APR ikomeje kongera amaraso mashya mu ikipe

Umwe mu bayobozi ba APR FC yemeje ko bamaze gusinyisha  umugande Hakim Kiwanuka, uri mu bakinnyi bahagaze neza muri Uganda Premier League. Hakim Kiwanuka yageze muri Villla SC muri Nzeri 2023, avuye muri Proline FC ndete yigeze kujya mu igerageza i Burayi. Kiwanuka ni umukinnyi usatira izamu anyuze iburyo, akaba ari we watsinze igitego cyafashije Uganda gusezerera u Burundi mu ijonjora rya kabiri cya CHAN 2024 mu mpera z’Ukuboza, akaba yari asigaje umwaka n’igice, kugira ngo ahabwe amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Mu mwaka w’imikino ushize, yafashije Jogoo…

SOMA INKURU

Lionnel Messi yabuze umwanya wo kujya kwambikwa umudali na Perezida Biden

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, ni bwo abantu 19 bagenewe imidali barimo Lionel Messi na Magic Johnson wabaye ikirangirire muri NBA, bari bategerejwe muri White House mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, ariko Messi ntiyabonetse. Bivugwa ko kuva byatangazwa ko Messi yahawe iki gihembo, ntabwo yigeze agaragaza amarangamutima ye aho ari ho hose, keretse ikipe ye ya Inter Miami ndetse n’urwego rureberera ruhago muri icyo gihugu. Nk’uko USA Today yabyanditse, ikipe ishinzwe kureberera inyungu z’uyu mukinnyi wa Inter…

SOMA INKURU

Minisiteri y’Ubuzima iratanga impuruza ku ndwara ya Malaria

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, mu butumwa bw’amashusho, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashishikarije abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Malaria. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangaza ko mu isuzuma yakoze mu turere twiganjemo Malaria muri iyi minsi, yasanze imibu itera iyi ndwara isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yo kujya mu nzu, bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri iyo mibu yororokeramo. Mu isuzuma Minisante yakoze ngo yasanze imibu itera Malaria yarahinduye uburyo bwo kwanduza ku buryo izi ngamba zari zisanzweho zitagihagije ngo zikumire iyi ndwara.…

SOMA INKURU

Bugesera-Gashora: Kwegerezwa amazi meza byabahinduriye ubuzima

Kubona amazi meza kandi hafi yabo byabaye imbarutso y’impinduka ikomeye y’imibereho ku miryango inyuranye yo mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera. Ku ikubitiro abagore n’abana bakize imvune zikabije z’urugendo rw’amasaha 2 bakoraga bajya gushaka amazi ku byuzi, ariko n’ubundi ntibibuze ko intonganya n’amakimbirane bikomoka ku mwanda birangwa mu miryango itari mike. Aya makimbirane abagore n’abagabo batandukanye bo muri uyu murenge bemeza ko hari abagore yaviragamo kwahukana, abagabo bakigira mu nshoreke zibona umwanya wo kwiyitaho. Nzabirinda Damascene, umworozi wo murenge wa Gashora, akaba umugabo ufite umugore n’abana 3, atangaza…

SOMA INKURU

Icyorezo cya Marburg mu Rwanda cyabaye amateka

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje, kuwa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, u Rwanda rwatsinze icyorezo cya Maburg mu buryo budasubirwaho, nyuma yo kumara iminsi 42 yikurikiranya nta bwandu bushya bw’iyi virusi bubonetse mu gihugu. Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) yagenaga ko ku gira ngo u Rwanda rwemeze ko nta cyorezo cya Marburg kikirangwa mu gihugu aruko hashira iminsi 42 yikurikiranya nta bwandu bushya bubonetse, uhereye igihe umurwayi wa nyuma yasezerewe mu bitaro. Mu nama yo gutangaza ku mugaragaro ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu…

