Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, abinyujije kuri twiter ndetse anakoresheje imvugo ijimije, yahishuriye Abarusiya ko niba bashaka ko mu gihe kiri imbere batazabaho mu muhezo, bakwiriye kwikiza Putin hakiri kare. Lindsey Graham yabivuze nyuma y’uko hari hamaze gutangazwa amakuru y’uko Ingabo z’u Burusiya zarashe ku ruganda rw’ingufu za nucléaire muri Ukraine. Ati “Uburyo bwonyine bwo gushyira iherezo kuri ibi, ni ukwikiza uyu mugabo.” Graham yanditse kuri Twitter ye ati “Keretse niba mudashaka kuzabaho mu mwijima ubuzima bwanyu bwose, muhejwe, muri mu bukene.” Ntabwo mu magambo ye…
SOMA INKURUYear: 2022
Abasore batatu bakekwaho kwica uwo bakoranaga batawe muri yombi
Abasore batatu bo mu murenge wa Musasa, mu karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo bakoranaga mu ruganda rukora inzoga. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko aba basore bafunzwe kuko ari bo baherukana na nyakwigendera kuko batahanye bavuye ku kazi kuwa Gatatu akaza kuboneka mu gitondo yapfuye. Nyakwigendera Nshimiyimana Jean Pierre akaba yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imitobe ijya mu ruganda rwenga inzoga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Uwamariya Clemence yemeje ko bafunzwe mu rwego rw’iperereza ahumuriza abaturage ndetse abasaba kwirinda urugomo. Ati…
SOMA INKURUUmucungagereza yarashe mugenzi we, dore icyo ubuyobozi butangaza
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rwatangaje ko mu ijoro ryo kuwa 3 Werurwe 2022, muri Gereza ya Gicumbi iherereye mu Murenge wa Miyove habereye impanuka y’umucungagereza warashe mugenzi we. Ibi byabaye ubwo hari umucungagereza w’umukobwa wari urwaye bagenzi be babiri bajya kumusura mu masaha y’umugoroba, ubwo bari muri icyo cyumba baganira nibwo mugenzi wabo w’umusore, yinjiyemo aza kurekura isasu rifata umwe muri abo bakobwa ahita ajyanwa mu bitaro aza gupfa nyuma y’igihe gito. Ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi butangaza ko aba bacungagereza bari basanzwe babanye neza ndetse uwo musore yari…
SOMA INKURURulindo: Imiryango 1800 yakuwe mu manegeka
Imiryango irenga 1800 yo mu Murenge wa Burega mu karere ka Rulindo imaze gukurwa mu manegeka, abamaze gutuzwa neza bakaba bavuga ko bishimira ko batagihangayikishwa no gutwarwa n’inkangu bagasaba abagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka. Burega ni Umurenge ugizwe n’imisozi miremira kandi ihanamye, mu bihe nk’ibi by’mvura abahoze mu manegeka bavuga ko bahoranaga ubwoba bwo gutwarwa n’inkangu, none aho bagereye kuri site y’imiturire barishimira imibereho myiza bafite. Site aba baturage batuyeho igizwe n’imidugudu 9, mbere y’uko itunganywa ngo ryari ishyamba ariko kuri ubu hari umuhanda, amashuri, ibitaro, amashanyarazi n’amazi…
SOMA INKURURwanda: Amakuru mashya kuri Covid-19 atanga icyizere cy’ubuzima
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje Ejo hashize kuwa mbere tariki 28 Gashyantare 2022, mu bipimo 12861 byafashwe habonetsemo abanduye Covid-19 bashya 13, Nta muntu wishwe n’iki cyorezo mu Rwanda. ubwanditsi@umuringanews.com
SOMA INKURUUruhuri rw’ibibazo byugarije akarere ka Nyamagabe
