Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaburiwe n’umutoza


Robertinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo gutsinda AS Kigali ko yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ibyo akeneye ariko bakaba batarabimuha ndetse nibikomeza gutya, nyuma y’amasezerano ye azarangira ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka,ashobora kuzisubirira iwabo muri Brazil.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Robertinho

Yagize ati “Naganiriye na perezida na komite ya Rayon Sports ariko nta cyemezo kirafatwa. Nirengagije amakipe menshi yanshakaga kugira ngo numvikane na Rayon Sports.Nibikomeza gutya ntihagire icyemezo gifatwa,mfite umuryango muri Brazil,nzahita nsubira mu rugo amasezerano yanjye narangira kuwa 25 Ukuboza 2018.”

Robertinho yahishuye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butaramwongerera amasezerano bityo arambiwe gukorera mu cyuka gusa, ategereje ko amasezerano ye arangira kuri Noheli agahita yigendera aho bivugwa ko hari amakipe yo mu Barabu menshi amwifuza.

Robertinho yanze kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia kubera ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamwemereye kumwongerera amasezerano ndetse n’umushahara ariko ntiburamusinyisha ariyo mpamvu yatuma ava muri iyi kipe nyuma ya Noheli nihatagira igikorwa.

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment