Abafata Iwawa nk’aho guhora baraburirwa


Kuri uyu wa 27 Mutarama 2020, ubwo hazozwaga icyiciro cya 22 cy’igororamuco rikorerwa ku Kirwa cya Iwawa,umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, yatangaje ko abagororerwa Iwawa bagasubira mu buzererezi batazongera guhabwa aya mahirwe.

Abarangije icyiciro cya 22 cy’igororamuco hamwe n’abayobozi banyuranye

Ati “Hari benshi Iwawa bayigize nk’igitutsi, ngo urakajya Iwawa. Ariko mwe muhavuye muzatubere ba ambasaderi. Ntabwo twifuza ko muzagaruka. Uzabisubiramo, aya mahirwe mwahawe ntabwo tuzongera kuyamuha tuzabwira inkiko zikore akazi kazo”.

Mu 1585 basoje icyiciro cya 22 harimo abarenga 500 bari bagarutse inshuro zirenga imwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ushinzwe, Imibereho Myiza y’Abaturage, Ingabire Assoumpta, yavuze ko bagiye kujya bakurirana abavuye Iwawa, akarere kakajya gatanga raporo ya buri wese n’ibyo akora, uwagize ikibazo agafashwa.

Abagororerwa Iwawa bahabwa inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zibaganiriza, bakigishwa imyuga ku buntu n’urwaye akavuzwa.

Ikigo cya Iwawa cyashinzwe muri 2010, kuva cyashingwa kimaze kugoror abarenga 27.300. Muri aba bagorowe hari abongera bagasubira mu bikorwa by’ubuzererezi bakazongera bagasubirayo.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment