Ibyaha byaje ku isonga mu gihe cy’umwaka


Kuri uyu wa mbere tariki 29 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no kugenza ibyaha, hamuritswe raporo igaragaza ko ibyaha 10 byaje ku isonga kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019, byihariye hejuru ya 73% y’ibindi byaha muri rusange. Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibindi byaha byagaragaye cyane ari ibishingiye ku ihohoterwa, aho kuva Mata 2018 kugeza Werurwe 2019 hagaragaye ibisaga ibihumbi bitandatu byihariye hafi 27% y’ibyaha byakozwe mu gihugu hose.

Abagabo 5123 nibo RIB yakiriye bashinjwa gukora ibi byaha mu gihe abahohotewe cyane ari abagore barenga 5500.

Uyu muyobozi yatangaje ko abasaga 1000 bakekwago gusambanya abana basuzumwe bashyikirizwa inzego z’ubushinjacyaha n’ubutabera.

Twagirayezu yanatangaje ko abahohotewe bahawe ubufasha burimo ubuvuzi n’ubujyanama na Isange One Stop Center. Abakiriwe bagahabwa ubufasha basaga ibihumbi 17.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari ibigo bya Isange One Stop Center bifasha abahohotewe muri serivisi zo kwa muganga ku bagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikabagira inama ndetse bikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa inzego z’ubutabera.

 

UWIMPUHWE Ange

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.