Abakobwa b’impanga z’umwaka umwe bo muri Israel bavutse imitwe yabo ifatanye batandukanyijwe. Ni ubuvuzi bw’imboneka imwe bwamaze amasaha 12 nyuma y’amezi bwigwaho. BBC yatangaje ko byakorewe ku Bitaro bya Soroka biri mu Mujyi wa Beersheba mu Cuymweru gishize. Byasabye inzobere zirenga 10 ziturutse hirya no hino muri icyo gihugu ndetse no mu mahanga. Eldad Silberstein ukuriye ibikorwa byo kubaga ku Bitaro bya Soroka, yabwiye Channel 12 News ko ubu abo bana bari gukira neza. Yagize ati “Bari guhumeka neza kandi bari kurya.” Bivugwa ko ari inshuro ya 20 ubuvuzi nk’ubwo…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Ubusabe bw’ igikomangoma Harry n’umugore we Meghan bwatunguye ab’ibwami
Ikinyamakuru The Sun gikorera mu Bwongereza cyatangaje ko ubusabe bwo kubonana n’umwamikazi bwatunguye cyane ab’ibwami, aho bemeje ko biteye isoni gushaka kubonana n’umwamikazi nyuma y’ibyo bavuze mu kiganiro bagiranye na Oprah Winfrey bagatangaza ko Meghan n’umwana we bakorewe irondaruhu ibwami. Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bagiye kumara imyaka ibiri bivanye mu nshingano z’ibwami, basabye kugirana ikiganiro cyihariye n’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza. Aba bombi bikekwa ko bashaka kumwereka umwana w’umukobwa bibarutse ku itariki 4 Kamena 2021, Lilibet Diana Mountbatten-Windsor, akaba ari umwuzukuruza w’umwamikazi. Uwatanze aya makuru yagize ati “Harry…
SOMA INKURUDore icyaha Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien ari gushinjwa
Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Nzeli 2021, nibwo ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya uwahoze ari Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi icyaha cy’ubuhemu yari yaragizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze. Dr. Habumuremyi yari yarahamijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu n’igice n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw. Icyo gihe ariko uyu mugabo n’abanyamategeko be bajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bavuga ko bifuza ko igihano bahawe cyagabanywa cyangwa kigasubikwa na cyane ko amategeko y’u Rwanda yemera ko igihano kiri munsi y’imyaka itanu gishobora gusubikwa. Ubushinjacyahanabwo bwarajuriye buvuga ko bwifuza…
SOMA INKURURuswa iravuza ubuhuha mu masoko ya leta y’ibikorwaremezo
Ubushakashatsi bwakozwe kuva muri Werurwe 2021, ku bufatanye bwa Transparency International Rwanda n’Urugaga rw’aba-enjeniyeri mu Rwanda, higwa ku bunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu mitangire y’amasoko ya leta by’umwihariko mu mishanga y’ibikorwaremezo, hakaba haragayemo ruswa ivuza ubuhuha. Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, mu mishinga y’ibikorwa remezo habamo ruswa kandi ku rwego ruhanitse cyane ko ari urwego rushorwamo akayabo k’amafaranga. Ati “Ruswa irahari ndetse nini kuko mu masoko ya leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa kandi tuzi neza ko ba rwiyemezamirimo benshi baba bategereje akazi muri aya…
SOMA INKURUUmujyi wa Kigali wafashe iya mbere mu gikorwa cyo kubahiriza uburenganzira bw’abana
Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bashyizeho Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato (ECD) ruzafasha ababyeyi bakorera mu nyubako yawo mu kwita ku mikurire y’abana babo kandi bari ku kazi n’abonsa bakagira icyumba cyo kwifashisha. Imirimo yo kubaka uru rugo mbonezamikurire kuri ubu iri kugera ku musozo ndetse rukazatangira gukora vuba nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku wa 2 Nzeli 2021. Ni urugo mbonezamikurire rufite ubushobozi bwo kwakira abana 25 bafite guhera ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu. Politiki ishyiraho Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato rw’aho abantu bakorera igaragaza ko bifasha cyane…
