Birashoboka kwirinda indwara y’urukundo (indege)

Iyi ndwara izwi ku izina ry’indege iterwa no kuba umuntu aba yifitemo urukundo rwinshi  ariko umukunzi we akaba atamuri hafi muri icyo gihe cyangwa se hari umuntu akunda ariko we atakwiyumvamo. Amakuru dukesha urubuga aufeminin, aratangaza ko hari ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko umuntu yarwaye indwara y’urukundo (indege). Muri ibyo bimenyetso harimo Kubabara umutwe, kubabara mu nda, kudashaka kurya, kugira ibicurane kandi utari usazwe ubirwaye, kugira isesemi, kwigunga, kugira umunabi hamwe no kurira ku bantu b’igitsina gore. Ibyafasha umuntu wagaragayeho ibimenyetso by’indwara y’indege Kuganira n’inshuti ze ndetse no gutemberana na zo,…

SOMA INKURU

Rubavu: Akarere k’ubukerarugendo n’ubucuruzi kazahajwe n’ingaruka za covid-19

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwibasira isi n’u Rwanda rudasigaye ubwo umuntu wa mbere yamugaragayeho tariki 14 Werurwe 2020, igakomeza kwiyongera aho yagiye iherekezwa n’ingamba zinyuranye harimo na guma mu rugo. Mu karere ka Rubavu iki cyorezo cyashoye mu gihombo abikorera bo mu byiciro binyuranye. Abacuruzi n’abaturage bemeza ko covid-19 yabasubije ku isuka Mukamana Anita wakoraga ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu mujyi wa Goma aturutse Rubavu buri munsi, yemeza ko bwari ubucuruzi bwamuteje imbere ndetse bunamutunze n’umuryango we, ngo ariko Covid-19 yamukomye mu nkokora, mu bihe bya guma mu rugo yariye igishoro…

SOMA INKURU

Barinubira amanyanga akorwa mu gutanga ibiribwa by’ingoboka

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara baravuga ko babangamiwe cyane n’uburyo ibiryo byo kugoboka abagizweho n’ingaruka n’izuba birimo gutangwa. Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuzeko batishimiye uko ibi biryo birimo gutangwa kuko ngo harimo abusumbane bukabije, aho bamwe bahabwa byinshi abandi bagahabwa bike. Umwe mubaturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Ni ibintu bibabaje kandi bibabaje cyane kuko ababa bakwiye kubihabwa sibo babibona.” Murekatete Nela yagize ati “Keretse uwabafunga! kuko nta kuntu umuntu aba mu nzu nziza ibyo kurya bihagije arabifite narangiza…

SOMA INKURU

BUGESERA: Ingaruka zitabarika zikomoka ku ibura ry’amazi

Abaturage bo mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uko abatuye uyu murenge batagira amazi yo kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ibi bikabaviramo ingaruka zo guhora barwaye indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi, baboneraho gusaba inzego zibishinzwe kuyageza muri uyu murenge. Umuwe yagize ati “Dukunda kurwara inzoka cyane kubera ibizi tuvoma hariya hepfo biba birimo imyanda myinshi, ubwo iyo tubivomye tukabinywa abana bacu bakabinywa turwara inzo.” Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nzangwa giherereye muri uyu Murenge wa Rweru, buvuga ko mu barwayi…

SOMA INKURU

Ingaruka z’ibiza: Ahari umuhanda hahindutse icyuzi

Nyuma y’aho umuhanda umaze imyaka ibiri warangiritse ku buryo n’imodoka zawukoreragamo za RITCO zavaga i Kigali zijya i Zaza zahagaritse kuwunyuramo bitewe no kuba ahari umuhanda harahindutse icyuzi;  ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwatangaje ko uyu muhanda uhuza aka karere n’aka Ngoma unyuze ahazwi nka Cyaruhogo ugahinguka mu murenge wa Zaza, ugiye gukorwa hashyirwemo ibiraro bishya bizatuma uhinduka nyabagendwa. Bamwe mu batuye muri ibi bice baherutse kubwira itangazamakuru ko babangamiwe n’iyangirika ry’uyu muhanda ngo kuko ryatumye iterambere bari bagezeho risubira inyuma. Umwe yagize ati “ Ubundi twavaga i Kigali duhita twambuka…

SOMA INKURU

Kagitumba: Abana bata ishuri bakajya gukora imirimo y’amaboko n’ubucuruzi

Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda hari abana bakora imirimo ivunanye harimo nko kwikorera imizigo n’ubucuruzi bwo kwambutsa magendu ndetse n’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’ibindi bicuruzwa bituruka muri iki gihugu cy’abaturanyi. Mutabazi John umaze imyaka 32 yigisha akaba umwe mu barimu ba Matimba Primary School  iherereye mu karere ka Nyagatare, avuga ko muri iki gihe gukurikirana umwana ku mwarimu bisigaye bigoye, cyane ko byabaye ubucuruzi, umwana yaza ku ishuri cyangwa ntaze umwarimu yigisha abo abonye, ubuzima bugakomeza. Mutabazi avuga ko kera umwana yavaga mu rugo ajya ku…

SOMA INKURU

Leta ya RDC yakomorewe na ONU kugura intwaro

Akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU kafashe imyanzuro yo gukuraho kumenyesha komite ishinzwe ibihano ku ugiye kugurisha intwaro cyangwa gufasha DR Congo mu bya gisirikare, n’uwo kongerera umwaka umwe ingabo za MONUSCO.  Ku bwiganze, abagize ako kanama batoye bashyigikira gukuraho uwo mwanzuro wemejwe mu myaka hafi 15 ishize utegeka kubanza kumenyesha komite ishinzwe ibihano “kohereza uko ariko kose kw’intwaro cyangwa ibisa nazo” cyangwa “ubufasha bwose, ubujyanama cyangwa amahugurwa bya gisirikare” kuri DR Congo. Aka kanama ka UN ariko kagumishijeho ikomanyirizwa (embargo) ry’intwaro ku mitwe yose itari iya leta n’abantu…

SOMA INKURU

Ku myaka 17 yashowe mu buraya, abayeho nabi, aratanga inama ku rungano rwe

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, utuye mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge amaze imyaka atunzwe no kwicuruza kugira ngo abashe kubaho. Uyu mwana ubusanzwe uvuka mu karere ka Ruhango, avuga ko yaje mu Mujyi wa Kigali gushakisha ubuzima azanywe n’undi mukobwa bavuka mu gace kamwe nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze kwitaba Imana. Akigera i Kigali mugenzi we yamujyanye mu murenge wa Muhima, aho yabanaga na bagenzi be babiri bakora uburaya. Ati “Nagiye kubana nawe ntazi ko ari ndaya nkihagera bagenzi be bahita bambwira ko ari wo mwuga ubatunze…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yahawe igihembo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe igihembo n’Umuryango American Academy of Achievement, k’ubw’umuhate yagize mu guhashya icyorezo cya Covid-19. Ibiro by’umurukuru w’igihugu, Village Urugwiro byatangaje aya makuru ku rubuga rwa Twitter bivuga ko Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’uko yagize umuhate mu guhashya Covid-19. Umuryango The American Academy of Achievement wamuhaye iki gihembo, washinzwe mu 1961 na Brian Reynolds ashaka gushimira abantu bafite ibintu bikomeye bagezeho bigahindura ubuzima bwa benshi no kubahuza n’abanyeshuri ngo babigireho. Kuwa 14 Werurwe 2020, nibwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye mu Rwanda,…

SOMA INKURU

Hatanzwe inkunga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), yemeje inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 z’amafaranga y’u Rwanda, zo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye. U Rwanda nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye guhabwa inkunga n’Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), ingana na miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi gahunda ya IMF yashyizweho uyu mwaka, hagamijwe gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe. Ni nyuma y’umwanzuro wavuye mu biganiro hagati…

SOMA INKURU