Umubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry witezweho byinshi- Ubusesenguzi


Umubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry witezweho byinshi dore ko ari igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku buhinzi ndetse kinakungahaye ku mabuye y’agaciro aho cyihariye ayo mu bwoko bwa bauxite n’ubutare (iron/fer) kurusha ibindi ku isi, kikagira kandi zahabu na diyama byinshi, kikaba gihabwa amahirwe yo kuba cyaba kimwe mu bikize cyane muri Afrika.

Uyu mubano watangiye kumenyekana muri Mata 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Conakry.  impande zombi zashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ashingiye ku bukungu, umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.

Uza gushimangirwa kuwa 25 Mutarama 2024 ubwo Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yageraga mu Rwanda, mu ku butumire yahawe na Perezida Paul Kagame.

Ibi akaba ari byo mpuguke mu birebana n’ubukungu, Teddy Kaberuka asesengura, akerekana inyungu u Rwanda rwavana muri uyu mubano ukomeje gushyirwamo imbaraga.

Ati “biragaragara ko ubufatanye hamwe n’u Rwanda bishobora kubyara umusaruro kubera ko hari ubutunzi bwinshi bafite badakoresha neza cyane cyane amabuye y’agaciro, mu mibare ubona ko ari igihugu ki kiri inyuma ku buryo kigifite n’amahirwe y’ishoramari haba ku banyarwanda bajyayo gukorerayo ibikorwa bitandukanye bakaba babyaza umusaruro ubutunzi buriyo”.

Yakomeje agira ati “Hari no gufatanya mu rwego rwa Afurika kugirango rya soko ry’umugabane ritere imbere, ririya soko rusange ni igihugu gishobora gufatanya n’u Rwanda bikaba byatuma ibihugu byombi byunguka, u Rwanda kuba rumaze kugira uruganda rutunganya amabuye y’agaciro gufatanya n’ibindi bihugu bifite ayo mabuye y’agaciro ni inzira yoroshye”.

Guinée-Conakry ni igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afrika gikikijwe n’ibihugu nka Guinea Bissau, Liberia, Sierra Leone, Senegal ndetse kigakora no ku Nyanja ya Atlantic, kikaba ari kimwe mu bikungahaye ku butunzi bukomeye, ariko kiri mu bihugu bya Afrika bifatwa nk’ibikennye cyane.

Général Mamadi Doumbouya yafashe ubutegetsi muri 2021, nyuma yo guhirika Alpha Condé wari umaze imyaka 12 ku butegetsi, akurwaho  ashinjwa kwimakaza ruswa.

Kuri ubu  Général Mamadi Doumbouya ayoboye Guinée-Conakry by’agateganyo, aho inzibacyuho ayoboye izarangira mu Ukuboza 2024.

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment