Burundi: Amabwiriza akarishye yashyizweho mu irushanwa rya nyampinga na rudasumbwa

Ishyirahamwe ritegura irushanwa ry’ubwiza mu Burundi “Force Jeune”, ryatangaje ko ku nshuro ya 15 iri rushanwa nta wisize mukorogo cyangwa uwipfumuje amatwi bigaragarira abantu uzemererwa kwitabira iri rushawa. Dore bimwe mu byasabwe ku muntu wifuza kuba nyampinga cyangwa rudasumbwa w’Uburundi. 1 .Kuba ufite uburebure bwa 1m 65 no hejuru yabwo 2 .Kuba ufite hagati y’imyaka 16 na 24; 3 .Kuba udafite ibyo wisize ku mubiri  bigaragara cyangwa se ngo ube waritoboye ku mubiri birengeje urugero 4 .kuba utanywa inzoga cyangwa itabi 5 .Kuba utarigeze kwifotoza ifoto zikwerekana igice cy’ubwambure bwawe…

SOMA INKURU

Kenya: Kuzana uruhinja mu Nteko Ishinga Amategeko byateje gushyamirana

Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yahagaritswe iminota 30 nyuma y’aho Depite Zuleika Hassan uhagarariye Umujyi wa Kwale yinjiranye umwana w’amezi atanu, agategekwa gusohoka. Akihagera bamwe mu bari mu Nteko Ishinga Amategeko bashyigikiye Hassan bavuga ko agomba kuhaguma ndetse basohokana uruhinja hanze mu kugaragaza ko bari kumwe na Depite Zuleikha. Ibyifuzo byabo byaburijwemo imbere y’itegeko ry’Uwari uhagarariye imirimo y’inteko, Christopher Omulele, wategetse ko Hassan asohorwa hanze. Abagore bo mu Nteko bavugaga ko Depite Zuleika afite uburenganzira bwo kurera umwana no kumwonkereza aho ariho hose udakuyemo no mu Nteko. Daily Monitor…

SOMA INKURU

Abarusiya 1000 biraye mu muhanda bamaganaga Putine ntibyaboroheye

Abarusiya bagera ku 1000 baraye bafunzwe kubera imyigaragambyo bakoze yo kwamagana ubutegetsi bwa perezida Vladimir Putin ndetse bamusaba ko yakwegura akagenda. Iyi myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru w’Uburusiya Moscow,yakomerekeyemo abantu benshi, abagera ku 1000 barafungwa nyuma yo gukubitwa ibiboko bikaze na polisi. Aba baturage bababajwe cyane n’uko mu minsi ishize umwe mu bayobozi b’inzego zibanze utavuga rumwe na Putin aherutse gufungwa kugira ngo abuzwe amahirwe yo kuziyamamaza mu matora ari imbere. Aba baturage biyamamaje bavuza induru bati “Putin egura,Putin egura”,ndetse basaba ko yareka abatavuga rumwe nawe bakiyamamaza mu matora y’inzego…

SOMA INKURU

Impanuka idasanzwe yahitanye abimukira benshi

Abimukira barenga 150 barohamye mu nyanja ya Mediterranee iherereye ku gice cya Libya, ubwo amato abiri bari barimo bagerageza kwambuka ngo bajye ku mugabane w’Uburayi yakoraga impanuka. Komiseri w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi, Filippo Grandi, yise iyi mpanuka nk’iya mbere ikomeye ibereye mu nyanja ya Mediterranee. Charlie Yaxley, umuvugizi w’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi, yavuze ko bamaze kurokora abantu 147, gusa bakaba biteze ko abandi barenga 150 baburiwe irengero. Aya mato abiri yari atwaye aba bimukira barenga 300, yakoreye impanuka nko mu birometero 120, mu gice cy’Uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Libya,…

SOMA INKURU

Amabwiriza mashya muri Sudani y’Epfo

Minisitiri w’Itumanaho, Michael Makuei yabwiye AFP ko hari abayobozi batandukanye bajyaga bacuranga iyo ndirimbo uko bishakiye, bitandukanye n’imiterere n’imicurangire nyayo y’iyo ndirimbo yashyizweho mu mwaka wa 2011 mbere gato y’ubwigenge bw’icyo gihugu. Makuei yagize ati “Bose babimenye, indirimbo yubahiriza igihugu igenewe Perezida, ni ukuvuga mu birori byitabiriwe na Perezida, ntabwo ari buri wese.” Yakomeje agira ati “Twarimo tubona yaba Minisitiri, umunyamabanga, yewe na Guverineri cyangwa Umunyamabanga wa Leta igihe habaye inama yose indirimbo y’igihugu ikaririmbwa.” Makuei yavuze ko uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu ushize. Icyakora yavuze…

