Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, urubyiruko ruhuriye mu ishyaka Democratic Party rwahuriye muri Kakindu stadium muri Jinja District ari naho Chameleone yavugiye ko ari umunyamuryango wa People Power. Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa National Resistance Movement “NRM”, ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi. Ati “Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe. Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho.…
SOMA INKURUCategory: Imyidagaduro
Meddy akomeje guca agahigo mu gushimisha abakunzi be
Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard wamamye mu muziki nka Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru gishize, yataramiye abakunzi b’umuziki we mu mujyi wa Portland biratinda. Iki gitaramo cyabereye mu cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland gifite ibikoresho bihambaye cyane,aho Meddy yanatangaje ko yanyunzwe n’imitegurire yacyo . Iki gitaramo cyari cy’itabiriwe n’abanyarwanda bavuye muri Canada ,i Burayi no muri Leta zinyuranye zo muri Amerika n’abandi banyamahanga bari buzuye iki cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland. Nyuma y’iki gitaramo…
SOMA INKURUAkomeje kwagura impano ye
Umuhanzi MUSEKEWEYA Liliane ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru umuringanews.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14/05/2019, yatangaje ko vuba aha agiye gushyira ku mugaragaro igitabo yanditse cy’inkuru y’abana yise ZUBA na GANZA, inyigisho iri muri iki Gitabo ikaba ari ugutoza abana kurengera ibidukikije, birinda kwangiriza ibiti no kubitema ahubwo bakarushaho kubyongera batera ibindi biti. Nyuma ya ZUBA na GANZA abahishiye n’ibindi bitabo byinshi Ikinyamakuru umuringanews.com cyabajije MUSEKEWEYA Liliane impamvu yahisemo gutanga ubwo butumwa abinyujije mu gitabo cy’abana, abatangariza ko icyo utoje umwana akiri muto agikurana, kandi ko icyo utamutoje mu iterura akura…
SOMA INKURUUmukunzi wa Diamond aravugwaho urukundo na Alikiba
Umukunzi wa Diamond Platnumz yahakanye amakuru yavuzwe ko yigeze gukundana na Ali Kiba bitewe n’amashusho y’indirimbo ye yitwa Nagharamia yagaragayemo ari kumusoma. Tanasha yavuze ko atigeze akundana na Ali Kiba ndetse ngo ubwo bafataga amashusho ya Nagharamia yari kumwe n’umusore bakundanaga. Mu kiganiro Tanasha Donna yagiranye na Wasafi FM mu kiganiro Block 89,yavuze ko nta rukundo yigeze agirana na boss wa Rockstar 4000, Ali Kiba. Yagize ati “Ubwo twakoraga iriya video nta kintu na kimwe twakoze.Ntitwigeze duhana nimero kuko kari akazi.Nta bintu birenze byabaye.Nari mfite umukunzi kandi twari kumwe ahafatirwaga…
SOMA INKURUBobi Wine akomeje gukurikiranwa
Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mata 2019 nibwo Bobi Wine yasabiwe gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko yari yasabwe kwitaba ubushinjacyaha. Arashinjwa gukoresha inama mu buryo butemewe no guteza imvururu. Bobi Wine ubusanzwe witwa Kyagulanyi Ssentamu yashinjwe gutegura inama mu buryo butemewe n’amategeko no guteza imvururu zabaye kuya 11 Nyakanga 2018, ubwo abashyigikiye uyu muhanzi wabaye umunyapolitiki bigabizaga imihanda bamagana itegeko rishya ryo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga ryari rishyizweho muri Uganda. Chimpreports yanditse ko Bobi Wine atabashije gusobanura neza ibyabaye, urukiko rwanzura ko afungirwa muri gereza ya Luzira, kugeza ku…
