Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarukamba mu Murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, Nkundabagenzi Shyaka Jean Paul afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranweho kurigisa ihene 50 zari zigenewe korozwa abaturage. Amakuru avuga ko uyu gitifu ari mu maboko ya RIB kuva taliki ya 9 Ukuboza 2019 kuri iki kibazo cy’ihene zari zatanzwe n’umuryango witwa ’Food for the Hungry’ zigenewe korozwa amaturage. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa RIB yemeje aya makuru y’ifatwa rya gitifu Nkundabagenzi. Yagize ati “Nibyo ayo makuru Urwego rw’Ubugenzacyaha rwayabonye, ndetse ruba runamufashe ruramufunga afungiwe kuri station ya Gatunda…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Capitaine wa Rayon Sports yanyomoje ibimaze iminsi bimuvugwaho
Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rutanga Eric, yanyomoje amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na Yanga Africans yo muri Tanzania aho yemeje ko ibi ari ibihuha. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Rutanga, yavuze ko nta biganiro byizege biba hagati ye n’iyi kipe yo muri Tanzania. Yagize ati “Ariya makuru nayafata nk’ibihuha, ntabwo njyewe nerekeje muri Yanga SC, njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports. Hagize n’ibiganiro bibaho bavugana n’Abayobozi kuko njye sindavugana nayo, mfite imyaka ibiri ya Rayon Sports, ntabwo ndi umukinnyi wigurisha. Yanga…
SOMA INKURUAssinah yihanangirije Bruce Melodie
Umuhanzikazi uri mu bakizamuka, Mukasine Assinah yifashe kugahanga yihanangiriza Bruce Melodie amubwirako ibyabo bishobora kugera mu nkiko bagakizwa n’ubutabera. Ibi Assinah yabivuze abitewe n’umujinya yatewe na Bruce Melodie wakuye amajwi ye mu ndirimbo bakoranye. Mu minsi ishize nibwo Assinah na Bruce bari bahararanye ndetse aba bombi bafashe urugendo berekeza mugihugu cya Tanzania, uru rugendo ni Assihan wari uyoboye Bruce, yamwitwaje nk’umusemuzi no kumufasha guhura n’abagira icyo bafasha Bruce Melodie kumenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu. Aba bombi ubucuti bwaho ntibwarangiye, mu ngendo bakoze bari kumwe, bahise banakorana umushinga w’indirimbo yatunganyijwe…
SOMA INKURUNyuma y’ihererekanyabubasha yagize icyo ahiga
Faustin Nteziryayo uherutse kugirwa Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga mu Rwanda yavuze ko agiye gufatanya na Visi Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga nawe mushya bagateza imbere urwego rw’ ubucamanza mu Rwanda. Ibi yabitangaje ejo hashize tariki 10 Ukuboza 2019, mu muhango w’ ihererekanyabubasha wabereye I Kigali ku kicaro cy’ urukiko rw’ ikirenga. Prof Sam Rugege, Perezida w’ urukiko rw’ Ikirenga ucyuye igihe, yashimye abo bakoranye avuga ko asize urwego rw’ ubucamanza mu Rwanda hari intera rumaze kugeraho. Yagize ati “Ndashimira cyane abakozi b’ urwego rw’ ubucamanza bose. Twafatanyije mu kuzuza inshingano…
SOMA INKURUIshyaka RNC rirwanya ubutegetsi rikomeje gutakaza amaboko
Ishyaka “Rwanda National Congress” RNC rirwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda rikomeje kuvugwamo bombori bombori aho abarwanashyaka 14 baryo bandikiye ubuyobozi babutangariza ko bitandukanyije naryo kubera impamvu zirimo no kwirukana burundu abayobozi baryo bane bari barihagarariye muri Canada, ibura rya Ben Rutabana n’ibindi. Abari bahagarariye ishyaka rya RNC muri Canada barimo Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada, Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau na Madamu Tabitha Gwiza birukanwe bashinjwa kwigomeka. Amakuru…
SOMA INKURUGicumbi: Abayobozi basinyiye ibyakura bamwe ku mugati
