Ubushyamire bw’abasirikare n’abaturage muri Sudani bwakajije umurego

Nibura abantu 60 nibo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranyije abigaragambya b’abasivile n’igisirikare aho abagera kuri 300 bakomeretse nkuko Ihuriro ry’Abaganga muri iki gihugu ryabitangaje. Aba bapfuye nyuma y’aho igisirikare cyinjiriye mu nkambi irimo abigaragambya bavuga ko baharanira demokarasi. Umubare w’abapfuye wiyongereye mu minsi ibiri ishize y’imvururu zatangiye ubwo Akanama ka Gisirikare kari ku butegetsi karwanaga n’abigaragambya. Amashusho yakwirakwiye agaragaza umwotsi ubwo ingabo zageragezaga gutatanya abigaragambya mu Mujyi wa Khartoum. Abigaragambya basabye aka kanama kari ku butegetsi mu nzibacyuho kuva Perezida Omar al-Bashir yahirikwa muri Mata, ko abasivili aribo bayobora igihugu…

SOMA INKURU

Yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya nyina

Umusore w’imyaka 28 wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya nyina w’imyaka 50, nyuma yo kumuturuka inyuma avuye mu kabari yarangiza akamusambanyiriza mu gihugu. Uyu musore utavuzwe amazina,yari mu muhanda nijoro abona umugore atazi kandi ari nyina umubyara ahita ashaka uko yamufata ku ngufu,amuturuka inyuma amukurura amujyana kure y’umuhanda niko kumusambanya ku ngufu. Polisi yo mu Burasirazuba bwa Cape yagize iti “Uwakorewe icyaha yumvise imirindi y’umuntu inyuma ye.Yakomeje kugenda hanyuma wa muntu amuturuka inyuma aramufata.Yajyanwe kure y’umuhanda hanyuma umugizi wa nabi aramusambanya.Umugizi wa nabi yamutwariye inkweto…

SOMA INKURU

Icyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe nyuma y’igisibo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2019, nibwo Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr), n’abo mu Rwanda ntibasigaye, aho umuhango wo gusoza ukwezi gutagatifu wabereye mu Karere ka Nyarugenge kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse ikabangamira bamwe bagombaga kwitabira iri sengesho nti babashe kujyayo, aho ugereranyije n’umubare wari usanzwe witabira uyu munsi, wagabanutse ku buryo bugaragara. Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro,…

SOMA INKURU

Ebola ikomeje gukaza umurego muri Congo Kinshasa

Nubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “ OMS”, riherutse gutangaza ko imbaraga zo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zakomwe mu nkokora n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro, ebola ikomeje kwivugana abatari bake, kuko Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu yatangaje ko abaturage bamaze gufatwa n’icyorezo cya Ebola basaga 2000 kuva cyatangira kugaragara muri iki gihugu mu Ukwakira mu mwaka wa 2018. Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Mbere igaragaza ko abantu 2008 aribo bamaze kugaragaza ibimenyetso bya Ebola, muri bo 1914 nibo byemejwe ko bayirwaye mu…

SOMA INKURU

Irushanwa “Ikibazo cy’umunsi” rirarimbanyije

Ni ku nshuro ya kabiri irushanwa rizwi nk’ikibazo cy’umunsi risozwa ritegurwa na Giramahoro Troupe  ku bufatanye na Slella pub +, aho rihemba batanu ba mbere mu baryitabiriye bagera kuri 15, bahuzwa n’urubuga rwa watsapp rw’abakunzi n’abakiriya b’akabari gaherereye i Nyamirambo kazwi nka Stella pub+. Iki gikorwa cyo guhemba abatsinze amarushanwa y’ikibazo cy’umunsi ku nshuro ya kabiri cyabaye kuwa 31 Gicurasi 2019, kuri Stella pub+, i Nyamirambo ku isaha ya saa tanu z’ijoro, abayatsinze akaba ari Tonton Leonce, Nemeye, Marrie Jeanne,  Léonie na Assuerus. Nyuma yo guhabwa agashimwe, aba batanu ba…

