Abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka 15-18 bikabaviramo kubyara, batuye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo, akagari ka Kangwa, umudugudu wa kagwa batangaje ko babayeho mu buzima bushaririye hamwe n’abana babo. Aba bangavu batangaza ko ubu buzima bushaririye babushorwamo n’ababyeyi babo aho kubona umwenda wo kwambara n’umwana, icyo kurya, agasabune, amavuta n’ibindi bikoresho nkenerwa ari ikibazo gikomeye, aho ababyeyi babo babibima ahubwo bakabatoteza babategeka gusanga abo babyaranye. Umwe muri bo yagize ati “Mbana n’ababyeyi banjye bombi ariko sinshobora gufata ku isabune baguze ngo mfure imyenda y’umwana cyangwa mukarabye, bahita…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Musanze: Bane bakekwaho urupfu rw’umusore batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Gad Habimana wari utuye mu mujyi wa Musanze. Uyu musore bivugwa ko yaburiwe irengero tariki 13 Kanama 2021, ubwo yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeje Kidaho mu karere ka Burera kugurisha mudasobwa ye. Umuryango we warategereje uramubura, bakomeza kumushakisha ariko baraheba. Bivugwa ko urupfu rwe rwaje kumenyekana ubwo habonekaga umuntu ufite telefone n’imyenda ya nyakwigendera agiye kuyigurisha, yabazwa aho nyira byo ari akavuga ko yapfuye. Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bane mu…
SOMA INKURUPerezida wa Afurika muri bake utunguranye nyuma yo gutsindwa
Perezida wa Zambia ucyuye igihe, Edgard Lungu ku ikubitiro yari yanze kwemera ibyavuye mu matora, ariko ejo hashize kuwa Mbere tariki 16 Kanama 2021, yavuye ku izima ndetse akora ibikorwa na bake mu ba perezida ba Afurika iyo batsinzwe amatora. Kuri Twitter ya Edgard Lungu yashimiye abaturage ba Zambia bamugiriye icyizere mu mwaka wa 2015 ndetse na manda ya mbere bamutoreye mu 2016. Ati “Icyo nifuzaga ni ugukomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye kandi dufatanyije hari byinshi twagezeho. Yego hari ibibazo byagiye bitwitambika ariko nashimye ubufasha mwagiye mumpa.” Yakomeje agira…
SOMA INKURUImaramatsiko ku mvura igwa ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya
Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption/Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu by’umwihariko abakirisitu Gaturika. Ukaba wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka, aho abatari bake bemeza ko uyu munsi imvura igwa, tukaba tugiye kurebera hamwe niba ari ukuri koko ndetse n’impamvu. Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita “imvura ya Bikira Mariya” cyangwa iy’umugisha. Ariko si bose babyizera batyo kuko hari abavuga ko iyo mvura yahozeho n’amadini ya gikirisitu ataraduka. MuRwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gifata ndetse…
SOMA INKURUAba-Taliban bagiye kwegukana Afghanistan
45Kabul umurwa mukuru wa Afghanistan, niwo wonyine usigaye mu maboko ya Leta ya Afghanistan, nyuma y’uko Aba-Taliban bigaruriye imirwa y’intara 23 muri 34 zigize Afghanistan, nubwo izindi zisigaye mu maboko ya Leta ariko usanga ari nto, cyangwa zidatuwe cyane. Ni urugamba rutarashwemo isasu na rimwe, umutwe w’Aba-Taliban wigaruriye Jalalabad, Umurwa Mukuru w’Intara ya Nangarhar, uri mu bice bya nyuma byagenzurwaga na Leta. Uyu mujyi watumye Aba-Taliban bagenzura imijyi yose ikomeye, ndetse n’inzira zose zihuza Afghanistan idakora ku Nyanja na Pakistan, kimwe mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi na Afghanistan. Amakuru avuga…
