Ubwumvikane buke buvugwa muri Rayon Sports bwihishe inyuma y’iyegura rya Visi Perezida wayo?


Nk’uko umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yabitangaje, bakiriye ndetse banemeza ukwegura kwa Visi perezida wayo wa mbere Twagirayezu Thadee nyuma y’ibaruwa yandikiye komite abisaba, akaba yatangaje  ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Uyu mwanzuro ukaba wemerejwe mu nama yahuje Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, CEO wa Rayon Sports, Zitoni Pierre Claver, umunyamategeko wa Rayon Sports, Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports na Aimable Sibomana, umujyanama wa Komite wa Rayon Sports.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bayo n’abakunzi bayo ko bwakiriye ibaruwa yo kwegura kwa Twagirayezu Thadee wari vice perezida wayo weguye ku mpamvu ze bwite.

Twagirayezu yeguye ku mirimo ye nyuma y’amaze amezi 3 gusa atowe mu nama y’inteko rusange yateranye kuwa 14 Nyakanga 2019, igatora perezida Munyakazi Sadate hanyuma nawe agasaba ko uyu Twagirayezu amubera Visi perezida wa mbere.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment