Uko ubuzima bwa Yves Kimenyi buhagaze nyuma yo kugira imvune ikomeye


Umunyezamu Kimenyi Yves wa AS Kigali yabazwe neza,ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 nkuko byatangajwe n’iyi kipe ye kuri uyu wa 31 Ukwakira.

Uyu munyezamu wakiniwe nabi na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor ku cyumweru gishize, yamaze kubagirwa mu Bitaro by’Inkuru Nziza biherereye i Gikondo.

AS Kigali ibinyujije kuri X (Twitter), yatangaje ko kubagwa kwa Kimenyi byagenze neza ndetse bitanga icyizere ko azakira vuba.

Bati “Amakuru agezweho ku munyezamu wacu, Kimenyi Yves. Ejo kubagwa byagenze neza kandi umukinnyi wacu arimo koroherwa.”

AS Kigali yakomeje igira iti “Turashimira abantu bose bamwifurije ibyiza n’amasengesho. Umukinnyi wacu ari mu nzira yo gukira, yatewe imbaraga n’ubumuntu bwanyu no kumutera inkunga.Hamwe namwe, tuzagaruka dukomeye kuruta mbere!.”

Kimenyi yavunitse amagufa abiri yo ku murundi (tibia&peroné). Ashobora kumara amezi ari hagati y’atanu n’umunani hanze y’ikibuga.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment