Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF” mu myaka ine iri imbere. Amatora yabaye mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kumugaragaza nk’umukandida w’u Rwanda n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mushikiwabo atorewe kuyobora uyu mwanya ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byemerejwemo Mushikiwabo nk’Umuyobozi wa OIF, byamaze igihe cy’isaha imwe gusa. Abaye uwa kane uyoboye…
SOMA INKURUYear: 2018
Nyina wa Wema Sepetu aravugwaho kumutandukanya n’umukunzi we yitwaje amashanyarazi
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Global Publisher cyatangaje ko ariam Sepetu yari yasuye umukobwa we i Dar es Salaam, Wema Sepetu ntiyari mu rugo ubwo nyina yamusuraga. Rahur umukunzi wa Sepetu yari mu nzu ubwo umubyeyi w’uyu mukinnyi wa filime yahageraga. Bigeze ku isaha ya saa tanu z’ijoro, umuriro w’amashanyarazi mu nzu ya Wema iherereye mu gace ka Mbezi-Salasala waje gushiramo biba ngombwa ko hakenerwa kugurwa undi. Umubyeyi wa Wema yatekereje ko ari kumwe n’umugabo mu nzu, yumva ko ahita agura umuriro. Rahur ntiyigeze abikora, ibintu byatumye uburakari bwa Mariam Sepetu buzamuka.…
SOMA INKURUImyaka 9 ayobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Minisitiri Mushikiwabo haribazwa umusimbura natorerwa kuyobora OIF
Uyu munsi kuwa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo mu gihugu cya Armenia hateganyijwe amatora y’Umunyamabanga w’ Umuryango uhuza ibihungu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa Francophonie. Abakandida ni babiri Louise Mushikiwabo n’ umunya- Canada usanzwe awuyobora Michaelle Jean. Umukandida uhabwa amahirwe ni Louise Mushikiwabo umaze imyaka 9 ari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga mu Rwanda. Mbere y’ uko agirwa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga yabanje kugirwa Minisitiri w’ Itangazamakuru iyi Minisiteri ivuyeho mu mwaka wa 2009 ahita agirwa Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga. Mushikiwabo yasimbuye kuri uyu mwanya Rosemary Museminali wari…
SOMA INKURUFrank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki 11 Ukwakira 2018, nibwo Depite Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije “Green Party”, yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, akaba yatowe 100%, akaba atorewe uyu mwanya asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane “PPC”. Umuvugizi wungirije watowe ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL. Depite Habineza yatangaje ko ashyize imbere ingingo zirimo kwimakaza umuco w’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe imbaraga no kungurana ibitekerezo ku buzima bw’igihugu,…
SOMA INKURUPerezida Macron yemeje ko ibihugu bigize OIF icyo bikeneye ari ugushyira hamwe
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangizaga inama ya 17 y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa “OIF”, iri kubera Erevan muri Arménie, yatangaje ko buri gihugu mu bigize Francophonie gifite ibyo ibindi byakigiraho, ko igikenewe ari ugushyira hamwe. Perezida Macron yavuze ko ejo hazaza ha Francophonie hadashoboka mu gihe abagore batabigizemo uruhare. Yashimangiye ko kwishyira hamwe kwa Francophonie ari ijwi rikomeye rishobora guhangana n’ibihugu bikomeye byitambika imyanzuro ifatwa, bigaragaza kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga. Yagize ati “Nk’urugero u Rwanda, ni…
SOMA INKURUMINISANTE irizera ko ubushakashatsi bushya kuri SIDA buzagira uruhare runini ku buzima bw’Abaturarwanda
Tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya Ubwandu bwa Virusi itera Sida, ICAP, gikorera muri Kaminuza ya Colombia byatangaje ku mugaragaro ko bagiye gukora ubushakashatsi buzatangira 12 z’uku kwezi k’Ukwakira buzarangira hagati mu mwaka wa 2019 bugaragaje uko ubwandu bushya bwa SIDA buhagaze, hamwe na Hepatite B na C. Hatangajwe ko mu mwaka wa 2019 uzasiga imibare mishya y’abaturarwanda bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, izasimbura imibare iheruka igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera Sida muri rusange ari 3%. Ubu bushakashatsi bugamije kwerekana imibare mishya…
SOMA INKURUGutanga urwandiko rw’inzira ku mpunzi ni umuhigo u Rwanda rwesheje- Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur
Ubusanzwe impunzi zajyaga mu mahanga zikoresheje urwandiko rw’inzira ruzwi nka “Travel document” rutangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, rwabonekaga hashize igihe kinini, kuri ubu bikaba ari ubwa mbere impunzi ziba mu Rwanda zatangiye guhabwa urwandiko rw’inzira ruzemerera kujya mu bihugu byose ku Isi ukuyemo Ibihugu baba baraturutsemo bahunga. Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukwakira 2018, ubwo Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Jeanne d’Arc Debonheur, yatangizaga iki gikorwa, akaba yemeje ko ari umuhigo u Rwanda rwesheje. Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur yatangaje ko kugira ngo impunzi…
SOMA INKURUPerezida Paul Kagame yamaze kwitabira inama ya “OIF” izanatorerwamo uyiyobora
Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF” izamara iminsi ibiri izatangira ejo kuwa Kane tariki 11 Ukwakira 2018, izabera mu Mujyi wa Erevan muri Arménie, kuri ubu Perezida Kagame w’u Rwanda yamaze kugera aho iyi nama izabera. Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, bine byiyunze na 26 by’indorerezi. Aha Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama z’uyu muryango “OIF”, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa ndetse no gusaba kwakira inama n’ibindi. Umwanya wo kuyobora OIF uri guhatanirwa…
SOMA INKURUKu rutonde rw’amakipe y’ibihangage muri Afurika Rayon Sports yaje imbere ya APR FC
Ikinyamakuru Mpuzamahanga Euro Top Teams gikora intonde z’amakipe ahagaze neza buri mwaka mu mikino yose, ni cyo cyemeje ko amakipe yo mu Rwanda akomeje kuzamuka ku rwego rwa Afurika. Rayon Sports izwi ku izina rya gikundiro yavuye ku mwanya wa 75 igera ku mwanya wa 36, ikipe mukeba wayo bahora bahanganye APR FC yagumye ku mwanya wa 49 mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika. Iki kinyamakuru ‘Euro Top Teams’ cyasohoye urutonde rw’uko amakipe ahagaze ku mugabane wa Afurika hagendewe ku musaruro yatanze mu mwaka w’imikino ushize. Ubusanzwe urutonde rw’uko…
SOMA INKURUIkirangirire Paul uzwi nka Rudeboy umwe mu bari bagize P Square yemeje ko azaza mu Rwanda
Ni ku nshuro ya 14 hagiye gutangwa ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi (Intare Conference Arena) kuwa 20 Ukwakira 2018, mu bazasusurutsa abazaba bitabiriye iki kirori harimo n’umuhanzi wo muri Nigeria Paul uzwi nka Rudeboy impanga ya Peter wahoze mu itsinda rya P Square nk’uko yabyemeje mu mashusho ari ku rubuga rwa Twitter. Ibi bihembo bya “Africa Movie Academy Awards” byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2005, akaba ari ku nshuro ya mbere…
SOMA INKURU