Ku munsi w’ejo tariki 13 Mutarama 2019 nyuma y’umukino w’umunsi wa 14 ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Kirehe FC, Umukinnyi wayo Yannick Mukunzi yaboneyeho umwanya wo gusezera abakunzi b’iyi kipe ya Rayon Sports, akaba agiye kwerekeza muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu. Nyuma yo kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0, umukinnyi wo hagati Yannick Mukunzi yasezeye abakunzi ba Rayon Sports azenguruka stade akomera amashyi abafana yambaye umwenda wanditseho ngo “Warakoze Rayon Sports”,mbere yo kujya muri Sweden kuwa 23 Mutarama 2019. Umutoza wa Rayon…
SOMA INKURUYear: 2019
Perezida Obiang Nguema abimburiye abandi gusura u Rwanda mu mwaka wa 2019
Perezida wa repubulika Paul Kagame arakira Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ubimburiye abandi ba perezida bazasura u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019. Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere taliki ya 14 mutarama 2019 aribwo Perezida Kagame yakira muri Village Urugwiro uyu mukuru w’igihugu cya Guinea Equatoriale. Obiang Nguema yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2016 yitabiriye inama ya AU ndetse no muri 2014 yari yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 mu ruzinduko rw’akazi rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’imikoranire irimo ubufatanye mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara…
SOMA INKURUHaribazwa icyamuteye gushaka kwihekura yari yarabuze urubyaro
Umugore witwa Uwamahoro Angelique wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru ku bitaro bya Kabgayi, biteza urujijo ndetse no kwibaza niba nta burwayi bubyihishe inyuma, kuko yari amaze imyaka itanu yarabuze urubyaro. Ibi uyu mugore akaba yarabikoze nk’uko byavuzwe hejuru yaramaze imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko barabuze urubyaro, nyuma Uwamahoro yaje kugira amahirwe yo gutwita ndetse anabyara umwana ushyitse kandi muzima w’umukobwa, ariko icyo yakoze yahisemo kumuta mu musarani Uyu mugore wari urwajwe na…
SOMA INKURUNyuma yo gutangaza ugiye kuyobora Congo Kinshasa, u Bufaransa bwagaragaje impungenge
Komisiyo y’amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, nibwo yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 30 Ukuboza umwaka ushize wa 2018, byari bitegerejwe na benshi, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bwahozeho bwa Joseph Kabila, Félix Antoine Tshisekedi niwe wegukanye intsinzi. Muri 97 % y’amajwi amaze kubarurwa, Tshisekedi ni we waje imbere n’amajwi 38.57 %, akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34.83 %, naho Emmanuel Ramazani Shadary yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 23.84 % . RFI yatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye kwifashisha Drones mu kurwanya malaliya
Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira kwifashisha indege nto zitagira abapilote (Drones) mu bikorwa byo gutera imiti (Larvicide) yica imibu itera Malaria n’amagi yayo mu bishanga, mu bidendezi by’amazi n’ahandi ishobora kwihisha. Ubusanzwe Drones zimenyerewe mu bikorwa bya gisirikare, gufata amafoto n’ibindi bifitanye isano nayo ariko u Rwanda rumaze igihe ruzikoresha mu buvuzi nko kugeza amaraso ku bitaro. Gutera imiti yica imibu hifashishijwe Drones, Guverinoma izabikora ku bufatanye na Sosiyete Nyarwanda ikoresha ikoranabuhanga rya Drones yitwa Charis Unmanned Aerial Solutions. Drones zizifashishwa mu gutera imiti yica imibu itera Malaria, zifite ubushobozi…
SOMA INKURUIBINSHOBERA
TETA NA SANGWA 15
Mu busitani bwiza bwuje amahumbezi Teta na Mi guel bararebana amagambo akaba make ariko imitima ikabwirana byinshi; nuko bakitegerezanya umwe ku wundi; bombi bacecetse bagafatanya kumva amajwi n’indirimbo nziza by’inyoni zo mu busitani, ariko ubwo uko Miguel yitegerezaga Teta, niko Teta agira isoni akajya anyuzamo akitegereza intoki ze, ubundi akikora ku nzara akavuza inoni, biranga isoni za gikobwa. Nuko akazuba karenga Teta yitegereza mu mpinga y’umusozi atungira Miguel agatoki amwereka aho izuba rirengera ati: -cheri igihe ni ishyari numvaga twagumana ariko burije dore izuba rirarenze -chouchou nta kundi twabigenza -None…
SOMA INKURUMuhire Kevin wakiniraga Rayon Sports yerekeje mu Misiri mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019 nibwo biteganyijwe ko Muhire Kevin bita Rooney wari umukinnyi wa Rayon Sports abonana n’ubuyobozi bw’iyi kipe Misr lel-Makkasa Sporting Club iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, ku rutonde ruyobowe na Zamalek Sporting Club, agasinya amasezerano y’imyaka itatu, akaba agiye gutangwaho ibihumbi by’amadolali, ni ukuvuga asaga miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukinnyi biteganyijwe ko atangwaho $30 000 ariko ikipe ya Rayon Sports yari afitiye amasezerano y’umwaka igahabwa $20 000 by’amadolari naho andi…
SOMA INKURUUmuvugabutumwa ukomeye muri ADEPR yatangiye amasengesho yo gusabira Mwiseneza Josiane kuba Miss Rwanda 2019
Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR witwa Harerimana Steven uzwi nka Niyibeshaho ukorera umurimo we muri Paruwasi ya Nyarugenge yavuze ko kuza kwa Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda 2019 ari ikimenyetso cy’Imana cyo gukuraho ikinyoma mu bategura iri rushanwa. Harerimana yabwiye IBYISHIMO.com dukesha iyi nkuru, ko urugendo rw’uyu mukobwa muri Miss Rwanda ruzaha isomo rinini abagize akanama nkemurampaka kandi ruzakuraho ikinyoma cyashinze imizi muri iri rushanwa. Ati “Uriya mukobwa nkimubona nahise mbona ko Imana hari isomo ije gutanga muri Miss Rwanda kuko nta muntu warufite kubivugaho. Hari ibintu aje kuvugurura,…
SOMA INKURUInzego z’ibanze zitanga raporo z’ibinyoma zihanangirijwe
Kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019 ubwo hatangizwaga ihuriro ry’iminsi ibiri rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze i Nyamata mu Karere ka Bugesera, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yababwiye ko bagomba kurushaho kunoza igenamigambi ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze, iteka rigashingira ku mibare ifatika kandi itabeshya. Ati “Ndifuza kubibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga imibare itariyo kuko bituma igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco utari mwiza bamwe bita gutekinika ugomba gucika burundu”. Dr. Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itazigera yihanganira umuyobozi uwo ariwe wese utanga imibare n’amakuru bitari byo.…
SOMA INKURU