OMS yagize icyo isaba ibihugu bikize ku bijyanye n’inkingo za covid-19


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rikomeje gusaba ko habaho ubufatanye hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu kubona inkingo, nk’umuti wo gutsinda Covid-19. 

Mu Rwanda, abaturage bashima imbaraga Leta ishyira mu kurengera ubuzima bwabo, ishakisha inkingo hirya no hino.

Ibikorwa byo gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 birakomeje hirya no hino mu gihugu, mu Mujyi wa Kigali ho ubu harimo gutangwa dose ya kabiri.

Abaturage bashima imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kubonera inkingo abaturage.

Twizeyimana Nasuru ati “Covid iragenda ihitana abantu benshi, kuba twikingije bituma umuntu yumva afite umutekano. Leta ni umubyeyi kuko idufasha kwikingiza nta kiguzi, bikarengera ubuzima.”

Na ho Mukamunana Petronilla ati “Nagiraga ikibazo cyuko ndwaye COVID-19 yanzahaza nk’umubyeyi utwite inda y’amezi 8, kuba mpawe urukingo bigiye kumfasha,nubwo nayandura ntago nazahara nk’utarikingije.”

Uretse abamaze kubona urukingo, abarutegereje nabo bavuga ko niziboneka bazahita bajya kwikingiza.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1 n’ibihumbi 400 bamaze kubona dose ya mbere y’urukingo na ho abarenga ibihumbi 577 bakaba barakingiwe mu buryo bwuzuye, dose ebyiri.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushizwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko Abanyarwanda inkingo bazishaka,Leta ikaba izakomeza kuzibagezaho.

Ati “Dufite intego yuko uyu mwaka urangira dukingiye 30%, muri Kigali ho tuzagera hafi kuri 90% kuko ariho twashyize imbaraga nyinshi,ibyo tubikora dushingiye ku nkingo tugura,izo dukura mu baterankunga , Gav na Covax bizatuma dukingira Abanyarwanda hafi miliyoni 3, 5 cyangwa 4. Inkingo ni nziza,zirafasha, bitugaragariza ko aho tumaze gukingira abantu benshi covid igabanuka, n’!bapfa bakagabanuka.”

Ibihugu byinshi hirya no hino ku isi bikomeje gukingira. Gusa ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko hari ibihugu bikennye bifite ikibazo gikomeye cyo kubonera inkingo abaturage babyo.

Muri ibyo bihugu, 2% by’abantu bakuru ni bo gusa bakingiwe mu buryo bwuzuye mu gihe mu bihugu bikize 50%,by’abari muri icyo cyiciro bahawe dose zose zisabwa.

Ibi ngo bizatuma ibihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika bitagera ku ntego ibihugu by’isi byihaye muri rusange yo kuba byakingiye 10% by’abagomba guhabwa inkingo mbere y’ukwezi kwa 9 uyu mwaka no kuba byakingiye 40% byabo mpera z’uyu mwaka wa 2021.

Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom avuga ko mu gihe hari umubare munini w’abatuye isi batarabona urukingo na rumwe rwa Covid, hakaba hari abatangiye gutanga dose ya 3, bigaragaza gutatanya imbaraga mu guhangana n’iki cyorezo.

Ati “Hari ibihugu byatangiye gutanga dose y’inyongera kandi  hari ibitarabona iya 1 cyangwa iya 2, ibyo birababaje ni nko kuba ufite umwambaro ukurinda kurohama mu mazi, ukagerekaho undi wa 2 kandi hari abadafite n’umwe. Ibi kandi bizaha urwaho virus irusheho gukwirakwira, ubundi bwoko bushya bwa virus buvuke, kandi bushobora kuza bufite ubukana burenze ubwa delta twamaze kubona ko izahaza cyane abayanduye.”

OMS  ivuga  kandi ko umugabane w’Afurika ushobora kutagera ku ntego Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wihaye yo kuba wamaze gukingira 70% by’abakeneye inkingo mu mwaka wa 2022.

Kugira ngo inkingo ziboneke ari nyinshi ku isi, OMS isaba ko habaho ubufatanye bunoze hagati y’ibigo bikora inkingo, ibihugu zikorerwamo ndetse n’ibyamaze gukingira umubare munini w’abaturage.

 

 

Source: RBA 


IZINDI NKURU

Leave a Comment