SOMA INKURU

Nyuma yo gukora agashya hari icyo yatangaje

Umugore witwa Kinsey Wolanski waraye ukoze agashya ubwo yinjiraga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Champions League, Liverpool yatsinzemo Tottenham ibitego 2-0,yavuze ko umusore ukiri muto witwa Harry Winks ariwe wamurangariye cyane kurusha abandi bakinnyi. Abinyujije kuri Instagram,Kinsey yashyizeho ifoto ari gukurwa mu kibuga umukinnyi Harry Winks yamuhanze amaso arangije arabaza ati “Ese narangaje cyane uyu nimero umunani” ?. Kinsey Wolanski yavuze ko ubwo yinjiraga mu kibuga umukino uri kuba yagerageje kuraranganya amaso mu bakinnyi akabona Harry Winks ariwe wamugiriye irari cyane. Uyu Kinsey Wolanski yinjiye mu kibuga yambaye…

SOMA INKURU

Atletico yikomye FC Barcelona bikomeye

Ikipe ya Atletico Madrid yavuze ko igiye kujyana mu nkiko FC Barcelona kubera ubugome yayikoreye igatangira kuganiriza Antoine Griezmann mu Ugushyingo umwaka ushize bigatuma atabasha kwitwara neza. Atletico yavuze ko ifite ibihamya bifatika ko FC Barcelona yaganirije bwa mbere Antoine Griezmann mu mpera z’umwaka ushize kandi bitemewe,bituma asubira inyuma ndetse ikipe ntiyongera kwitwara neza kandi ari mu bakinnyi yagenderagaho. Atletico Madrid yavuze ko kuba Griezmann yarasezeye mu ikipe mu kwezi gushize bitabatunguye kuko ngo bamenye hakiri kare amakuru y’uko yaganiraga mu ibanga na FC Barcelona. Griezmann ntabwo yitwaye neza muri…

SOMA INKURU

Iby’urukundo rwa Teta na Weasel bikomeje gufata intera

Ejo hashize kuwa  Gatandatu tariki ya mbere Kamena 2019, nibwo Teta Sandra yashyize ifoto ya Weasel ku rukuta rwe rwa Instagram arangije ashyiraho udutima tubiri mu rwego rwo kugaragaza ko yamwihebeye, Weasel na we ntiyatinzamo yahise amusubiza nawe akoresheje imitima bose baca amarenga y’urukundo. Teta Sandra akoze ibi, nyuma yaho muri Werurwe ubwo Weasel yazaga mu Rwanda mu gitaramo, yanditse ko afitiye icyizere uyu musore, aho yagize ati “ maze amwita “Abanya-Kigali banjye mwiteguye umuntu wanjye [ashyiraho utumenyetso tw’imitima]. Mu rugo bagiye kugufata neza, nizeye abantu banjye ijana ku ijana,…

SOMA INKURU

Byamuviriyemo kwiyahura nyuma yo gutotezwa na bagenzi be b’abaganga

Umuganga w’imyaka 26 y’amavuko  witwaga Payal  wavuraga ariko anigira kuba inzobere mu kuvura indwara z’abagore, yiyahuye ku itariki ya 22 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2019, nyuma y’amezi Atari make atotezwa na bagenzi be kubw’ ubwoko bwe bwasigajwe inyuma mu Buhinde. Umuryango we ushinja bagenzi be bakoranaga   kumutoteza bikabije mu gihe cy’amezi macye yabanjirije kwiyahura kwe. Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo polisi yataye muri yombi bagenzi be bakoranaga, nubwo bahakana uruhare rwabo mu rupfu rwa Payal, nk’uko umuvugizi wa polisi muri aka gace yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru. Mbere y’uko bafatwa,…

SOMA INKURU

Nyuma yo kunyagirwa na Chelsea bakoze agashya bataha

Abafana bari muri gari ya moshi ica mu mihanda yo munsi y’ubutaka mu mujyi wa London, baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho bafashwe bari kurwana mu ijoro ryakeye nyuma yo kuva kureba umukino wa nyuma wa UEFA Europa League, ikipe yabo yanyagiwemo na Chelsea FC ibitego 4-1. Umufana umwe wari wambaye ikoti ry’icyatsi wari wicaye hagati ya bagenzi be bari bambaye imipira y’umutuku,yasimbukiye mugenzi we niko kumukubita igipfunsi nawe aba yamusumiriye imigeri n’ibipfunsi bivuza ubuhuha. Aba basore bakomeje gutukana buri umwe abwira mugenzi we ati ngwino duhangane kugeza ubwo…

SOMA INKURU