Abaturage ba Iran bariye karungu


Mu muhango wo gushyingura General Qassem Soleimani wishwe kuwa Kane w’icyumweru gishize n’ingabo za USA mu bitero by’indege zagabye mu mujyi wa Baghdad,abanya Iran basabwe gutanga nibura idolari rimwe kugira ngo haboneke miliyoi 80 z’amadolari yo kwica Trump.

Abaturage ba Iran Barahiriye kwihorera

Umurambo wa general Qassem Soleimani wagejejwe muri Iran ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 5 Mutarama 2020, bituma mu muhango wo kumwunamira,abantu bose basaba ko iki gihugu cyabo cyakwihorera kuri Amerika.

Abanya Iran bari mu gahinda kenshi kubera urupfu rw’uyu mugabo, basabye Leta kwihorera nayo ibasaba ko buri wese yatanga nibura idolari rimwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 80 z’amadolari yo kwica perezida wa US,Donald Trump.

Kuri iki cyumweru perezida Trump yanditse kuri Twitter ye ko Iran niyibeshya igatera ibirindiro bya Amerika cyangwa se ikagira umunyamerika n’umwe ihohotera,bazahita bayirasaho badatindiganyije ndetse yemeje ko bazahita basenya ibirindiro byayo bikomeye bigera kuri 52.

Umudepite wo muri Iran witwa Abolfazl Abutorabi yasabye ko batera White House ku manywa y’ihangu mu biganiro byo mu nteko byabaye ku cyumweru.

Yagize ati Twashobora gutera White House,twashobora kubasubiza tubasanze ku butaka bwabo.Dufite imbaraga kandi ku bushake bw’imana,twabasubiza mu gihe gikwiriye.”

Abutorabi yavuze ko kwica general Qassem Soleimani bigaragaza ko Amerika yasabye ko barwana bityo bakwiriye kubaha ubusabe bwayo kuko ngo iyo ushidikanyije utsindwa.

Iran yavuze ko igiye guhagarika imipaka yari yashyizeho yo gucura intwaro z’ubumara mu mwaka wa 2015 ndetse yiyemeza kurasa ahantu 35 hari inyungu za US harimo ku bwato bwayo bw’intambara, ambasade n’ahandi hose mu gace kayegereye.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment