Ibyaha byaje ku isonga mu gihe cy’umwaka

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no kugenza ibyaha, hamuritswe raporo igaragaza ko ibyaha 10 byaje ku isonga kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019, byihariye hejuru ya 73% y’ibindi byaha muri rusange. Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ibindi. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibindi byaha byagaragaye cyane ari ibishingiye ku ihohoterwa, aho kuva Mata 2018 kugeza…

SOMA INKURU

Uwahatanaga na Tshisekedi mu matora aramushinja gusesagura

Fayulu Martin wiyamamaje mu matora aherutse kuba muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. agatsindwa akaba umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’amashyaka ryiswe Lamuka, yatangaje ko ingengo y’imari yakabaye ikoreshwa umwaka wose, perezida Tshisekedi amaze kuyikoresha mu minsi ijana gusa, akaba yashimangiye ko atiyumvisha uburyo igihugu kimara amezi atatu kitagira Minisitiri w’Intebe na Guverinoma, nkuko Radiookapi yabitangaje. Ubwo yari mu nama i Kinshasa kuri iki Cyumweru yagize ati “Nagarutse, ubu tugiye gusaba umuvandimwe Etienne Tshisekedi kwegura. Hashize iminsi 94 nta Minisitiri w’Intebe , ibyo bisobanuye ko ntacyo dufite hano muri Repubulika Demokarasi…

SOMA INKURU

Abapolisi b’u Rwanda bakomeje gusimburana mu butumwa bw’amahoro

Nyuma y’igihe cy’umwaka, ahagana Saa 11h35 tariki 29 Mata 2019, nibwo itsinda ry’abapolisi 160 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo  bayobowe na ACP Emmanuel Karasi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, batwawe n’indege ya RwandAir.   Aba bapolisi basimburanye n’abandi 160 bagiyeyo mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata nabo bazamarayo umwaka. ACP Karasi yavuze ko mu kazi bakoraga harimo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ariko cyane cyane uw’impunzi. Ati “Muri uko kurinda abaturage harimo ibikorwa bitandukanye nko kurinda inkambi batuyemo, gucunga umutekano no kurinda abakozi…

SOMA INKURU

Bobi Wine akomeje gukurikiranwa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mata 2019 nibwo Bobi Wine yasabiwe gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko yari yasabwe kwitaba ubushinjacyaha. Arashinjwa gukoresha inama mu buryo butemewe no guteza imvururu. Bobi Wine ubusanzwe witwa Kyagulanyi Ssentamu yashinjwe gutegura inama mu buryo butemewe n’amategeko no guteza imvururu zabaye kuya 11 Nyakanga 2018, ubwo abashyigikiye uyu muhanzi wabaye umunyapolitiki bigabizaga imihanda bamagana itegeko rishya ryo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga ryari rishyizweho muri Uganda. Chimpreports yanditse ko Bobi Wine atabashije gusobanura neza ibyabaye, urukiko rwanzura ko afungirwa muri gereza ya Luzira, kugeza ku…

SOMA INKURU