SOMA INKURU

Perezida wa Botswana yasimbutse urupfu

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yarokotse impanuka ya kajugujugu ubwo yari mu mujyi wa kabiri munini muri icyo gihugu, Francistown. Igisirikare cya Botswana n’ibiro bya Perezida byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Perezida byabaye ngombwa ko ihagarara igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Francistown ubwo yari ihageze itangiye kugendesha amapine ngo ihagarare. Itangazo ryagiraga riti “Ubwo yari itangiye kugendesha amapine kugira ngo ibone uko ihagarara ku kibuga cy’indege, abapilote batangaje ko hari ibimenyetso by’uko moteri ifashwe n’inkongi bahita bayizimya.” Bakomeza bavuga ko abagenzi batanu barimo Perezida Mokgweetsi Masisi…

SOMA INKURU

Iraswa rya drone ya 2 muri Iran ryateye urujijo

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019 nibwo Donald Trump yavuze ko aka kadege kegereye ubwato bwa USA bitwa USS Boxer basaba ko kasubizwa inyuma Iran ibima amatwi birangira karashwe. Ku ruhande rwa Iran bavuze ko nta ndege yabo bazi ko yahanuwe nkuko byatangajwe na minisitiri wayo w’Ububanyi n’amahanga, Abbas Araghchi. Yagize ati “Nta drone twatakaje I Hormuz cyangwa ahandi.Mfite agahinda ko uss boxer ishobora kuba yarashe indege yabo bwite.” Perezida Donald Trump yavuze ko igisirikare cya USA cyarashe iriya drone ubwo yegeraga ubwato bwayo bw’intambara buri mu…

SOMA INKURU

Muri Sudani byahinduye isura

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, ubuyobozi bwa gisikare bumaze iminsi ku butegetsi muri Sudan n’abigaragambya bashyize umukono ku masezerano yo gusangira ubutegetsi. Aya masezerano aje ari nk’igisubizo ku bigararagambya batahwemye kugaragagaza ko bifuza ubutegetsi buyobowe na rubanda aho kuba abasirikare. Ubushyamirane hagati y’abasirikare n’abaturage bwaje nyuma yuko uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir ahiritswe ku butegetsi muri Mata 2019. Umuyobozi Wungirije w’Inama ya gisirikare iyoboye Sudan, Mohamed Dagalo, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko amasezerano yasinywe ari aya mateka kuri Sudan. Ibrahim al-Amin uyoboye abigaragambya yemereye AFP…

SOMA INKURU

Imirimo mishya yahawe uwarukuriye imbonerakure byafashwe nk’agashinyaguro

Uwari Umuyobozi w’umutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi Eric Nshimirimana,   yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, RTNB. Umuryango Human Rights Watch watangaje ko guha kumuha izo nshingano ari agashinyaguro ku nzirakarengane z’ubugizi bwa nabi bushinjwa Imbonerakure. Uyu muryango unavuga ko ari ikibazo ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi, ikindi ni ukuba uyu Nshimirimana wahawe kuyobora RTNB nta bunararibonye afite mu itangazamakuru. Hashize igihe abagize Imbonerakure bashinjwa kwica, gufata ku ngufu no gusahura abatavuga rumwe na Leta guhera mu mwaka wa 2015. Lewis Mudge, Umuyobozi wa…

SOMA INKURU

Burundi:Byahinduye isura mu guhatanira kubuyobora

Nubwo bidasanzwe ko abagore bahatanira kuyobora igihugu cy’Uburundi, Fidelite Nibigira umunyamuryango w’ Ishyaka rya APDR yiyemeje kuziyamamaza mu matora ya perezida wa Repubulika azaba mu mwaka wa 2020, agatanga umusanzu mu kubaka igihugu cy’ Uburundi cyaranzwe n’intambara mu myaka yashize zitewe na Politiki. Nubwo Fidelite Nibigira yifitiye icyizere,azaba ahanganye n’abakandida bakomeye barimo Agathon Rwasa wa CNL ndetse n’umukandida uzaturuka mu ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi utaramenyekana, kuko byitezwe ko Pierre Nkurunziza ataziyamamaza. Ishyaka rya APDR riyobowe n’umugabo witwa Gabriel Banziwitonde ariko ryavuze ko ryiyemeje gutanga umukandida w’umugore kugira…

SOMA INKURU