Amaze icyumweru afungiye abakobwa 2 bavukana mu cyumba yise icy’amasengesho


Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bumbogo, Uwimana Chantal, yabwiye itangazamakuru ko umuvugabutumwa Dushimimana ari mu bari barafungiwe insengero, gusa ntibamenye ko yafunguye icyumba cy’amasengesho iwe. Uyu muvugabutumwa witwa Dushimimana Theodore utuye mu Kagari ka Musave, mu murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa abakobwa babiri bavukana, yarabakingiranye mu cyumba cye yahinduye icy’amasengesho.

Bari barafungiwe mu cyumba banicishwa inzara

Kugeza ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ngo umuto muri bo ari nawe urwaye, yari muri icyo cyumba aziritse nta n’icyo akoza mu kanwa. Amakuru avuga ko abo bakobwa binjiye mu rugo rw’uyu muvugabutumwa ku wa Kane w’icyumweru gishize, ababwira ko agiye kubavura amadayimoni.

Bivugwa ko bagiye gusenga, umugore wa pasiteri akabuza umukobwa utarwaye gusenga ntabyemere, bagashyamirana. Bahise batangira kurwana nawe baramukomeretsa ndetse baramuzirika, bahita bamukingirana hamwe na murumuna we. Pasiteri n’umugore we  basabye umwana wabo gucana radiyo cyane kungira ngo amajwi yabo atumvikana, ariko nyuma iza kuzima bituma abaturage bumva amajwi yabo batabaza, inzego z’umutekano zica urugi zibakura muri icyo cyumba. Aba bakobwa bahise bajyanwa ku Bitaro by’i Ndera n’uwo mupasiteri ahita ajya gufungirwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ya Bumbogo.

Uyu muyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bumbogo, Uwimana Chantal yashimangiye ko uyu mupasiteri yari afite urusengero rurafungwa, nyuma y’aho yaje gukora icyumba cy’amasengesho akijyana iwe, kuko yavugaga ko avura amadayimoni, bariya bana umwe muri bo yari arwaye ibintu bimeze nk’ibisanzi ajyanayo na mukuru we.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment