Umunyarwandakazi Nyirarukundo salome Umukinnyi w’imikino ngororamubiri, yaraye yitwaye neza i Montreal mu gihugu cya Canada, yegukana irushanwa rya marato ryahabereye kuri iki cyumweru ikaba yari yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 11000 bakomoka mu bihugu 61 binyuranye byo ku isi, akaba ari naho Salome Nyirarukundo yitwaye neza cyane mu gice cy’abagore, asoza ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota makumyabiri n’umunani n’amasegonda abiri (2H28’2″), yahise yegukana igihembo kingana na Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda . Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yahise aca agahigo muri iri rushanwa kuko nta w’undi mukinnyi wari warakoresheje ibihe…
SOMA INKURUYear: 2018
Kutamenya kubungabunga ibidukikije, intandaro y’akaga kabagwiririye
Ni mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rwankuba, Akagali ka Rubazo n’aka Gatsata, Ahabaye ibiza bidasanzwe, aho hapfuye abantu 27 muri uyu mwaka, abantu 455 bava mu byabo, nyuma y’ibiza byabaye tariki 6 Gicurasi 2018, bigatera ibibazo binyuranye. Kugeza ubu abaturage bari batuye ahatwawe n’ibiza batangarije umuringanews.com ko iyo bamenya ku buryo bwimbitse ingaruka z’ibiza baba barabyirinze mbere bitarabatwarira abantu n’ibyabo, babungabunga ibidukikije. Umuryango wa Habineza Karoli na Yamfashije Marcelline babyaye gatatu, utuye mu Mudugu wa Runyinya, Akagali ka Rubazo, ahibasiwe n’ibiza, nawo ishyano ryakuruwe n’ibiza ntiryabasize, kugeza…
SOMA INKURUPerezida Kagame yitabiriye inama ya Komisiyo y’umurongo mugari wa Interineti
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018, ubwo Perezida Paul Kagame yitabiriraga inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti, i New York, yateguwe na komisiyo afatanya kuyobora na Carlos Slim, yatangiye aha ikaze abakomiseri bashya muri iyi komisiyo, avuga ko umusanzu wabo uzaba ingirakamaro ku bikorwa byayo. Perezida Kagame yagize ati “Ubwo abantu benshi bamaze kugerwaho na Interineti, tugomba gutekereza ku buryo buri wese yagerwaho n’iryo koranabuhanga mu buryo bungana kandi ntawe ubangamiwe. Kugira ngo tubyaze umusaruro udushya tuzanwa n’Ikoranabuhanga tugomba no gutekereza ku bigenga”. Ku bijyanye n’abakoresha ikoranabuhanga imibare…
SOMA INKURUImbere y’abafana bayo Enyimba FC yasezereye Rayon Sports iyinyagiye ibitego bitanu
Enyimba FC yo muri Nigeria yanyagiye ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda ibitego bitanu kuri kimwe mu mukino wo kwishyura muri ¼ cya CAF Confederations Cup, bituma urugendo rwa Rayon Sports muri aya marushanwa rurangirira hano. Umukino ubanza wabereye kuri Stade Regional ya Kigali kuwa 16 Nzeri wari warangiye ari ubusa ku busa, Rayon Sports yari yagiye muri Nigeria isabwa kunganya ku bitego cyangwa igatsinda, mu mukino wabereye kuri Enyimba International Stadium kuri uyu wa 23 Nzeri 2018, gusa iyi kipe ya Rayon Sports ntibyayihiriye kuko ku munota wa…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka itandatu akubise umunyarwanda, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi
Koffi Olomide ubusanzwe witwa Christopher Agepa Mumba, yagombaga kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Lusaka kuri uyu wa Gatanu, ariko ntiyigeze ahagaragara ari naho umucamanza yahereye atanga urupapuro rwo kumuta muri yombi. Uru rukiko rwo muri Zambia rukaba rwaratanze impapuro zo guta muri yombi umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, ushinjwa gukubita umufotozi w’umunyarwanda. Nk’uko ikinyamakuru The East African cyabitangaje, Mu kwezi gushize nibwo Koffi Olomide yamaze icyumweru muri Zambia akora ibitaramo mu bice bitandukanye, ubwo ubutabera bwamenyaga ko uyu muhanzi ari mu gihugu, bwamwandikiye urupapuro rumusaba kwitaba…
