Abatuye mu Burayi no muri Afurika bitegure ibura ry’ibiribwa-Perezida Macron

Nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umugabane w’u Burayi yateraniye i Versailles mu Bufaransa tariki 11 Werurwe 2022, Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko abatuye imigabane y’u Burayi na Afurika bakwitegura ibura ry’ibiribwa kubera intambara ibera muri Ukraine. Perezida Macron avuga ko Igihugu cya Ukraine ubu kitarimo guhinga nyamara ari cyo cyatangaga ibinyampeke byiganjemo ingano nyinshi ku migabane y’u Burayi na Afurika. U Burusiya na Ukraine ubwabyo bisanzwe bitanga 40% by’ingano zikenerwa hose ku Isi kugira ngo zikorwemo imigati n’ibindi bimeze nka yo. Ibihugu byinshi byo ku Isi kandi…

SOMA INKURU

Nyamasheke baratabaza nyuma y’iyangirika ry’ikiraro gihuza utugali turenga dutatu

Abaturage batandukanye bakoresha ikiraro gihuza utugari turimo aka Mubumbano n’aka Ninzi ndetse n’aka Rwesero na bamwe mu batuye mu murenge wa Bushekeri, mu karerer ka Nyamasheke, baravuga ko babangamiwe n’uko ikiraro kinyura hejuru y’umugezi wa Kamiranzovu bakoresha umunsi ku wundi cyangiritse ku buryo hari n’abakinyuraho bakambakamba. Abaganiriye na Radio 10, bemeje ko hari abantu bagera kuri bane bamaze kugwa muri uwo mugezi ndetse umwe arapfa bitewe n’uko icyo kiraro kiwuri hejuru cyangiritse. Aba baturaga basaba ubuyobozi ko bwabakorera ikiraro kugira ngo babone uko bahahirana neza kuko hatagize igikorwa ubuhahirane hagati…

SOMA INKURU

Huye: Umugore ntiyasigaye mu rugamba rw’iterambere

Ku munsi w’umugore uba buri mwaka tariki 8 Werurwe, akarere ka Huye kawuzihirije mu mirenge inyuranye, aho abagore bo murenge wa Mbazi bawizihije bishimira ibikorwa byiza bagezeho bitanga icyizere cy’iterambere. Abagore banyuranye bo muri uyu murenge bibumbiye mu mashirahamwe anyuranye abafasha kwiteza imbere hagendewe ku bumenyi buri wese aba afite, rimwe muri ayo mashyirahamwe harimo Mafubo ( kurinda umugore mugenzi wawe ko yashungerwa) ni umuryango ukorera mu karere ka Huye, wiyemeje kugendana n’umugore mu bibazo ahura nabyo ibyo ari byo byose haba mu bujyanama ndetse no bikorwa binyuranye, ukamuherekeza kugeza…

SOMA INKURU

Muri Ukraine ibintu bikomeje guhindura isura

Perezida wa Ukraine yahamagaje abasirikare, abapolisi n’ibikoresho bari baratanze mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu kugira ngo batahe bafashe igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara kirwanamo n’u Burusiya. Igihugu cya Ukraine kimaze ibyumweru bibiri mu ntambara n’u Burusiya, intambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022. Ibice byinshi by’igihugu byamaze kugenzurwa n’ingabo z’u Burusiya, naho imijyi ikomeye harimo n’umurwa mukuru wa Ukraine yugarijwe n’ibisasu bituma abantu bakomeje guhunga. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko miliyoni ebyiri z’abatuye Ukraine bamaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi. Nubwo Ukraine ikomeje kwihagararaho mu…

SOMA INKURU

Perezida wa Guinée Bissau yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Werurwe 2022 nibwo Perezida wa Guinée Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda rw’iminsi itatu, akaba yaherekezwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe n’abandi bagize Guverinoma. Uruzinduko rwa Perezida Embaló rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko yakiriwe na Perezida Kagame aho bombi bakurikiranye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo no kurengera ibidukikije ndetse n’urw’ubucuruzi n’ubukungu. Uwo munsi kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira ibihumbi by’inzirakarengane bishwe muri Jenoside…

SOMA INKURU

Yafashwe asambanya umugore w’abandi bimuviramo urupfu

Mu karere ka Huye, mu murenge wa Rusatira, umugabo yakubiswe bimuviramo urupfu nyuma yo gufatwa asambanya umugore w’abandi mu masaha ya saa tatu z’ijoro. Uwo mugabo asanzwe abana n’umugore we mu mudugudu wa Kavumu, mu kagari ka Kimirehe ariko yari afite akazi mu karere ka Muhanga. Ubwo uwo mugabo yatahaga iwe avuye i Muhanga mu ijoro ryo kuwa 5 Werurwe 2022, yageze mu rugo atunguye umugore, ahageze asanga hari undi mugabo baryamanye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin, yatangaje ko uwo mugabo yishwe yatashye urugo rw’abandi ajya gusambana n’umugore…

SOMA INKURU

U Rwanda rugiye kwakira Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira inama ya Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika, izaterana ku nshuro ya 77, ikaba izaterana kuva ejo kugeza kuya 11 Werurwe 2022, aho biteganyijwe ko abagera ku 120 ari bo bazayitabira bahagarariye Inteko Zishinga Amategeko 41. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko agaciro ko kwakira iyi nama katagarukira ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda gusa ahubwo kagera no ku Banyarwanda muri rusange. Ati “Twizeye ko tuzagira ibiganiro bizavamo umusaruro mwiza. Ntidushidikanya ko uzaba umwanya mwiza wo kungurana…

SOMA INKURU

U Budage ntibukozwa iby’itangazo rya G7 rifatira Uburusiya ibihano

Guverinoma y’u Budage yitandukanyije n’umugambi wo gukumira gaz na peteroli bituruka mu Burusiya, ivuga ko igihugu kibikeneye cyane ndetse ko mu gihe byagenda gutyo byahungabanya urwego rw’ingufu mu gihugu. Itsinda ry’ibihugu rya G7 ku wa Gatanu ryasohoye itangazo risobanura gahunda yaryo yo gufatira u Burusiya ibihano bishya ndetse bikakaye kubera intambara bwashoje kuri Ukraine. Minisitiri ushinzwe ubukungu mu Budage, Robert Habeck, yatangaje mu cyumweru gishize ko atazigera asaba cyangwa ngo ashyigikire ko gaz na peteroli byinjizwa mu gihugu bivuye mu Burusiya bikumirwa. U Budage bwari buherutse gusoza ibikorwa byo kugenzura…

SOMA INKURU

Umusaruro w’ikigo cyita ku bana bavukana ubumuga bwo mu mutwe kimaze imyaka 18

Ikigo CEFAPEK cyo mu karere ka Kamonyi kimaze imyaka 18 cyita by’umwihariko ku bana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo babashe gukira no gukura neza kuko byari bimaze kugaragara ko banenwa muri sosiyete. Iki kigo giherereye mu murenge wa Gacurabwenge cyashinzwe mu 1998 n’Ababikira bagamije kwita ku bana bafite imirire mibi. Nyuma yaho Leta y’u Rwanda ijyanye iyo serivise mu bigo nderabuzima, cyasigaye gifasha abantu batishoboye n’abanyantege nke. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubuyobozi bw’icyo kigo bwatekereje uko hakongerwa imbaraga mu gufasha abatishoboye n’abababaye kuko bariho ku…

SOMA INKURU