Nyuma ya Jenoside zitandukanye zabayeho ku isi umuryango w’abibumbye wakunze kugaruka ku ijambo rimwe ngo “Never Again” bivuze ngo ntibizongere ukundi nyamara nyuma y’igihe ukumva ngo byasubiriye, iki nicyo kibazo uyu mwana Odiango Cyusa uvuka i Masisi yabajije ababyeyi be nyuma yo kubona bameneshwa bazira ko ari abatutsi ariko bakabura uwabatabara.
Nyuma y’ubwicanyi ndenga kamere bwabaye mu mwaka w’1894 hakurikiyeho Jenoside yakorewe Abanyarumaniya (Armenie) mu mwaka wi 1915. Kuva icyo gihe umuryango mpuzamahanga ( Leugue of Nation) watangiye kwishyira hamwe ndetse hanajyaho umuryango urengera ikiremwa muntu,batangira gukoresha rya jambo twavuze haruguru ngo” Never Again”.
Nyamara nyuma y’igihe gito cyane hahise hatangira Jenoside yakorewe Abayahudi yatangiye mu 1933 irangira kuwa 08Gicurasi 1945. Iyi Jenoside yahitanye abagera kuri Miliyoni 6, nyuma bongera kugaruka kuri rya Jambo ngo ntibizasubire imyaka irisunika, ubwicanyi n’intambara birakomeza amahanga, arebera gusa bagahora kuri rya Jambo ngo Ntibizongere ukundi.
N’ubwo byari bimeze gutyo ariko ubwicanyi ndenga kamere bwagiye bugaragara ku isi ndetse no mu Rwanda mu 1959 byarabaye, i Burundi 1973 hakorwa ubwicanyi ndenga kamere amahanga arebera, ntibagira icyo bakora n’ahandi ubwo niko byari bimeze, nyamara bakomeza kuvuga rya Jambo ngo”Never Again.”
Ntibyaciriye aho kuko mu mwaka 1994 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi, abarenga Miliyoni bakahaburira ubuzima nanone wa muryango w’abibumbye urebera ndetse naya miryango byitwa ko ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu ntacyo yakoze.
Abantu benshi barasakuje, abanyamakuru batandukanye barabyandika nyamara ntihagira igikorwa ngo iyo mbaga yicwaga izira akarengane ibashe gutabarwa.
Cyakora bamwe mubana b’u Rwanda bahisemo guhagarika ubwo bwicanyi bwakorerwaga bene wabo n’ubwo bitari byoroshye n’amahanga yarabatereranye ariko babigeraho n’ubundi amahanga arebera, dore ko hari n’ingabo z’uwo muryango w’abibumbye zari mu Rwanda nyamara byose byabaye barebera.
Ibi nibyo biri kuba mu gihugu uyu Cyusa Odiango avukamo cya Congo aho abaturage bakomeje gutabaza bari kwicwa amahanga arebera, abanyamakuru bagasakuza amahanga akica amatwi, abanya politiki bakavuga iyo miryango igapfuka amatwi nyamara imbaga itabarika irikuburira ubuzima muri kiriya gihugu.
Umuryango w’abibumbye nawo ukorera muri iki gihugu ariko nawo wateye umugongo ikibazo cy’ibiri kubera muri DRC kandi nyuma yabyo uzasanga bari kuvuga ngo Never Again iri jambo ryababereye indirimbo ariko iyo witegereje neza ugasanga ibivugwa ntaho bihuriye n’ibikorwa.
Abatuye DRC byumwihariko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje kwicwa kuburyo burenze imivugirwe nyamara abo banyapolitiki bo mu bihugu bivuga ko biyoboye isi byirebera inyungu zabo gusa ubuzima bw’abantu buri gutikira.
Source: Rwandatribune