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari bo mu Karere ka Gicumbi bemereye Guverineri Gatabazi JMV ko bagiye kurangiza ikibazo cy’ubwiherero bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2019, byabananira bakirukanwa. Mu nama Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’aba banyamabanga ndetse n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu muri aka karere kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019, hafashwe ingamba zo kurangiza ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage birimo ikibazo cy’abadafite ubwiherero. Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com abitangaza, Guverineri Gatabazi yabwiye aba bayobozi bo mu karere ka Gicumbi ko ikigero cy’ubwiherero kiri hasi cyane bityo bakwiriye…
SOMA INKURUU Rwanda rutewe ishema n’icyizere rwagiriwe mu kurwanya ruswa -Perezida Kagame
Kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukuboza 2019, ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga ku mugaragaro umuhango wo gutanga ibihembo mpuzamahanga byo kurwanya ruswa wahujwe n’ umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, yahishuye ko u Rwanda rutewe ishema n’ igihangano cyo kurwanya ruswa cyashyizwe mu mujyi wa Kigali. Perezida Kagame yashimangiye ko iki cyizere u Rwanda rwagiriwe cyizarwongerera umurava mu rugendo rwatangiye rwo kurwanya ruswa. Mbere yo gutangiza iyi nama, Perezida Kagame yafatanyije n’ abandi banyacyubahiro barimo Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Perezida wa Namibia Hage Geingob, Perezida…
SOMA INKURUYazutse nyuma y’amasaha 6 apfuye
Umugore wo mu gihugu cy’Ubwongereza Audrey Schoeman yazutse amaze amasaha 6 apfuye, nyuma yo kugira ubukonje bukabije mu mubiri we, aho ikipe y’abatabazi yageze kuri uyu mugore hashize amasaha abiri, umubiri we wari wakonje bikabije munsi ya 18C, yagejejwe kwa mu nta kimenyetso na kimwe ko ari muzima. Ibi byamubayeho ubwo yari mu rubura mu misozi ya Pyrenees muri Espagne mu kwezi gushize k’Ugushyingo, aho yari yagiye kurira imisozi (hiking). Abaganga bavuga ko igihe umutima we wahagaze ari cyo kirekire bamaze kubona cyabayeho muri Espagne. Madamu Schoeman w’imyaka 34, atuye…
SOMA INKURUUko urukingo rwa Ebola rwakiriwe mu Rwanda
Nyuma y’aho Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ari kumwe n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Muyembe batangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukingira icyorezo cya Ebola kuri iki cyumweru tariki 8 Ukuboza 2018, byishimiwe bikomeye n’abaturarwanda batari bake. Nyuma y’iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ahanakunze kuboneka abantu banyuranye basabaga uru rukingo kuko bashakira igitunga imiryango yabo mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC ku manywa nimugoroba bagataha mu Rwanda, abantu banyuranye batangarije ikinyamakuru umuringanews.com, ko…
SOMA INKURUNyuma yo kwegura ku buyobozi bwa FERWACY ibintu byahinduye isura
Nyuma yo gushinjwa ruswa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Aimable Bayingana na komite bari bafatanyije kuyobora FERWACY, batangaje ko beguye ku mirimo bakoraga, kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB”, rutangaza ko ruri gukora iperereza kuri ibyo birego, ariko ko kuri ubu nta kindi rwabivugaho. Aimbable Bayingana ahakana avuga ko nta kibi yakoze. Yemeza iyegura rya Bayingana, Minisiteri y’imikino mu Rwanda yavuze ko nayo izakora iperereza kubyo ashinjwa. Iyo minisiteri yabwiye ibiro ntaramakuru “AFP” ko iteganya gushyiraho gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ireba imikino yose…
SOMA INKURU