SOMA INKURUCentrafrique yahaye u Rwanda ubutaka bwo gukoreramo ibikorwa binyuranye
Guverinoma ya Centrafrique imaze guha u Rwanda hegitari 70.500 zizakorerwaho ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho. Byatangajwe n’Umunyamababanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostrome, wasobanuye ko ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye biri muri urwo rwego. Yasinyiwe i Bangui ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Mu kiganiro yahaye The New Times, Ngabitsinze yavuze ko ayo masezerano azamara imyaka itanu ishobora kongerwa. Akubiyemo ibijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi, gukoresha ubutaka no kubucunga, gukoresha neza amazi n’ubutaka bijyanye, guteza imbere imbuto zujuje ubuziranenge kandi zitanga umusaruro…
SOMA INKURUInkingo zikorewe muri Afurika ntizemerewe kurenga uyu mugabane, menya impamvu y’iki cyemezo
Hafashwe umwanzuro ko inkingo zakorewe muri Afurika zitazongera koherezwa mu Burayi, ibi bikaba byanzuwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko inkingo za Coronavirus zakorewe muri Afurika y’Epfo zigomba gukwirakwizwa ku mugabane w’Afurika ntihagire ahandi zoherezwa. Izo nkingo ni izo mu bwoko bwa Johnson & Johnson zakozwe n’Ikigo cyitwa Aspen Pharmacare cyo muri Afurika y’Epfo nyuma y’amasezerano cyagiranye n’ikindi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko Afurika ikomeje guhura n’imbogamizi zo kubona inkingo ahanini biturutse ku buryo bwo kuzisaranganya bukirimo ibibazo. Intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe…
SOMA INKURURutsiro: Ubwoba ni bwinshi, ibiciro bihanitse by’imirindankuba bikomeje kuba imbogamizi
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu tugize intara y’Iburengerazuba, kakaba kwibasirwa n’ikiza cy’inkuba, aho mu bihe by’imvura tugiye kwinjiramo abaturage bo muri aka gace bahura n’ihungabana rikomeye, bibaza utahiwe gukubitwa n’inkuba, dore ko abo itishe ibatera ubumuga bukomeye, ibi byose bakabishinja ibiciro bihanitse by’imirindankuba. Abaturage bo muri aka karere ka Rutsiro batangaza ko batazi iherezo ryabo n’inkuba, kuko icyakayibarinze ariwo umurindankuba ufite ibiciro bihanitse, kandi ibi aba baturage batangaza ntibinyuranye n’iby’Umuyobozi w’akarere avuga. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, MAdame Ayinkamiye Emelance yunze mu ry’abaturage, aho yemeje ko umurindankuba nyawo atari pirate,…
SOMA INKURUGisozi: Fuso yacitse feri ihitana abantu
Mu kagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yacitse feri igwa hejuru y’inzu eshatu, ihitana abantu babiri barimo umugore wari umucuruzi n’umuzamu we wacungaga butike. Ahagana saa Munani z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021, nibwo iyi Fuso yarenze umuhanda igwa ku nzu ziri munsi yawo. Inzu zangiritse harimo iyacururizwagamo inyama, iduka ndetse n’inzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu batatu. Iyi modoka yari ipakiye ibiti byinshi ikimara kugwa hejuru y’izi nyubako, umubyeyi witwa Mukeshimana…
SOMA INKURUAbatwara ibinyabiziga banyoye inzoga akabo kashobotse
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 30 Kanama ku kicaro cya Polisi mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Aba bose bafashwe mu masaha ya nijoro kuva taliki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama. Nsengiyumva Mutangana Paul ni umwe mu beretswe itangazamakuru, yemeye ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Kanama ubwo yarimo kurya muri resitora i Kabuga mu Karere ka Gasabo yafashe icupa rimwe ry’inzoga arimo gusomeza ibiryo ariko aza gutungurwa…
SOMA INKURU