Minisiteri y’Ubuzima ifatanyinye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bagiye gukora ubushakashatsi bwo kureba indwara zagabanutse mu gihe cya Covid-19 mu Rwanda. Kuva mu mpera za 2019 ubwo Coronavirus yagaragaraga bwa mbere i Wuhan mu Bushinwa, hagiye hafatwa ingamba nyinshi zo guhangana nayo cyane cyane izishishikariza abantu kurangwa n’isuku. Kuba abantu bakaraba intoki kenshi gashoboka bishobora kugabanya indwara zituruka ku mwanda nk’impiswi n’izindi. Usibye izi kandi abantu basigaye bahora bambaye agapfukamunwa bituma imyanya yo mu buhumekero iba irinzwe ku buryo indwara zihafata zagabanuka. Mu kiganiro Dusangire Ijambo gica kuri…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Kigali: Hatangijwe gahunda nshya mu gukingira covid-19
Guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Kanama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko itangiza icyiciro cya gatatu cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwagutse kizibanda ku bantu bafite guhera ku myaka 18 kuzamura mu Mujyi wa Kigali. Iki cyiciro gishya cyo gutanga urukingo mu buryo bwagutse gitangijwe mu gihe u Rwanda rumaze kurenza miliyoni y’abantu bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19, bikaba bizatuma mu Mujyi wa Kigali abafite imyaka 18 no hejuru yayo barenga 90% bakingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Hateguwe site 37 zo gukingiriraho ziri ahanini ku biro by’imirenge yo…
SOMA INKURUImpamvu u Bwongereza bwagabanyije inkunga bwahaga ibihugu by’Afurika birimo u Rwanda
Kuva muri uyu mwaka, inkunga Leta y’u Bwongereza yageneraga u Rwanda n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, yaragabanutse cyane, ingingo itarakunze kuvugwaho rumwe mu Bwongereza ndetse no mu bindi bihugu byagabanyirijwe inkunga byagenerwaga. Ingingo y’inkunga iki gihugu gitanga mu mahanga yakomeje kutavugwaho rumwe, aho bamwe mu baturage n’abadepite b’u Bwongereza bakunze kuvuga ko inkunga itangwa iturutse mu misoro yabo idahindura ibintu mu bihugu yatanzwemo, bigaterwa n’uko ibibazo by’ubukene muri ibyo bihugu bigirwamo uruhare na ruswa ndetse n’imiyoborere mibi, kandi ibyo bibazo bitavurwa n’amafaranga. Icyakora ku rundi ruhande, abashyigikiye itangwa ry’inkunga…
SOMA INKURURMC iraburira abatangaza inkuru zo kwiyahura bitari kinyamwuga
Mu itangazo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kanama 2021, yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’uburyo inkuru zijjyanye no kwiyahura ziri gutangazwa muri iyi minsi, iboneraho kwibutsa umunyamakuru ko agomba kwitwararika mu gihe atangaza inkuru zijyanye n’igikorwa cyo kwiyahura. Abanyamakuru bibukijwe ko igihe bakora inkuru zijyanye n’abiyahuye bagomba kwirinda gutoneka imiryango yabo kandi bakitondera amafoto aherekeza izo nkuru. Iti “Umunyamakuru afite inshingano zo kwirinda gutoneka imiryango ifite uwabo wiyahuye, ibi bikajyana no kugira ubwitonzi mu gihe hagaragazwa amafoto n’umwirondoro by’uwiyahuye mu nkuru. Umunyamakuru agomba kwibaza…
SOMA INKURUIsomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa ryasubitswe
Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwatangaje ko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo areganwa na bo ryimuriwe kuwa Mbere tariki ya 20 Nzeli 2021 saa tanu z’amanywa. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo ni bwo Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwemeje ko urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa ibyaha by’iterabwoba bishamikiye ku bikorwa by’Umutwe wa MRCD-FLN, rutagisomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021. Impamvu ivugwa ko yateye kwimura iyo taliki ni ukuba Urukiko rutararangiza kwandika urubanza kuko ruhuza abantu benshi kandi rukaba rugomba kwandikanwa ubushishozi.…
SOMA INKURUU Rwanda rwashyikirije u Burundi abantu babiri bakekwaho ibyaha binyuranye
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Kanama 2021, Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi abagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye birimo n’ubujura, bakaba barafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite akayabo k’amafaranga. Aba bagabo ni Gahimbare Jux w’imyaka 26 na Ruvuzimana Gerard w’imyaka 32, bombi bakaba barafatiwe mu Bugarama ubwo basanganwaga ibihumbi 4 by’amadorali, miliyoni 8 z’Amarundi, ibihumbi 205 by’amafaranga y’u Rwanda na n’amafaranga 500 y’amakongomani. Umuhango w’ihererekanywa ry’abo bagabo wabereye mu Karere ka Rusizi, ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi. Ni ihererekanya…
SOMA INKURUBatawe muri yombi nyuma yo gukwirakwiza ibihuha
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga. Polisi yagaragaje ubutumwa uwitwa Chris Adams yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari mugenzi we wafashwe na Polisi amaze kugura agapfukamunwa arimo kukambara ngo agasimbuze akandi. Polisi ngo yafashe uwo muntu imujyana kuri sitade, abajije impamvu arenganye, umupolisi ngo amubwira ko impamvu amurenganyije ari uko ngo yashakaga kumutura ibibazo yakuye mu rugo. Uwo muntu witwa Chris Adams mu butumwa bwe, yibaza niba abaturage bakwiye kuzira ibibazo byo hanze y’akazi. Icyakora Polisi y’u…
SOMA INKURURubavu: Hashyizweho igihembo ku bazahiga abandi mu kurwanya umwanda
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyizeho amarushanwa mu mirenge y’icyaro n’iy’umujyi yo kurwanya umwanda kandi abazahiga abandi bashyiriweho igihembo cy’imodoka. Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry’imirenge Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushyizeho icyo gihembo nyuma yo guhemba utugari twa Karambo mu Murenge wa Kanama, na Nsherima mu Murenge wa Bugeshi twabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye. Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba avuga ko Karambo yabaye iya mbere mu gukusanya ubwisungane mu kwivuza mu karere no mu ntara y’Iburengerazuba, na ho Nsherima ni akagari gafite umudugudu utarangwamo…
SOMA INKURUU Rwanda rukomeje kubona inkingo, icyizere mu guhangana na covid-19
Muri iki gitondo tariki 19 Kamena 2021, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, u Rwanda rwakiriye inkingo za covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm zisaga ibihumbi 200 zatanzwe n’u Bushinwa. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko bagiye kuzifashisha bakingira abafite mu myaka 30 kuzamura dore ko nko mu mujyi wa Kigali, abari hejuru y’imyaka 40 bamaze gukingirwa. Yagize ati “Ni igikorwa cyiza kigaragaza ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Abo dukingira cyane cyane ubu ni abari mu buzima busanzwe bw’akazi kuko abantu bakuru twamaze kubakingira. Birumvikana ko hari abandi baba baracikanye na…
SOMA INKURUIkizagenderwaho mu kwemererwa gukurikira amarushanwa ya Afrobasket 2021
Abategura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket 2021’ kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2021, batangaje ko abafana bipimishije kandi bafite ibisubizo byerekana ko batarwaye COVID-19, bemerewe kureba imikino muri Kigali Arena. U Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kigiye kuba ku nshuro ya 30, ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert. Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko abafana bipimishije COVID-19 ndetse bafite ibisubizo byerekana ko ari bazima bazaba bemerewe kwitabira iyi mikino. Amabwiriza…
SOMA INKURU