Abahanga bavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu gifite gaz Methane nyinshi mu Isi, iyi gaz ikaba iri mu kiyaga cya Kivu. Inzobere zivuga ko itabyajwe umusaruro ishobora kugira ingaruka kubaturiye ikiyaga cya Kivu, igahitana abarenga miliyoni 2, u Rwanda rukaba rwaratangiye kuyibyaza umusaruro w’amashanyarazi kuri ubu rukaba ruri kuganira na Kampani yo mu Burusiya ikora ikanacuruza bisi zikoresha Gaz Methane ngo bumvikane uko iyi kampani yakwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda. Ibi ambasaderi w’ u Rwanda mu Burusiya Jeanne d’ Arc Mujawamariya yabitangaje mu kiganiro yahaye Radiyo Rwanda. Yavuze ko…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Cristiano Ronaldo yahishuye umukinnyi akumbuye ko bakinana
Cristiano Ronaldo Rutahizamu wa Juventus yatangaje ko yifuza kongera gukinana na Wayne Rooney bakinanye muri Manchester United mbere y’uko ayivamo yerekeza muri Real Madrid bituma benshi bemeza ko yifuza gusoreza umupira muri shampiyona ya MLS muri USA. Ronaldo yavuze ko yifuza kuzongera gukinana na Wayne Rooney kuri ubu ukinira ikipe ya DC United muri USA byatumye benshi bemeza ko uyu rutahizamu ashobora kuzava muri Juventus yerekeza muri Amerika. Yagize ati “Rooney yabaye umukinnyi mwiza mu Bwongereza.Twakundaga kumwita Pit bull. Ndamukumbuye cyane ndetse ntawe uzi icyo ejo hazaza hahishe,dushobora kuzongera gukina…
SOMA INKURUKugeza no gukoresha serivisi z’imari ku baturage u Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika
Raporo ‘The 2018 Global Microscope’ yasohowe n’itsinda rikora ubushakashatsi ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye (Economist Intelligence Unit), iyi raporo nshya, yagenzuye uburyo ibihugu 55 hirya no hino ku Isi byorohereza ababituye kugerwaho no gukoresha serivisi z’imari, ku rutonde rusange rw’iyo raporo, u Rwanda rwaje ku mwanya 11, rukaba urwa mbere muri Afurika n’amanota 62 %. Uwo mwanya ruwusangiye na Afurika y’Epfo. Igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu korohereza abagituye kugera kuri serivisi z’imari ni Colombia n’amanota 81, ikurikirwa na Peru naho Uruguay ni iya gatatu. Ikindi gihugu cyo muri Afurika kiza…
SOMA INKURUPerezida Museveni yatangaje icyo atarakora kuva yabana n’umugore we
Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje, Perezida Museveni ni umugabo warahaniye impinduramatwara, mu buyobozi bwe akarangwa no gushyigikira iterambere ry’ umugore akabashyigikira muri gahunda zo kurwanya ubukene, n’ ibyorezo ngo byashoboka ko aya magambo yatangaje yaba yatengushye abagore, ubwo yari kumwe n’abashoramari b’ urubyiruko I Kampala yagize ati “Mu myaka 45 maranye na Mama Janet sindakandagira mu gikoni. Abatware b’ ingo ntibajya mu gikoni kandi niko bikwiye kugenda”. Ibi yabivuze abihuza no kuba abakozi ba Leta badakwiye kubifatanya na gahunda zo gushaka amafaranga (ubushabitsi). Perezida Museveni yavuze ko muri iki gihugu hari…
SOMA INKURUKaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi zisoza ibyiciro binyuranye
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo, Kaminuza y’u Rwanda yahaye abasaga 7000 impamyabumenyi zisoza ibyiciro bitandukanye muri bo abize amasomo ajyanye n’inderabarezi nibo benshi, abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni 509, naho umwe ni we uhabwa impamyabumenyi ihanitse (PhD, Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza hasoje abanyeshuri 6540. Muri bo abagore ni 2594 mu gihe abagabo ari 4456, ibi birori byabereye kuri Stade ya Huye mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 55 Kaminuza ya mbere ibayeho mu Rwanda. Umuhango wo gutanga impamyabumenyi…
SOMA INKURUUmukinnyi wa Rayon Sports Bimenyimana Caleb yasabye imbabazi
Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko yakoze aya makosa yitabara kuko ngo uyu mufana bikekwa ko ari uwa Sunrise FC yaje ashaka kumukubita. Yagize ati “Umufana yaje andwanya, Irambona aramufata aramwikura, ankubita ingumi, nanjye mutera umugeri. Nabikoze nirwanaho nari nziko ashobora kuba afite icyuma cyangwa ikindi kintu cyankomeretsa.Nubwo nirwanyeho mu buryo butari bwo,ndasaba imbabazi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports”. Ibi byose byabaye ku mukino wo ku munsi w’ejo hashize tariki 1 Ugushyingo 2018, uwo Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1, Bimenyimana Bonfils Caleb akaba…
SOMA INKURUByemejwe ko mu bizamini by’akazi hakigaragaramo akarengane
Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri komisiyo y’igihugu y’Abakozi ba Leta , Habiyakare François yavuze ko komisiyo yakiriye ubujuririre ku bizamini bugera kuri 138, hasanzwemo 38 bufite ishingiro. Yashimangiye ko ubujurire bwinshi bushingiye ku kudashyirwa mu myanya kw’abatsinze ibizamini by’akazi ariko ahanini usanga burimo ababa baratsinze, bigatahurwa yenda na komisiyo ko bakoze ikizamini batujuje ibisabwa, ibi akaba yarabivuze ubwo yari imbere y’Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, atanga raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2017/2018, tariki ya 1 Ugushyingo 2018. Habiyakare yanatangaje ko yakiriye raporo 104 z’amapiganwa, ibasha gusura inzego 26, eshanu…
SOMA INKURUAbiga amategeko bari mu marushanwa ajyanye n’amategeko y’intambara
Ejo hashize kuya 1 Ugushyingo nibwo hatangijwe amarushanwa ahuza abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye zigisha amategeko mu Rwanda, ku munsi wa mbere hakaba harabayeho kubanza kubahugura, amarushanwa nyiri zina yatangijwe uyu munsi, aya marushanwa yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wa Croix-Rouge (ICRC) ku bufatanye na kaminuza zigisha amategeko, aya marushanwa akaba yarahuje abanyeshuri biga ibijyanye n’amategeko mu kuburana ku mategeko agenga intambara. Innocent Muragijimana umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali “ULK” mu mwaka wa gatatu w’amategeko, yatangaje ko bareba ubwoko bw’intambara buri kuba, niba ari amakimbirane y’imbere mu gihugu cyangwa…
SOMA INKURUAbagore bakwiriye guhagurukira kurwanya ruswa kuko aribo izahaza cyane-Mme Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kurwanya ruswa muri Afurika bikwiye kuba ibya buri wese by’umwihariko abagore kuko ari bo bazahazwa cyane n’ingaruka zayo, ibi akaba yarabitangaje ejo hashije tariki 31 Ukwakira 2018, ubwo yatangizaga Inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ku Burenganzira bw’Abagore igamije guhashya ruswa. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko aho ruswa yageze nta mushoramari uhifuza kuko nta nyungu n’umutekano w’amafaranga ye aba ahabona. Yagaragaje kandi ko imunga imitangire ya serivisi nziza, ibikorwa remezo ntibikorwe cyangwa bigakorwa nabi ku buryo ingaruka zigaragara ku bagore n’abana. Yanavuze ko…
SOMA INKURUDore ikipe y’akadatana yagakwiye kuba hafi umuhanzi wabigize umwuga
Kimwe mu bituma abahanzi ba hano mu Rwanda usanga bamaze igihe bakora muzika ariko hari urwego batarenga, ni ukuba hari aho imbaraga zabo bonyine zitarenga. Aha rero niho haba hakenewe ikipe y’abantu babifitiye ubushobozi bafasha umuhanzi umunsi ku wundi mu buzima bwe bwa muzika, cyane ko aba yarahisemo gukora umuziki nk’umwuga. Kenshi mu Rwanda usanga umuhanzi akora muzika kuva atangiye akarinda ashyira akadomo ku rugendo rwe rwa muzika hari ibyo yumva atarageraho kandi yifuzaga kugeraho. Mu Rwanda kandi usanga abahanzi bakunze kurangwa n’amakosa ya hato na hato ku buryo nabo…
SOMA INKURU