Gen Ntaganda Bosco w’imyaka 44 yishyikirije urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mu mwaka wa 2013, urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi mu mwaka wa 2015, ashinjwa ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari umuyobozi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa UPC, muri byo harimo ubwicanyi, gusahura no kwinjiza abana mu gisirikare no kubafata ku ngufu byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye hagati ya 2002 na 2003 mu gace ka Ituri. Urukiko rwavuze ko rwahawe ubuhamya bumushinja n’abantu 2123 barimo abinjijwe mu gisikare ku itegeko ryatanzwe na Ntaganda nk’uko byatangajwe…
SOMA INKURUCategory: Amakuru yo mu Mahanga
Iran ikomeje kwereka USA ko nta bwoba ifite
Ejo hashize kuwa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019 mu biro ntaramakuru bya Iran, humvikanye Mojtaba Zolnour, umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Amerika iramutse ibagabyeho ibitero, mu minota 30 baba basenye Israel. Yagize ati “Amerika iramutse itugabyeho ibitero, igice cy’isaha kirahagije ngo yibagirane.” Aya magambo yatangajwe nyuma y’aho ibihugu byombi birebana ay’ingwe, ndetse mu kwezi gushize Perezida wa Amerika, Donald Trump yari yatanze itregeko ryo kugaba ibitero kuri Iran aza kwisubiraho ku munota wa nyuma. Umwanzuro wa Trump watewe n’indege nto ya Amerika…
SOMA INKURUMadagascar: Mu birori by’ubwingege 16 bahaburiye ubuzima
Mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kamena 2019 mu murwa mukuru Antananarivo, mu i isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwigenge, ibirori byabereye muri Mahamasina Municipal Stadium, abantu 16 bapfuye abandi barakomereka ubwo bageragezaga gusohoka muri Stade muri ibi birori bazize umubyigano. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ubwo akarasisi karangiraga abantu batangiye kwisohokera kuko imiryango yari ifunze, ariko mu gihe basohokaga polisi yihutira kuyifunga byatumye hahita habaho umuvundo waje no gutuma bamwe bahasiga ubuzima abandi bagakomereka. Perezida w’igihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina, yasuye abakomerekeye muri uwo…
SOMA INKURUUSA yari yiyemeje guhangana na Iran birangira yisubiye
Nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyahanuye indege nto izwi nka drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yavogereye ikirere cyayo, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yari yafashe umwanzuro wo kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran nyuma aza kwisubiraho. Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko icyo gikorwa cyarakaje cyane ubutegetsi bwa Amerika, Perezida Trump afata umwanzuro wo kugaba ibitero kuri Iran. Aljazeera yatangaje ko nyuma yo gufata umwanzuro wo gutera Iran, ubwato n’indege by’intambara bya…
SOMA INKURUBurundi: Ibiro by’ishyaka byatwitswe bari mu myiteguro yo kubitaha
Kuri iki Cyumweru nibwo byari biteganyijwe ko ibiro by’Ishyaka Congrès Nationale pour la Liberté (CNL) rikuriwe na Agathon Rwasa biherereye muri Komine Nyabiraba, mu Mujyi wa Bujumbura byagombaga gutahwa ku mugaragaro, ariko byatwitswe habura amasaha make ngo bitahwe ku mugaragaro. Agathon Rwasa abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bibabaje kuba ibi biro byabo byatwitswe mu gihugu kivuga ko cyemera amashyaka menshi. Ati “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibiro by’ishyaka CNL i Bujumbura byatwitswe n’abantu bataramenyekana. Byari byabanje kugeragezwa bwa mbere kuwa Gatatu. Byagombaga gutahwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru.…
SOMA INKURUNyuma yo guhirikwa ku butegetsi ibyaha ashinjwa bigenda byiyongera
Umushinjacyaha Mukuru wa Sudani, Alwaleed Sayed Ahmed, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko Omar al Bashir ashobora kugezwa mu rukiko mu cyumweru gitaha ashinjwa ibyaha bya ruswa, ibi bikaba bigiye kuba nyuma y’amezi abiri Bashir ahiritswe ku butegetsi bwo kuyobora Sudani. Ntabwo uyu mushinjacyaha mukuru yigeze atangaza umunsi nyir’izina Bashir azagezwa mu butabera, ariko yemeje ko Bashir azakukiriranwaho ibyaha bya ruswa no gutunga amafaranga y’amahanga. Hari n’abandi bayobozi bagera kuri 41 bahoze mu butegetsi bwa Bashir bari gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa. Aljazeera yatangaje ko ubushinjacyaha bwanasabye ko Bashir…
SOMA INKURUBotswana: Abatinganyi bahawe rugali
Urukiko rwo muri Botswana rwavanyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina, iki gihugu cyahise kiyongera ku bihugu nk’Afurika y’epfo byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina. Muri Botswana uwafatwaga yaryamyenye n’uwo bahuje igitsina yahanishwaga igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi, gusa kuri ubu byateshejwe agaciro n’urukiko rukuru ruvuga ko ayo mategeko anyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu. Itegeko ryahanaga abaryamana bahuje ibitsina muri Botswana ryariho guhera mu mwaka wa 1965, rikaba ryari ryarashyizweho n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza. Mu myaka ya vuba ishize, ibihugu bya Angola, Mozambique n’ibirwa bya Seychelles, byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina, none…
SOMA INKURUUwahanuye urupfu rwa perezida Nkurunziza ari mu mazi abira
Umugabo ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza witwa Pierre Barakikana uzwi nka “Muhanuzi” uherutse kuzenguruka imihanda ahanura ko perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera iki gihugu, yatawe muri yombi aho afungiye ahitwa Mvugo ya nyuma. Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza. Abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza. Uyu mugabo…
SOMA INKURUUbushyamire bw’abasirikare n’abaturage muri Sudani bwakajije umurego
Nibura abantu 60 nibo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranyije abigaragambya b’abasivile n’igisirikare aho abagera kuri 300 bakomeretse nkuko Ihuriro ry’Abaganga muri iki gihugu ryabitangaje. Aba bapfuye nyuma y’aho igisirikare cyinjiriye mu nkambi irimo abigaragambya bavuga ko baharanira demokarasi. Umubare w’abapfuye wiyongereye mu minsi ibiri ishize y’imvururu zatangiye ubwo Akanama ka Gisirikare kari ku butegetsi karwanaga n’abigaragambya. Amashusho yakwirakwiye agaragaza umwotsi ubwo ingabo zageragezaga gutatanya abigaragambya mu Mujyi wa Khartoum. Abigaragambya basabye aka kanama kari ku butegetsi mu nzibacyuho kuva Perezida Omar al-Bashir yahirikwa muri Mata, ko abasivili aribo bayobora igihugu…
SOMA INKURUKujya ku butegetsi bimufashije gushyingura umubyeyi we mu cyubahiro
Biteganyijwe ko umubiri wa Étienne Tshisekedi wabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bunyuranye bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC”, akaba n’umubyeyi wa Perezida Felix Tshisekedi uyoboye iki gihugu nyuma yo gutsinda amatora, azashyingurwa muri iki gihugu cy’amavuko mu cyubahiro, ku itariki ya 1 Kamena 2019, nyuma y’imyaka 2 apfuye, umurambo we ukaba wari ukiri mu gihugu cy’Ububiligi. Étienne Tshisekedi yabaye umwe mu banyapolitiki ba mbere batinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko guhera mu 1980. Yashinze Ishyaka UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), akomeza guhatana ndetse…
SOMA INKURU