SOMA INKURUSibomana Jean Bosco “Dr Scientific” umuhanzi uhishiye byinshi abaturarwanda
Ejo hashize kuwa gatandatu tariki 22 Nzeli 2018, nibwo umuringanews.com waganiriye n’ umuhanzi witwa Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi Doctor scientific, adutangariza ibyo amaze kugeraho ndetse n’ibyo ahishiye abanyarwanda by’umwihariko abakunzi ba muzika nyarwanda cyane ko Iby’ubuhanzi abikora abikunze aho yatangiye ahimba indirimbo gakondo akazijyana muri studio bigera n’aho atangira guhimba izifite injyana ya reggae, zuke, RnB cyangwa se afrobeat. Uyu muhanzi ufite imyaka 38 yarashatse, afite abana batandatu(6) abahungu batanu (5) n’umukobwa umwe (1), akaba atuye mu Murenge wa Jabana, Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Gitega ,…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu iperereza ku cyishe amafi yo mu mugezi wa Mukungwa
Dr Gérardine Mukeshimana Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu hasuwe aho umugezi wa Mukungwa unyura hose mu Mirenge ya Muko, Rusasa, Nkotsi, Rugero, Rwaza na Shyira, bari gukora iperereza ku kibazo cy’amafi yo mu bwoko bw’Inkwekwe n’Inshonzi yagaragaye apfuye kuwa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba byaragaragaye ko nta yandi mafi yapfuye yari akigaragara muri uyu mugezi. Bivugwa ko ku wa Gatanu abaturage bazindukiye mu kazi nk’uko bisanzwe bagatungurwa no kubona amafi menshi areremba hejuru y’amazi ariko yapfuye.…
SOMA INKURUYateye utwatsi abavuze ko yari muri gahunda yo kuneka Bobi Wine
Nk’uko Chimpreports yabyanditse, Kentaro Pamela umupolisikazi wo mu ishami rirwanya iterabwoba yandikiye inshuti ze asobanura ko atanekaga Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ko bidakwiriye ko hakomeza gukwirakwizwa impuha nk’izo. Pamela yagize ati “twahuriye kuri JKIA “Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta”, nari mvuye i Mombasa, we aturutse muri Amerika. Sinigeze njya muri Amerika nk’uko byavugwaga. Bobi dusanzwe turi inshuti kuva kera, anazi ko ndi umupolisi”. Uyu mupolisikazi avuga ko bageze mu ndege, Bobi Wine yicaranye na Winnie Kizza, amusaba ko nawe yicara hafi yabo. Ibi uyu mupolisikazi…
SOMA INKURUJustin Bieber n’umukunzi we baciye agahigo mu gusomana biratinda
Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bitegura kurushinga mu minsi iri imbere,bari kuzenguruka isi aho mu minsi ishize bagaragaye mu mujyi wa London Justin Bieber ari gucurangira ku muhanda ugana ku ngoro y’ubwami bw’ubwongereza, kuri ubu bari mu Butaliyani aho basohokeye muri iyi weekend bafotorwa amafoto menshi bari mu gikorwa cyo gusomana bari mu bwato. Ejo hashize kuwa gatanu tariki 21 Nzeli 2018, nibwo Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bari bameze nk’abari mu marushanwa yo gusomana, aho basomaniye ahitwa “Amalfi Coast” imbere ya rubanda, bafotorwa n’abanyamakuru none…
SOMA INKURUNi umukobwa mwiza nawe kandi ni umunyamideli -Safi Madiba
Umuhanzi nyarwanda Safi Madiba wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urbon Boys nyuma akaza gutandukana n’iryo tsinda ubu akaba asigaye akora muzika ku giti cye, yatangaje ko impamvu yakoresheje umugore we mu mashusho y’indirimbo y’indirimbo ye (Igifungo) ari uko ari umukobwa mwiza kandi nawe asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli. Yagize ati “Ni umukobwa mwiza nawe kandi ni umunyamideli.” Indirimbo Igifungo Safi Madiba yatangaje ko ikubiyemo inkuru mpamo y’urukundo rwa Safi n’umugore we Niyonizera Judith, ari na we yakoresheje muri ayo mashusho. Iyi ndirimbo ni iya karindwi mu zigize alubumu ya…
SOMA INKURU