Kicukiro kamwe mu turerere dutatu tugize umujyi wa Kigali uvugwaho ubwiganze bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku gipimo cya 4,3%, kakaba hejuru ugereranyije n’utundi turere, aho usanga urubyiruko ruvuga ko ubushomeri ari yo ntandaro, bigaha urwaho abagabo bakuze, no kumva ko kwifata bitakibaho. Ubu busambanyi hagati y’urubyiruko n’abakuze bugaragara muri Kicukiro, abahatuye bemeza ko butizwa umurindi n’amazu y’abakire aba ari mu bipangu afunze, mu by’ukuri nta muryango utuyemo, ahubwo ari inzu z’ibanga abagabo runaka baba baziranyeho, akaba ari naho basambanyiriza urubyiruko, k’ubw’ubukene abenshi bakemeza ko iyo abo bagabo bakuze…
SOMA INKURUCategory: Health
Ingaruka za covid-19 zaba zarageze muri serivise zo kubaga?
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abaganga babaga mu Rwanda, batewe inkunga n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikurikirana imirimo yose y’ishyirwa mu bikorwa ryabwo, kuri uyu wa 28 Kamena 2023, bwamuritswe bukaba bwarakorewe mu bitaro 22 bya leta n’ibyigenga, bugaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kitagabanyije cyane itangwa rya serivisi zo kubaga abarwayi kuko abakiriwe mu mwaka wa mbere wacyo bajya kungana n’abakiriwe mu 2021. Ubu bushakashatsi kandi bwagizwemo uruhare n’izindi nzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Minisiteri y’Ubuzima, Ibitaro bitandukanye birimo CHUK, Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda…
SOMA INKURUGisagara-Mugombwa: Zimwe mu mpamvu muzi zishora urubyiruko mu biyobyabwenge
Mugombwa umwe mu mirenge igize akarere ka Gisagara ubushakashatsi bwerekanye ko kari ku mwanya wa gatatu mu kugira abakoresha ibiyobyabwenge benshi biganjemo urubyiruko, rwo rukaba rugaragaza impamvu nyamukuru irushora mu biyobyabwenge, nubwo rwemeza ko rubikora ruzi ingaruka zabyo. Ukigera mu isantire ya Mugombwa, uhabona Paruwase, ibigo by’amashuri, ikigo nderabuzima ibi byose bikikijwe n’utubari, butike hafi y’aho hakaba haherereye inkambi ya Mugombwa. Uhasanga urujya n’uruza rw’abantu muri bo higanjemo urubyiruko rutanatinya gutangaza ko rukoresha ibiyobyabwenge. Bamwe bati “Ibibazo biba byaraturenze”, abandi bati “Ubuyobozi nabwo buba bwarangaye”. Urubyiruko ruti: “Tubinywa tutabikunze” Ubwo…
SOMA INKURUImbamutima z’abishimira ipimwa rya “DNA” mu Rwanda
Kuba mu Rwanda hasigaye hatangirwa serivisi yo gupima DNA, byakemuye ibibazo byinshi, harimo n’iby’abagabo cyangwa abasore bihakanaga abana babyaye, cyane cyane iyo bababyaye batarashakanye na ba nyina. Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) yatangiye gukora ibizamini byo kwerekana isano hagati y’abantu n’abandi (ADN/DNA) muri Werurwe 2018, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo Kigo. Kugeza ubu ikaba itanga ibisubizo byizewe kuko ikoresha abakozi b’inzobere kandi iyo serivisi itanga ikaba iri ku rwego mpuzamahanga, kuko yifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho. Murekatete Oliva (amazina yahawe), akomoka mu murenge wa Kansi,…
SOMA INKURURwanda: Abibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije kurusha abandi
Mu mwaka wa 2018 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” cyakoze ubushakashatsi bwerekanye ko 11,9% by’abanyarwanda bafite indwara y’agahinda gakabije, ari nayo iviramo abayirwaye kwiyahura. Iki kibazo kikaba kirushaho gukaza umurego mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho iyi ndwara yikubye inshuro eshatu. Bamwe mu barokotse batangaza ikihishe inyuma yo kwibasirwa n’iyi ndwara y’agahinda gakabije Munyankore Jean Baptiste, warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu karere ka Bugesera, atangaza ko yagize ikibazo cy’agahinda gakabije n’ihungabana, intandaro ya byose akaba ari ari amateka y’ibyamuyeho. Ati: “Kuva Jenoside yakorewe abatutsi yarangira nagize agahinda…
