Umugore warogoye ubukwe bw’umugabo wamutanye abana yijejwe ubutabera


Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko inzego z’ubutabera zinjiye mu kibazo cy’umugabo uvugwaho kwiba abana yabyaranye n’umugore babanaga mbere ariko batarasezeranye, akaza gukimbirana na we ubwo yamusangaga mu rusengero agiye gusezerana n’undi.

Iyi nkuru ikomeje kwibazwaho yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru.

Amashusho yanyujijwe ku muyoboro wa Youtube wa Afrimax TV yerekana umugore uvuga ko yitwa Dukuzumuremyi Janvière ava mu murima igitaraganya ubwo yari ahamagawe n’uwamubwiye ko umugabo we witwa Niyonsaba Innocent agiye gusezerana.

Uwo mugabo ngo babyaranye abana batanu birangira amutanye batatu abandi babiri arabatwara. Ubwo yajyaga gusezerana n’undi mugore mu rusengero rw’Abangilikani, Paruwasi ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ni bwo umugore yamusanzeyo.

Amakuru avuga ko uyu mugore asanzwe atuye mu Karere ka Rwamagana.

Muri ayo mashusho ya Afrimax TV, Dukuzumuremyi yageze mu rusengero ari kumwe n’abana batatu, yururutsa uwo yari ateruye maze asingira uwitwa umugabo we ubwo yari ahagararanye n’umugeni bari bagiye gusezerana agira ati “Ndashaka abana banjye.”

Abagabo babiri bari hafi aho bagerageje kumucisha bugufi ngo atuze ariko aranangira, haza n’abapasiteri birananirana ndetse agera aho yikumbagaza ku birenge by’umugabo, arira ari na ko n’abana be barira rubura gica.

Umugeni wari ugiye gusezerana aho yari ahagaze mu gatimba yasaga n’uwibaza ibimubayeho ariko agerageza kwikomeza.

Byabaye ngombwa ko abapasiteri bajya mu mwihwero hamwe n’abageni ndetse n’uyu mugore.

Umugore yavugaga ko ashaka abana be umugabo yatwaye akabamwimaho uburenganzira ndetse umugabo we akabafataho inshingano zirimo kumenya ibibatunga no kubishyurira amashuri.

Yavugaga ko nta burenganzira afite bwo gusura cyangwa cyangwa gusurwa n’abana babiri umugabo yamutwaye akajya kubareresha ahandi.

Bivugwa ko inzego z’umutekano zinjiye muri iki kibazo hagafatwa umwanzuro ko ubukwe busubikwa maze abageni basohoka mu mwiherero bataha.

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Twitter, abagarutse kuri iyi nkuru banenze imyitwarire y’uyu mugabo, ko yataye umuryango agahitamo gusezerana n’undi maze basaba inzego z’ubutabera gukurikirana iki kibazo.

Uwitwa Sylvie Nsanga ati “Iyaba buri mugore yamenyaga uburenganzira bwe n’ubw’abana be. Sinitaye ku kuba hari urukundo cyangwa rudahari, ibi ni ibintu bigayitse, umugabo muzima wiba impinja koko?”

Yahamagariye inzego zitandukanye zirimo RIB, Polisi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango asaba ko zafasha uyu mugore.

Ati “Nk’uko mubikora mutabare uyu mubyeyi ari no kubasaba…icyaha cya mbere cyabaye ni ukwiba abana bagatandukanwa na nyina, akabahisha nta rukiko rubyemeje.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yahise amusubiza ko inzego z’ubutabera ziri gukurikirana iki kibazo. Ati “Turi gukurikirana iki kibazo kandi ubutabera buzatangwa.”

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.