinga wari uhagarariye Mexique. Nyuma y’irushanwa Iradukunda Liliane yadutangarije ibyamugoye mu irushanwa. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Iradukunda Liliane ukiri mu Bushinwa ahabereye irushanwa yabwiye umunyamakuru ko irushwanwa rya Miss World riba ryitabiriwe nabakobwa begukanye amakamba mu bihugu byabo kimwe mu bigorana kugira ngo ubashe kumenya uzegukana ikamba aha akaba yagize ati” Urumva hano twari abakobwa 120, aba bose baba bakwiye…

SOMA INKURU

Umunyamerika w’icyamamare muri filime Scott William i Kigali

Umukinnyi ukomeye wa filime wabaye icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Scott William Winters, ari mu Rwanda aho yanasuye Urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Scott William Winters wamamaye cyane mu gukina filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ari mu Rwanda aho ejo kuwa kane tariki 6 Ukuboza 2018 yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi. Aha akaba yatanze ubutumwa bujyanye no guhamagarira amahanga kuza gusura u Rwanda bakihera ijisho ibyabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikijyanye na…

SOMA INKURU

Itariki y’ubukwe bwa Diamond yashyizwe ahagaragara

Hashize igihe gito Diamond atangaje ko afite umukobwa wamutwaye umutima, akaba ari umunyamakurukazi wo muri Kenya witwa Tanasha, kuri ubu uyu muhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko nta gisibya azakora ubukwe n’umukunzi we mushya ku munsi w’abakundana wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri  mwaka. Ubwo yasozaga igitaramo cya Wasafi festival cyabereye ahitwa Iringa, Diamond yababjijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yari yarasezeranyije umubyeyi, nta gutinda yasubije ko yamaze gupanga itariki azakoreraho ubukwe bwe n’umunyamakurukazi Tanasha. Ubu bukwe butegerejwe na benshi buzaba tariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundana, bukazamara iminsi itatu yikurikiranya. Diamond…

SOMA INKURU

Miss Iradukunda akomeje gushyigikirwa bikomeye na Miss Kayibanda

Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yasabye Abanyarwanda n’abandi gukomeza guha amahirwe Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane uhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi (Miss World) n’abakobwa 122. Irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’isi (Miss World 2018) rikoranyije abakobwa b’uburanga baturuka impande z’Isi mu mujyi wa Sanya mu Ntara ya Hainan mu gihugu cy’u Bushinwa. Umunyarwandakazi Iradukunda Liliane niwe uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 67. Mu butumwa bwe, Miss Kayibanda Aurore yasabye Abanyarwanda n’abandi gukomeza gushyigikira uyu munyarwandakazi kugira ngo azegukane…

SOMA INKURU

Miss Iradukunda yitabiriye amarushanwa ya Miss w’Isi abera mu Bushinwa

Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda muri Miss World yamaze kugera mu gihugu cy’Ubushinwa ahagomba kubera iri rushaanwa ndetse anatangaza ko ameze neza nubwo irushanwa nyiri izina ritaratangira, uyu mukobwa yavuze ko babasabye kwiyerekana mu mwambaro gakondo mu gace ko kwakira abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa. Miss Iradukunda Liliane ati “Nagezeyo amahoro gusa irushanwa ntabwo riratangira baracyari kutwakira”. Uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko ubwo babakiraga babasabye kwambara umwambaro uranga igihugu cye kimwe na bagenzi be bose basabwe kwambara gutyo kugira ngo bamurike umuco w’ibihugu byabo. Abakobwa bose bari guhatanira ikamba…

SOMA INKURU

Ibivugwa n’inzego zinyuranye ku gitaramo cyitiriwe icy’ubusambanyi

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hamamazwa igitaramo kidasanzwe “Pussy Party”, aho bamwe banemeza ko ari icyo gusambana, kikaba giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu haracicikana inkuru yemeza ko iki gitaramo kitakibaye ariko kugeza ubu nta tangazo rizwi rigikumira, gusa hagendewe ku byifuzo by’ababonye  ifoto yamamaza icyamamaza, harimo abihutiye gusaba inzego z’umutekano ko zakoresha uburyo bwose zigaharika iki gitaramo. Umwe mu bategura kiriya gitaramo utashatse kumenyekana, yavuze ko benshi bahutiye ku nyito cyahawe ndetse n’ifoto yakwirakwijwe bakakita icyo gusambana, ngo nyamara kizakorwa mu buryo bwo kwishimisha gusa ku bitabiriye.…

SOMA INKURU