Kuri uyu wa kabiri, nibwo umunyamabanga mukuru wa perezida, Bwana Don Wanyama, yatangaje ko perezida azageza ijambo ku gihugu, ibi bikaba byatangajwe nyuma y’aho hemejwe abantu bashya banduye Coronavirus bagera ku munani bose bakaba ari abenegihugu ba Uganda bagarutse bava i Dubai kuya 20 Werurwe na 22 Werurwe mu ndege za Emirates na Etiyopiya. Ati “Bitewe n’abantu umunani bashya bagaragayeho COVID-19, Perezida Yoweri Kaguta Museveni arageza ijambo ku gihugu uyu munsi saa yine z’ijoro, rinyura ku maradiyo na televiziyo”. Bibaye ku nshuro ya kane Bwana Museveni ageza ijambo ku gihugu mu…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Coronavirus iteye u Rwanda igihombo kitoroshye
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Nelly Mukazayire, yavuze ko kubera Coronavirus, zimwe mu nama zari kubera mu Rwanda zimuwe, ubu harimo gushakishwa amatariki mashya zaberaho bitewe n’aho icyorezo kigana. Kuri uyu wa Mbere nibwo byemejwe ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu barindwi banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, gikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi. Iki cyorezo cyatumye igihugu gisubika inama zitandukanye mu gukumira ikwirakwira ryacyo, ibintu bishobora kugira ingaruka ku rwunguko ruva mu kwakira inama. Mu kiganiro na Televiziyo y’uRwanda, Mukazayire yavuze ko inama…
SOMA INKURUNyuma yo kwibasirwa bikomeye na COVID 19 baba bagiye guhumuriza isi
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ikoranabuhanga mu Butabire mu Bushinwa (China National Center for Biotechnology Development), Zhang Xinmin, yavuze ko mu miti yose bakoreyeho ubushakashatsi, basanze nta wundi muti urusha ubushobozi Favipiravir. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2020, Zhang Xinmin, yavuze ko mu barwayi basaga 80 bari bafashwe na COVID-19, bakoreweho igerageza mu bitaro bya Shenzhen, mu Ntara ya Guangdong; abarwayi 35 bahabwaga ibinini bya Favipiravir bakize vuba kurusha abandi 45 bitabwagaho mu buryo busanzwe bwo kuvura ibimenyetso bya COVID-19. Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko…
SOMA INKURUInyingo nshya ku ikwirakwizwa ry’indwara ya coronavirus
Inyigo nshya yakorewe ahantu hatandukanye harimo no muri Leta ya Massachusetts yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekenye ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kuba kiri gukwirakwizwa cyane n’abantu banduye ariko bakaba bataragaragaza ibimenyetso. Abakoze iyo nyigo bashimangiye ko mbere na mbere iyo virus iri gukwirakwizwa n’abantu bamaze kugaragaza ibimenyetso birimo umuriro ukabije, gukorara no guhumeka bigoranye. Gusa ngo biramutse ariko kuri, byaba ari byiza mu gihe abarwaye babasha kumenyekana bagashyirwa mu kato kuko byafasha mu guhangana n’iki cyorezo. Cyakora ngo byaje kugaragara ko abantu 82 bagaragaweho n’iki cyorezo muri…
SOMA INKURUAmakuru mashya ku isi kuri coronavirus
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyakoze urukingo rwa mbere rw’indwara ya Covid 19 ruhabwa abarwayi 45, kugira ngo hamenyekane niba byagira akamaro mu kurwanya iyi ndwara yabaye icyorezo ku isi. Nk’uko byatangajwe na Anthony Fauci, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe allergie n’indwara zandura, ngo iki kizamini cyabaye intambwe ikomeye mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya virusi ryashingiye ku bikorwa bisanzwe mu bihugu byinshi ku isi. Ikizamini cyakozwe ku wa mbere, 17 Werurwe 2020, ku bagabo 45 n’abagore badatwite bafite hagati y’imyaka 18 na 55. Abarwayi bazahabwa urundi rukingo…
SOMA INKURUHatangajwe uko ubuzima bw’abanduye Coronavirus bwifashe n’aho barikuvurirwa