SOMA INKURUMusanze: Kwinangira kwa bamwe ntibyahungabanyije ingamba zo guhashya Covid-19
Covid-19 ni icyorezo cyahangayikishije isi yose n’u Rwanda rudasigaye, hafatwa ingamba zinyuranye zo guhangana nayo, muri zo hazamo na gahunda yo gukingira, aho kuri ubu yagejejwe no mu bana bato kuva ku myaka 5 kugeza kuri 11. Ni muri urwo rwego abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”, banyarukiye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Gashaki, mu kagali ka Mbwe, mu mudugudu wa Ngambi, mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michael NTARAMA rufite abanyeshuri 1273, mu rwego rwo kumenya uko iki gikorwa cyo gukingira abana covid-19 gihagaze nk’imwe mu ngamba yo guhangana no…
SOMA INKURURwanda: Kugabanya igwingira ry’abana bikomeje kuba ihurizo, Leta iti “Twafashe ingamba”
Ikibazo cy’igwingira ry’abana mu Rwanda kimaze igihe kivugwaho ndetse hagashyirwaho n’ingamba zo kukirwanya ariko kigakomeza kugaragara. Hari n’uduce kirushaho kwiyongera, nk’uko ubushakashatsi bwa gatandatu ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage “RDHS” bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Abaturage bagaragaza impamvu zibitera, ubuyobozi na bwo bugatangaza ingamba nshya. Igwingira mu bana rigaragara hirya no hino mu gihugu. Mu karere ka Musanze, akarere kazwiho kweza cyane ibiribwa binyuranye ariko kakaba kamwe mu turere 5 igwingira mu bana ryiyongera aho kugabanuka, ababyeyi banyuranye bahuriza ku mpamvu zigwingiza abana. Mukanyandekwe Christine, ateruye umwana…
SOMA INKURUUko Covid-19 ihagaze mu karere ka Musanze, umujyi w’ubukerarugendo
Musanze ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, ukaba umujyi wa kabiri mu twunganira umujyi wa wa Kigali, ukaba urangwa n’urujya n’uruza rwa ba mukerarugendo bakurikiye ibyiza nyaburanga biwugize byiganjemo Parike y’Ibirunga n’ibindi. Abahatuye ndetse n’abahagenda batangaza ko nta Covid-19 ikiharangwa. Nubwo byifashe gutya ariko, ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Ruhengeri, hagaragaye ikinyuranyo cy’ibyo bamwe mu baturage bo muri aka karere n’abahagenda bibwira, kuko muri serivise y’umuhezo bakiriramo abarwayi ba Covid-19 hasanzwemo umurwayi ndetse n’umuganga ukuriye iyi serivise atangaza ko hakigaragara abanduye Covid-19. Gusa uwagaragayeho…
SOMA INKURUKigali habereye impanuka yahitanye umunyamaguru
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kanama 2023, mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, ikamyo yakoze impanuka ihitana umunyamaguru wari mu nkengero z’umuhanda. Ababonye uko iyo mpanuka yagenze batangaje ko yaturutse ku ibura rya feri. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyayiteye. Polisi y’Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo. Ishami…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga muri CHK
Minisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUK, bakurikiye inzira y’urwango n’amacakubiri kugeza ubwo batatiye indangagaciro yo gutanga ubuzima bakica bagenzi babo bakoranaga b’Abatutsi n’abandi baturage babahungiyeho. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abari bahungiye mu bitaro bya CHUK muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakahaburira ubuzima. Abakozi b’ibi bitaro bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu…
SOMA INKURU