SOMA INKURUAmarangamutima akomeye ya Maddy ku mubyeyi we
Umuhanzi Meddy ubusanzwe witwa Ngabo Medard Jobert yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ataka umubyeyi we yongera kugaragaza ko amukunda byihariye. Ati “ Mama arihangana, ariyoroshya, agira urukundo, ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.” Meddy yahishuye ko uyu mubyeyi we aba ku rubuga rwa Instagram ariko yamuhishe amazina akoresha, ati “Aba kuri Instagram ariko ntabwo yambwira amazina akoresha. Ashobora kuba atekereza ko nzamuboloka, ndetse agiye kubona ibi nanditse ahite anyandikira ko yabibonye. Ndagukunda mama.” Meddy afata nyina nk’umugore…
SOMA INKURUAmag yashimiye Nyirabukwe
Umugore w’umuraperi Amag The Black uzwi nk’ Uwase yagize isabukuru y’amavuko yavutse tariki 24 Mata, umugabo we akaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko amutegurira ibirori, ndetse akaba ashimira Nyirabukwe wamureze neza. Ama G abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amagambo n’ifoto ari kumwe n’umugore amwifuriza kugira isabukuru nziza, ndetse akaba yaranatangaje ko mu gihe amaranye n’umugore we yamubonanye imico myiza n’uburere buboneye. Ati “Mabukwe azi kurera, yigishije umugore wange kubaha n’ibindi byinshi ntabasha kurondora icyo namubwira kuri uyu munsi ni uko yakomeze gutera intambwe ijya imbere.” Kuri uyu munsi mukuru…
SOMA INKURUZari Hassan mu myiteguro yo kurushinga
Zari Hassan “the Boss Lady”, Umunyamidelikazi ukomoka muri Uganda, nyuma y’umwaka urenga atandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gushyingirwa bwa kabiri nyuma y’isezerano ryo kubana yagiranye na Nyakwigendera Ivan Ssemwanga umugabo we wa mbere wari mu baherwe bakomeye muri Uganda. Uyu mugore w’imyaka 38, yatandukanye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga bamaze kubyarana abana 3 ahita yisangira Diamond Platnumz muri Tanzania na we baherutse gutandukana bamaze kubyarana abana babiri. Ubwo Zari yatandukanaga na Diamond, yakunze kumvikana atangaza ko aribwo yarushijeho kubaho neza kandi mu mahoro. Ko muri we yumva atagikeneye gusubira…
SOMA INKURUTeta yahishuye umukunzi we
Teta umwe mu bakobwa bazwi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro harimo ibitaramo bitandukanye yateguraga, muri iyi minsi aravugwaho kuba ari mu rukundo na Weasel wahoze aririmbana na nyakwigendera Radio, kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala. Ibi bikaba byashimangiwe n’ubutumwa Teta yashyize kuri Instagram ye bugira buti “bantu banjye b’i Kigali mwiteguye umugabo wanjye. Iwacu baragufata neza ndabizeye 100%”. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, Weasel azataramira i Kigali muri Seka Festa, mbere y’uko uyu musore ahaguruka Teta akaba yasabye…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 4 abuze umuvandimwe we agahinda ni kose
Umuhanzi AK 47 wakomokaga mu muryango w’abanyamuziki bazwi muri Uganda harimo Chameleone, Weasel na Pallaso, akaba yarakoraga injyana ya Afrobeat na Dancehal, yapfuye tariki ya 17 Werurwe 2015, aho yari afite imyaka 25 y’amavuko apfa urupfu rutunguranye, aho urupfu rwe rwavuzweho byinshi, Ejo hashize tariki 17 Werurwe 2019, uyu Pallaso yagaragaye yasuye imva y’aho bashyinguye murumuna we Nyakwigendera AK 47, agahinda ari kose. Pallaso yatangaje ko nubwo murumuna we atagihari adateze kwibagirana, ko kandi bakimuzirikana, ati “Ushobora kuba uri kure ariko ntabwo wibagiranye. Abafana bawe baracyagukunda cyane, bavuga ko iyo…
SOMA INKURU