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima “RBC” cyatangaje ko abantu 7 bafite indwara ya COVID-19 bari kwitabwaho n’abaganga babihuguriwe ku buryo ubuzima bwabo bumeze neza ndetse ntawe urembye. RBC yatangaje ko aba bantu 7 bari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ndetse ubuzima bwabo buhagaze neza. Umuyobozi muri RBC Jose Nyamusore yamenyesheje itangazamakuru ko ubuzima bw’abantu 7 basanganywe Coronavirus bumeze neza,ndetse bakaba bari gutanga urutonde rw’abo bahuye na bo bose,bagahamagarwa ngo na bo bavuge uko bamerewe niba bafite inkorora, ibicurane, umuriro no gucika intege. Uyu muyobozi yasobanuye ko umuntu…
SOMA INKURUPerezida Kagame yafunguye hoteli y’icyitegererezo mu Majyaruguru
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli ya “One&Only Gorilla’s Nest” iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yizeza abashoramari b’Abanya-Dubai ba nyirayo ko u Rwanda ruzita ku bikorwa byabo ku buryo bibyarira inyungu impande zombi. Iyi hoteli yuzuye umwaka ushize itwaye miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika nyuma y’imyaka ibiri yubakwa. Ifite ibyumba 21 biri mu byiciro bine, icya mbere gifite ibyumba 10, igikurikiraho gifite ibyumba bine, ikindi bitanu naho icya nyuma kikagira ibyumba bibiri. Uko bikurikirana, ni nako bitandukanye mu biciro, mu bunini no mu bwiza. Bitatse mu buryo bwa…
SOMA INKURUIkinyarwanda mu ndimi zahawe agaciro na Google Translate
Urubuga rwa Google rwemeje ko uyu munsi rwamaze kongera indimi eshanu nshya muri Google Translate yifashishwa mu guhindura indimi z’amahanga, Ikinyarwanda kikaba kiri muri ziriya ndimi eshanu. Uretse Ikinyarwanda, izindi ndimi zongerewe muri Google Translate zirimo urwitwa Odia rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde, urwa Tatar rukoreshwa muri Tatarstan, uruTurkmen rukoreshwa muri Turkménistan n’uru- Uyghur ruvugwa mu Burengerazuba bw’Ubushinwa. Bigiye kujya byoroha guhindura amagambo y’ikinyarwanda ukayashyira mu zindi ndimi zirenga 100 zisanzwe muri Google Translate cyangwa se amagambo y’izo ndimi ukayashyira mu Kinyarwanda. Isaac Caswell wakoze software ya Google Translate yavuze ko…
SOMA INKURUKigali: Hamuritswe ububiko bw’imbuto n’imboga bujyanye n’igihe
Ikigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), cyamuritse ububiko bw’imboga n’imbuto bunabikonjesha mbere y’uko byoherezwa mu mahanga (Pack House), bukaba bwaratwaye asaga miliyoni 980 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ubwo bubiko bwamuritswe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, bwubatswe mu byiciro bibiri aho icya mbere cyuzuye muri 2017 naho icya kabiri cyo kwagura cyuzura umwaka ushize, bikaba byaratumye ubwo bubiko buva ku bushobozi bwa metero kibe 516 buba metero kibe 700, ni ukuvuga ahakonjesherezwa. Ubwo bubiko bw’imboga, imbuto n’indabo, mbere bwari bufite ibyumba bitatu bikonjesha none ubu byabaye bine, bukagira…
SOMA INKURUKenya: Nyuma yo kwimya inka yahawe igihano kitoroshye
Muri Kenya urukiko rwo mu mujyi wa Kapenguria ruherereye mu gace ka Pikot y’Uburengerazuba rwakatiye John Pkemei, umusore w’imyaka 23 y’amavuko, imyaka umunani y’igifungo azira kwimya inka. Amakuru avuga ko John Pkemei yakoreye kiriya cyaha ahitwa Kaibos, ku wa 19 Ukwakira umwaka wa 2019, ubwo muri ako gace hari habaye irushanwa ry’umupira w’amaguru. Ubwo abandi bari bahugiye mu mupira, we yaciyeho arinyabya nuko aza guhura n’ishyo ry’inka birangira yuriye imwe muri zo arayimya. Umwe mu batanze ubuhamya mu rukiko wabonye Pkemei akora ariya mahano, yavuze ko yamwiboneye n’amaso ye yimya…
SOMA INKURU