BUNANI Jean Claude wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ari gutabara umwana w’imyaka 6 witwa Gitego Jackson wari waheze muri ruhururura ya Nyabugogo agiye gutwarwa n’amazi kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi yatwaye ubuzima bw’abatari bake, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba mu biro bye, ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki 6 Gashyantare 2020. Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Nyarugenge, Meya Kayisime yashimiye Bunani amugenera n’impano kuri iki gikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kurokora Gitego wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura muri ruhurura ndetse anamwizeza ko ubuyobozi…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Hagaragajwe ibyo ibiza byatwaye mu minsi ibiri ishize harimo n’ubuzima
Ejo hashize kuwa kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi “MINEMA”, yashyize ahagaragara imibare y’abantu babuze ubuzima, inzu zasenyutse, imyaka yangiritse, ibikorwa remezo n’ibindi byose byangijwe n’ibiza byakomotse ku mvura yaguye hagati ya tariki ya 02 na 04 Gashyantare 2020. Imibare ya MINEMA igaragaza ko muri ayo matariki, imvura yahitanye ubuzima bw’abantu 19 mu gihugu hose. Muri aba, harimo umuryango umwe w’abantu barindwi wari utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’inzu bose bahita bapfa. Harimo kandi abandi bantu batatu bo mu Murenge…
SOMA INKURUYatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwicisha amabuye
Umugore witwa Liberate w’imyaka 54 wo mu mudugudu wa Agasharu, Akagari ka Mukuyu mu murenge wa Ndera muri Gasabo aravugwaho kwica umukecuru w’imyaka 73 witwa Nyamvura Pascasia akoresheje amabuye. Mu ijoro ryakeye nibwo bikekwa ko Liberate yishe uyu mukecuru Nyamvura Pascasia aho uwitwa Gatsimbanyi wageze aho byabereye avuga ko babonye umurambo wa Nyamvura ufite ibikomere mu mutwe, bigakekwaho yaba yicishijwe amabuye kuko hari ayo basanze iwe. Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko ngo uyu mukecuru yigeze gutonganira mu rugo rw’uwitwa Gakwandi na Liberata bapfa umurima bigeze…
SOMA INKURURIB yatangiye gukurikirana Minisitiri Uwizeyimana Evode
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, waraye ahutaje umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa RIB, Michelle Umuhoza yatangarije ikinyamakuru KT Press ko aya makuru ari impano batangiye gukora iperereza kuri Minisitiri Evode. Yagize ati “Yego turi gukora iperereza kuri iki kibazo.Turi kureba kuri iki kibazo mbere y’uko dufata umwanzuro wa nyuma.” RIB izareba ku mashusho yafashwe na CCTV yo kuri Grand…
SOMA INKURUAbaturarwanda basabwe kurushaho gufata ingamba zo kwirinda coronavirus
Coronavirus ni ubwoko bushya bwa virus itarigeze iboneka mu mubiri w’umuntu mbere, bivuze ko abaganga n’abashakashatsi bagifite byinshi byo kuyimenyaho. Kugeza ubu, mu Rwanda nta muntu uragaragaraho iki cyorezo ariko hari uducurama twagaragarayemo iyi virus nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima iti “Hafashwe ibipimo ku ducurama tugera kuri 203 hano mu Rwanda abashakashatsi bashaka kumenya niba ubwoko bwa virusi uducurama tubana nazo bwagiye buvugwa ku isi niba mu uduce duherereyemo duhari, muri utwo ducurama rero utugera kuri 27 twasanzwemo iyo virusi yitwa Coronavirus. Minisitiri w’ubuzima Dr Diane…
SOMA INKURUImpamvu igeragezwa ry’urukingo rwa virusi itera SIDA ryahagaritswe
Ikigo cya leta y’Amerika gishinzwe ubuzima cyahagaritse igerageza ry’urukingo rwa virusi itera Sida cyise “HVTN 702”, nyuma y’igeragezwa ryarwo ryakorerwaga muri Afurika y’Epfo, aho abantu 5,000 barutewe basanze rutabasha kubarinda kwandura iyi virus. Abahanga mu by’ubuzima batangaje ko ibi ari “urucantege” ariko bidahagaritse ibikorwa byo gushakisha uru rukingo. Uru rukingo ntabwo ruba rufite virus ya HIV bityo nta mpungenge rwari ruteje ko rwayanduza umuntu. Urwo rukingo ni bwoko ki? Uru rukingo rwaterwaga mu rushinge, rwari rwagaragaje ikigero runaka cyo kurinda iyi virus igihe rwageragejwe bwa mbere mu bitaro muri Thailand.…
SOMA INKURUMeteo Rwanda yemeje ko igipimo cy’imvura kidasanzwe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31 Mutarama 2020, ahenshi mu gihugu habonetse imvura nyinshi cyane ugereranyije n’isanzwe igwa muri ayo matariki mu gihe cy’imyaka myinshi. Nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020, imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Nyamagabe, Gitega, Rubengera no ku bupimiro bwa Byimana. Ahapimwe imvura nyinshi ni ku bupimiro bwa Nyamagabe hapimwe milimetero 158, ku Gitega hapimwa milimetero 118.2 naho Rubengera hapimwe milimetero 113.2. Ahapimwe imvura nke ni ku bupimiro bwa Kawangire ingana na milimetero…
SOMA INKURUIbiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu
Imvura nyinshi yaraye iguye mu mujyi wa Kigali yasenye amazu menshi n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye ariko by’umwihariko itwara ubuzima bw’abantu hirya no hino aho mu karere ka Gasabo havugwa urupfu rw’abantu 7 barimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be bari mu nzu yatwawe n’amazi ayita mu mugezi wa Yanze bahasiga ubuzima Mu kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo umuvu watwaye inzu yarimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be uyigeza mu mugezi wa Yanze baturanye. Iki kibazo kikaba cyabaye ahagana saa saba z’ijoro ryakeye ubwo imvura yagwaga ari nyinshi. Umwe…
SOMA INKURUMuri Kenya urwikekwe rwa coronavirus rwavuyeho
Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, yatangaje ko umunyeshuri wari warashyizwe mu kato mu bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH), avuye Guangzhou mu Bushinwa, byaje kugaragara ko adafite virusi ya Coronavirus. Uyu munyeshuri yari yashyizwe mu kato muri ibi bitaro nyuma yo kuva mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan, wabonetsemo bwa mbere virusi ya Coronavirus imaze kwica abantu 304 abandi ibihumbi 14 bakaba bamaze kwandura.r Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Sicily Kariuki, yavuze ko ibizamini byakorewe muri Afurika y’Epfo. Yagize ati “Ndemeza ko ibizamini by’umuntu wakekwagwaho kugira iyi virusi byoherejwe…
SOMA INKURUGukora amasaha y’ikirenga ntibyaba imbogamizi ku buzima bw’abagenzi?
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko hari igihe umushoferi ashobora gukora amasaha 19 ku munsi, ku buryo ari akazi kavunanye. Abagenzi bakabiheraho bemeza ko bishobora kuba intandaro ya serivi mbi n’umunabi biranga bamwe mu bashoferi. Saa kumi n’imwe z’igitondo Rwamakuba Evode ni bwo aba ageze muri gare ya Kimironko aje gutangira akazi ko gutwara abagenzi. Bivuze ko nibura aba yabyutse saa kumi za mu gitondo. Ati “Tugera ku modoka saa kumi n’imwe, njyewe mparika saa tatu kuko ari jye utwara abagenzi ba mbere ariko biterwa n’uko…
SOMA INKURU