Amarangamutima ya Pierre Damien nyuma yo gutumirwa na Unity Club Intwararumuri


Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe akaba aherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere agatumirwa mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri.

Ku wa 16 Ukwakira 2021, nibwo hateranye Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri. Habumuremyi Pierre Damien umaze iminsi itatu afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame ni umwe mu baritumiwemo.

Mu 2020 nibwo Pierre Damien yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Icyo gutanga sheki cyaje kumuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Abinyujije kuri Twitter, Habumuremyi yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku bw’amahirwe yahawe yo kongera gutumirwa mu ihuriro rya Unity Club.

Yashimiye kandi Perezida Kagame ku bw’imbabazi yamuhaye “zatumye agirirwa ubuntu bwo gutumirwa gusangira ibyiza by’urugendo rw’ibikorwa bya Unity Club.”

Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”; ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

Ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe. Byabereye muri Intare Conference Arena iri i Rusororo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.