Abasore batatu bakekwaho kwica uwo bakoranaga batawe muri yombi


Abasore batatu bo mu murenge wa Musasa, mu karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo bakoranaga mu ruganda rukora inzoga.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko aba basore bafunzwe kuko ari bo baherukana na nyakwigendera kuko batahanye bavuye ku kazi kuwa Gatatu akaza kuboneka mu gitondo yapfuye.

Nyakwigendera Nshimiyimana Jean Pierre akaba yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imitobe ijya mu ruganda rwenga inzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Uwamariya Clemence yemeje ko bafunzwe mu rwego rw’iperereza ahumuriza abaturage ndetse abasaba kwirinda urugomo.

Ati “Umurambo wabonetse ku mugezi wa Koko ariko nta gikomere wari ufite, yasanganywe telefone n’ibiceri yari afite, kuri ubu ntiharamenyekana niba yarishwe kuko yapfuye urupfu rw’amayobera. Hafashwe abasore bakekwaho kubigiramo uruhare kuko ari bo baherukanaga banatahanye na we bava ku ruganda bakaba bafunzwe kugira ngo iperereza rikorwe’’.

Yakomeje asaba abaturage kurushaho gukumira icyaha kitaraba, kwicungira umutekano no gutanga amakuru ku gihe.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe mu gihe abakekwa bo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment