Yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda kuva kuri iki Cyumweru. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Dr Abiy Ahmed yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta. Muri uru ruzinduko, minisitiri w’intebe wa Ethiopia yagiranye ibiganiro na perezida Paul Kagame waraye amwakiriye mu biro bye muri village Urugwiro. Nyuma y’ibi biganiro, Dr Abiy Ahmed abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashimiye perezida Kagame uburyo we n’intumwa yari ayoboye bakiriwe neza, anatangaza ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bufatanye bw’ibihugu…

SOMA INKURU

Umugore warogoye ubukwe bw’umugabo wamutanye abana yijejwe ubutabera

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko inzego z’ubutabera zinjiye mu kibazo cy’umugabo uvugwaho kwiba abana yabyaranye n’umugore babanaga mbere ariko batarasezeranye, akaza gukimbirana na we ubwo yamusangaga mu rusengero agiye gusezerana n’undi. Iyi nkuru ikomeje kwibazwaho yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru. Amashusho yanyujijwe ku muyoboro wa Youtube wa Afrimax TV yerekana umugore uvuga ko yitwa Dukuzumuremyi Janvière ava mu murima igitaraganya ubwo yari ahamagawe n’uwamubwiye ko umugabo we witwa Niyonsaba Innocent agiye gusezerana. Uwo mugabo ngo babyaranye abana batanu birangira amutanye batatu abandi babiri arabatwara. Ubwo yajyaga gusezerana n’undi mugore…

SOMA INKURU

Kigali: Ivuriro ryavugwagaho umwanda na serivisi mbi ryafunzwe

Ibyishimo ni byose mu baturage bo Kagari ka Karamako mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’aho Minisiteri y’ubuzima n’Akarere Nyarugenge bifungiye Poste de santé yitwa Ubutabazi kubera gukorera ahantu hatujuje ubuziranenge. Mu cyumweru gishize nibwo abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ab’Akarere ka Nyarugenge bakoze ubugenzuzi muri iyi Poste de santé basanga hari ibyo itujuje bahita bayifunga Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bishimiye ko iri vuriro rifungwa bitewe n’uko ryari rito ndetse rikaba ryarabahaga serivisi mbi. Mukabatesi Chantal, yagize ati “Twumvise ko ryafunzwe biradushimisha. None se koko wowe…

SOMA INKURU

Mali: Uwari Perezida wahiritswe ku butegetsi yemerewe kuva iwe

Bah N’Daw wahoze ari Perezida w’inzibacyuho wa Mali agahirikwa ku butegetsi, yemerewe kuva mu rugo rwe nyuma y’amezi agera kuri ane ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare. Bah N’Daw yahiritswe ku butegetsi na colonel Assimi Goïta mu mpera za Gicurasi uyu mwaka. Ni ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri ryari ribaye muri Mali nyuma y’irindi ryabaye muri Kanama umwaka ushize. Perezida N’Daw na Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane bahise bafungwa n’igisirikare, nyuma basubizwa mu ngo zabo ariko bakomeza gucungirwa hafi ku buryo batari bemerewe kuhava. RFI yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, ubutegetsi bwabakuriyeho…

SOMA INKURU

Gatsibo: Hashyinguwe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikajugunywa mu cyobo. Imibiri ishyingurwa yose ni iyakuwe mu cyobo kiri i Kiziguro irenga 5,000 ndetse n’umubiri umwe wabonetse n’indi 15 yari ishyinguwe n’imiryango y’abarokotse mu ngo zabo mu mirenge itandukanye. Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 14,854 ruracyubakwa ku buryo ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi Hari kandi indi mibiri 253 yari mu rwibutso rwa Bugarura mu…

SOMA INKURU

OMS yagize icyo isaba ibihugu bikize ku bijyanye n’inkingo za covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rikomeje gusaba ko habaho ubufatanye hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu kubona inkingo, nk’umuti wo gutsinda Covid-19.  Mu Rwanda, abaturage bashima imbaraga Leta ishyira mu kurengera ubuzima bwabo, ishakisha inkingo hirya no hino. Ibikorwa byo gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 birakomeje hirya no hino mu gihugu, mu Mujyi wa Kigali ho ubu harimo gutangwa dose ya kabiri. Abaturage bashima imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kubonera inkingo abaturage. Twizeyimana Nasuru ati “Covid iragenda ihitana abantu benshi, kuba twikingije bituma umuntu yumva afite umutekano. Leta…

SOMA INKURU

Karongi: Barishimira ibikorwa remezo biri kuzamura umujyi nyaburanga wabo

Abatuye mu mujyi wa Karongi basanga ibikorwa remezo by’iterambere birimo kuhubakwa nk’imihanda bizarushaho guteza imbere ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, dore ko ari ku Kiyaga cya Kivu. Karongi ni akarere k’imisozi miremire, kuba gakora ku Kiyaga cya Kivu by’umwihariko Umujyi wa Karongi ni kimwe mu bituma gahinduka akarere k’ubukerarugendo. Amahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo agaragara ubu atuma ubutaka buri mu nkengero z’ikiyaga cya kivu bugira agaciro nk’uko bamwe mu bahaturiye babyemeza. Masengesho Pascal ati “Kera nkimenya ubwenge nasanze ubutaka bw’aha Karongi by’ubwihariko hano iruhande rw’ikivu nasanze ari ubutaka budafite agaciro ntabwo abantu babuhingaga kuko…

SOMA INKURU

Minisitiri watawe muri yombi nyuma yo kuryoshya mu mafaranga ya leta

Charles Mchacha wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibijyanye no kuhira muri Malawi, yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha amafaranga ya Leta mu kwezi kwa buki. Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri kubwa Perezida Peter Mutharika, ashinjwa kuba yarakoresheje amafaranga ya Leta yishimisha muri hotel iri mu mujyi wa Blantyre uhereye mu Majyepfo ya Malawi, akabikora ari kumwe n’umugore we bari bamaze iminsi barushinze. BBC yatangaje ko hari abandi bayobozi babiri bakuru muri Guverinoma batawe muri yombi. Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri icyo gihugu rwatangaje ko bazajyanwa mu rukiko bashinjwa ibyaha birimo gukoresha ububasha…

SOMA INKURU

Dore urutonde rw’abashinjwa kugambanira Afghanistan

Umusirikare ufite ipeti rya General mu ngabo za Afghanistan, Sami Sadat, yashinje Donald Trump na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’uwahoze ari perezida w’igihugu cye, Ghani Ashraf,gusenya igihugu bakagisiga mu maboko y’Abatalibani. Intandaro ya byose yavuze ko ari amasezerano y’amahoro uwari Perezida wa Amerika Donald Trump yagiranye n’AbatalibanI muri Gashyantare 2020, yo kuvanayo ingabo ikikura mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’izi nyeshyamba na Leta ya Afghanistan. Sadat yavuze ko na Perezida Ghani yagurishije igihugu asezeranya Abatalibani ko bazagirana amasezerano, bakaba ishyaka aho kuba umutwe w’iterabwoba.…

SOMA INKURU

Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abarangije mu byiciro binyuranye

Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 8,908 barangije mu byiciro bitandukanye bya kaminuza barimo batanu bahawe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD ari nazo nyinshi zitanzwe muri iyi Kaminuza ku nshuro ya mbere. Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2021, muri Kigali Conference & Exhibition Village [Camp Kigali] witabirwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo na UR. Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yasabye abasoje amasomo kuzaharanira gukomeza kuba ab’ingirakamaro ku miryango yabo, igihugu cyabo ndetse bakibuka ko Kaminuza y’u…

SOMA INKURU