Ambassadeur Valentine Rugwabiza yemejwe nk’umuyobozi wa “MINUSCA”


Ambassadeur Valentine Rugwabiza yagizwe umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique  “MINUSCA”, akaba kandi n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa loni muri icyo gihugu. Akaba asimbuye Mankeur Ndiaye wagiyeho mu mwaka wa 2019.

Ubutumwa bwa UN muri Centrafrique, United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) bwatangiye gukorerayo guhera mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo kuhagarura amahoro. Ni nyuma y’imidugararo hagati ya Seleka na Anti Balaka yahitanye benshi.

Muri iki gihugu kandi hari abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahoherejwe ngo bafashe mu kuhagarura amahoro arambye.

Kuri ubu u Rwanda nicyo gihugu kigira uruhare runini muri ubwo butumwa, kigakurikirwa na Pakistan na Bangladesh.

Dr Valentine Rugwabiza, yagiye guhagararira u Rwanda muri UN kuva muri 2016 avuye ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (MINEAC), akaba yari asimbuye Ambasaderi Eugène-Richard Gasana.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment