Nkombo: Hatagize igikorwa inzara yavuza ubuhuha


Abatuye ku Kirwa cya Nkombo giherereye mu karere ka Rusizi bemeza  ko imvura baheruka ari iyaguye kuri Noheli nayo itaragize icyo imara kuko yasanze imisozi yarakakaye, ibi akaba ariyo ntandaro y’amapfa yahibasiye bitewe no kuma kw’imyaka bari barahinze.
Mu murenge wa Nkombo, haciwe amaterasi ku buso bwa hegitari 105, ariko izuba ryatumye imyaka ihinze ku buso bwa hegitari 39 yuma.

Uwahawe izina rya Mukamwiza kuko atashakaga ko amenyekana, yatangaje ko imvura y’Ugushyingo ku Nkombo ntayahaguye, ibi byatumye imyaka yose yuma, kuri ubu inzara ikaba inuma.

Umwe mu baturage bo ku Nkombo yagize areti “Mu gihembwe cy’ihinga gishize twari twateye soya, imyumbati, ibishyimbo n’ibigori, ariko byose byarumye, ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya hano ku nkombo inzara yamara abantu”

Undi ati “Nanjye nararumbije. Tubayeho nabi, turashimira Akarere ka Rubavu mbere y’Ubunani kari kaduhaye amashu, ibishyimbo n’ibirayi, ariko iyi nkunga ntabwo yageze ku bantu bose. Habonetse indi ngoboka yatugeraho byaba byiza kurushaho.”

Bamwe mu baturage bahombye bavuze ko bifuza ko amaterasi akikije Ikiyaga cya Kivu yumiyeho ibigori, yashyirwaho uburyo bwo kuhira kugira ngo iki gihombo kitazongera kubaho. Banavuze ko bizabagora kongera kwisuganya bakagura imbuto n’ibindi bikenerwa kugira ngo ubutaha nabwo bazongere bahinge, basaba ko Leta yabafasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Ndagijimana Munyemanzi Louis, avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage hagaterwa indi myaka ndetse bakareba n’uburyo bajya bavomerera imirima ikikije Ikiyaga cya Kivu.

Ati “Twumvikanye n’ubuyobozi bw’Umurenge ko iriya mirima bayitunganya tukongera tugateramo indi myaka nk’imigozi y’ibijumba cyangwa imboga kuko byo bigaragara ko byihanganira izuba, ndetse tugakomeza no gushaka uburyo twahavomerera dufatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB”.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.