Ibibazo birimo amakimbirane yo mu miryango, abashakanye babana bataresezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ubuharike, guta ishuri kw’abana bakajya kuzerera, umwanda, abafite uburwayi bwo mu mutwe, abangavu baterwa inda imburagihe, abatagira aho kuba n’abadafite ubwiherero ni bimwe mu byugarije abatuye mu karere ka Nyamagabe. Ni ibibazo inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa biyemeje gukemura ndetse n’abaturage ubwabo babigizemo uruhare. Imiterere y’akarere ka Nyamagabe yerekana ko gafite imirenge 12 utugari 92 n’imidugudu 536 n’amasibo 3294 kakaba gatuwe n’ingo 90.198 zibamo abaturage 374.098 bagizwe n’abagabo 183.380 ndetse n’abagore 190.790. Ibibazo binyuranye byugarije imiryango yo…
SOMA INKURUIntambara muri Ukraine ikomeje gufata indi ntera
Igisikare cya Ukraine cyatangaje ko abasirikare b’Uburusiya basubukuye ibitero byabo ku murwa mukuru Kyiv. Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yatangaje kuri Facebook ko “ibintu bikomeye gukomera ku nkengero za Kyiv”. Uyu avuga ko “nubwo umwanzi ari gutsindwa mu bitero, akomeje kurekura umuriro ku ngabo no ku basivili”, yongeraho ko abarusiya bateganya “kwifatanya n’amatsinda y’ingabo zidasanzwe za repubulika ya Belarus”. Amafoto y’icyogajuru yatangajwe mu gitondo kuwa kabiri na kompanyi ya Maxar Technologies yerekanye umurongo wa 65km w’imodoka z’intambara z’Uburusiya zerekeza i Kyiv. Intumwa z’Uburusiya na Ukraine ibiganiro byazo muri Belarus…
SOMA INKURUUmufaransakazi agiye kuburanishwa ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Urukiko rwo mu Bufaransa (Tribunal Correctionnel de Paris) ruzaburanisha umunyamakuru Natacha Polony kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva mu 2017, itegeko ryerekeye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana ibikorwa byo guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside zemewe n’u Bufaransa zirimo n’iyakorewe Abatusti mu 1994. Uyu mugore uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe n’abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio France Inter ku wa 18 Werurwe 2018. Icyo gihe yavuze ko “Mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside, bose bari kimwe…
SOMA INKURUHategerejwe urundi ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi i Kigali
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko mu minsi iri imbere azongera kugirira uruzinduko i Kigali rugamije gukemura ibibazo bikigaragara mu mubano w’igihugu cye n’u Rwanda. Aya makuru yatangajwe na Lt Gen Muhoozi ku giti cye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, abinyujije kuri Twitter. Yagize ati “Nyuma y’ikiganiro kirekire nagiranye na marume/data wacu, Perezida Paul Kagame muri iki gitondo, twemeranyije ko nsubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemura ibibazo byose bikiri hagati y’u Rwanda na Uganda.” Nubwo Lt…
SOMA INKURUImpinduka nyinshi mu itegurwa rya Miss Rwanda 2022
Ubwo hatoranywaga 20 bazajya mu mwiherero, ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwatangaje ko buri mukobwa mu bakobwa bari muri iri rushanwa, azahabwa 20% by’amafaranga yinjijwe na Miss Rwanda avuye mu matora. Bivuze ko nibura uwa mbere ariwe Ruzindana Kelia azasubizwa 1.802.220 Frw, mu gihe Muheto azafata 1.654.300 Frw. Muri rusange muri 70.789.800 Frw zashowe n’abakobwa mu matora ubuyobozi bwa Miss Rwanda buzatangamo 14.157.960 Frw. Abakobwa 18 baje biyongera ku babonye itike kubera amajwi menshi harimo Uwimana Vanessa, Bahari Ruth, Uwimana Marlene, Ikirezi Musoni Kevine, Mutabazi Isingizwe Sabine, Kalila Leila Franca, Uwikuzo…
SOMA INKURU