SOMA INKURUIkindi gihugu cya Afurika cyagaragayemo Ebola
Minisitiri w’Ubuzima muri Côte d’Ivoire, Pierre N’Gou Dimba yatangaje ko nyuma y’imyaka 25 nta Ebola irangwa muri iki gihugu, habonetse umukobwa w’imyaka 18 uyifite, wari uherutse mu gihugu cya Guinea. Akimara kuboneka, yahise ajyanwa mu bitaro byihariye mu mujyi wa Abidjan kuvuruirwayo. Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko uwo mukobwa yinjiye muri Côte d’Ivoire tariki 12 Kanama ari nabwo yahise afatwa ibizamini. Igihugu cya Guinea uwo mukobwa yari avuyemo, kiri mu byo mu burengerazuba bwa Afurika byibasiwe na Ebola hagati ya 2014 na 2016. Mu mezi ane ashize…
SOMA INKURUZambia hashobora kuba impinduka mu bimenyerewe mu matora y’Afurika
Nubwo amajwi yose atarashyirwa hanze y’amatora yabaye ejo hashize, amahirwe menshi ari guhabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi Hichilema wigeze gutsindwa na Edgar Lungu mu matora yo mu 2016, aho hanavuzwe ko habayemo kwiba amajwi. Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa 14 Kanama 2021, yagaragaje ko muri site z’itora 15 mu 156 z’iki gihugu, umuherwe Hakainde Hichilema w’imyaka 59, umukandida w’Ishyaka United Party for National Development (UPND) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia, yagize amajwi 171.604 mu gihe Edgar Lungu umaze imyaka itanu ayobora Zambia yagize 110.178. Ishyaka riri…
SOMA INKURURubavu: Imvura yangije byinshi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge, haguye imvura n’urubura rwinshi, hangirika buinshi birimo hegitari zirindwi z’imirima y’ibirayi n’inzu zigera kuri 47 zirangirika. Abaturage bavuga ko byatewe n’umuhanda wakozwe nabi ntihitabwaho gushakira inzira amazi. Gato Albert ufite inzu yangijwe n’amazi avuga ko byose byatewe n’umuhanda wakozwe nabi. Ati “Muri iyi minsi ino aha harimo kugwa imvura idasanzwe, ejo rero yaraguye inyangiriza ibintu birimo umuti w’ibirayi, imbuto, ibishyimbo n’amakara. Mbona biterwa n’umuhanda wakozwe nabi ntibategura inzira y’amazi bagombaga kudushyiriraho ikiraro kimanura amazi badufashe…
SOMA INKURUAbaturage bo mu murenge wa Kimisagara baratabaza
Abaturage bo mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe n’abajura babategera mu nzira bitwaje ibintu bitandukanye birimo inzembe n’ibyuma bikomeretsa bakabambura ibyabo. Bamwe mu batuye muri uyu murenge babwiye itangazamakuru ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo kubera abajura basigaye bitwaza imbaho bateyemo imisumari bakabategera mu nzira bakabambura. Bemeza ko muri uyu murenge wa Kimisagara ubujura bumaze gufata indi ntera kubera ko ubu hari n’abajura bitwaza inzembe bagategera abantu bari kuvugira kuri telefone mu nzira bakazibakebesha bagahita bakashikuza telefone bakiruka. Ngo iki kibazo kitavugutiwe umuti byabagiraho ingaruka nyinshi…
SOMA INKURUMu ngamba nshya zo guhangana no covid-19 dore ibikorwa byakomorewe
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho ingamba nshya zo guhangana na COVID-19, muri zo harimo ibyakomorewe Ingamba zashyizweho zizubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa 12 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2021. Muri zo harimo ko amasaha yo kugera mu rugo yavuye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ashyirwa saa mbili z’ijoro. Ibikorwa byakomorewe harimo resitora zemerewe kongera kwakira abakiliya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, izakira abicaye hanze zemerewe…
SOMA INKURU