SOMA INKURU

Byinshi kuri serivise za “ARV” zo mu bitaro bya Gisenyi n’ubuhamya bw’abahafatira imiti

Mu bukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bw’amezi 6, bwatangijwe mu Rwanda kuya 1 Ukuboza 2024, ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA (ABASIRWA) ryafashe iya mbere risura serivise za ARV mu bitaro bya Gisenyi, mu rwego rwo kumenya uruhare igira mu gukumira ubu bwandu bushya. Mu makuru atangazwa n’umuyobozi wa serivice zita ku bafite virusi itera SIDA (serivise za ARV), Uwimana Rosette atangaza ko bagira umwihariko wo kwita ku babagana dore ko n’abahunga akato bakorerwa n’abaturanyi cyangwa abo bahurira kwa muganga bagiye gufata ARV, bagana ibitaro bya Gisenyi bakabaha serivise…

SOMA INKURU

Guverinoma y’u Bufaransa yegujwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ku bw’iganze amajwi 331 kuri 557 y’abagizeInteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier nyuma y’amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya. Ikinyamakuru cya Al Jazeera, kivuga ko iki cyemezo cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko, kirushijeho kongerera ubukana ibibazo bya politiki y’u Bufaransa ndetse no kuzamura ibibazo bijyanye n’ingengo y’imari y’Igihugu y’umwaka utaha. Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuje imbaraga yishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira icyo cyifuzo nyuma y’uko Barnier w’imyaka 73, akoresheje…

SOMA INKURU

U Rwanda rugiye kwakira inama ihuje ba minisitiri b’ubuzima bo hirya no hino ku isi

Kuva none tariki 4 kugeza tariki 5 Ukuboza 2024, ku nshuro ya mbere mu Rwanda, abaminisitiri b’ubuzima b’ibihugu bitandukanye ku Isi ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’ubuvuzi bagiye kwigira hamwe ibyerekeye ubuvuzu bugezweho, himakazwa ikoranabuhanga n’uburenganzira bungana ku ikorwa ry’inkingo. Biteganyijwe ko inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo baganira ku kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi, gukoresha ubwenge buhangano, kurwanya ubusumbane mu buvuzi, guteza imbere ikorwa ry’imiti n’inkingo, ubuzima bw’umugore, indwara zidakira n’ibindi. Iyi nama ikaba ari urubuga rufasha impande zose kungurana ibitekerezo n’abayobozi bakuru mu rwego rw’ubuzima ku Isi, bagashaka…

SOMA INKURU

Impuruza kuri virusi itera SIDA, urubyiruko n’abakora uburaya baraburirwa

Kugeza ubu SIDA ikomeje kuba icyorezo ku isi n’u Rwanda rudasigaye nta muti ndetse nta n’urukingo. akaba ari muri urwo rwego Minisiteri y’Ubuzima ikangurira buri wese mu kugira uruhare mu kuyirinda dore ko mu bantu 100 bapfa ku munsi byibura muri bo 7 baba bishwe na SIDA. Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko nubwo umubare w’abandura virusi itera SIDA ku munsi wavuye ku bantu 25 ukagera ku bantu 9, ariko hakenewe kugira igikorwa kuko abenshi mu bafite ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 20. Urubyiruko…

SOMA INKURU

La lutte contre la Violence Basée sur le Genre (VBG) au Rwanda : Témoignages et Réalités Concrètes

Le Rwanda, un pays qui a traversé des épreuves majeures avec le génocide de 1994, s’engage résolument dans la lutte contre les violences basées sur le genre (VBG). Bien que de nombreuses avancées aient été réalisées au niveau des lois et des politiques, la violence fondée sur le genre demeure un problème majeur, affectant des milliers de femmes, de filles et parfois des hommes. Voici un aperçu de cette réalité, à travers des témoignages poignants et des initiatives concrètes menées pour éradiquer ce fléau. Le Contexte des Violences Basées sur…

SOMA INKURU