Umuhanzi Confy yatangaje uburwayi amaranye umwaka n’igice


Umuhanzi Munyaneza Confiance uzwi nka Confy uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko amaze umwaka n’igice abana n’ikibazo cy’uburwayi bwitwa ’Vitiligo’ gituma uruhu ruzana amabara adasanzwe, avuga ko amaze kubyakira, kandi ko yifuza ko n’abandi bafite iki kibazo biyakira, bagaterwa ishema n’abo bari bo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Confy, yavuze ko icyo gihe cyose amaze afashwe n’iyi ndwara ,cyabaye urugendo rwo kwimenya , gukomera no kwiyakira.

Yongeyeho ko kuva yatangira kubona imihindagukire y’uruhu rwe , yabanje kugira ubwoba ariko nyuma azakubona ko aricyo cyimugira umuntu wihariye, ashishikariza abandi bantu nabo barwaye iyi ndwara kudaterwa n’ipfunwe.

Vitiligo ni indwara ikunze kwibasira igice runaka cyo ku mubiri w’umuntu ikarangwa n’amabara aza ku ruhu, akaba yanakwira umubiri wose .

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment