U Rwanda rwahawe impano y’imbangukiragutabara


U Bubiligi bwahaye u Rwanda impano y’imbangukiragutabara 40 zizashyikirizwa ibitaro byo hirya no hino hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu gihugu. Umuhango wo guhererekanya izi mbangukiragutabara hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

U Rwanda rwakiriye impano ya ambulance

Iki gikorwa kikaba kitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Amb. Benoît Ryelandt; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bubiligi cyita ku Iterambere mu Rwanda, Enabel, Jean Van Wetter n’abayobozi b’ibitaro byazihawe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye u Bubiligi ku ruhare bwagize mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda. Yakanguriye abahawe imbangukiragutabara kuzitaho, abibutsa ko ari umutungo wa rubanda.

Ati “Turashimira Ubwami bw’u Bubiligi ku bw’izi mbangukiragutabara duhawe. Zigiye guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, kandi zidufashe gukumira impfu zaterwa n’uko umurwayi atagejejwe kwa muganga mu gihe byihutirwa. Ndasaba abayobozi b’ibitaro bihawe izi mbangukiragutabara kuzifata neza bakazirinda kwangirika.”

Amb. Benoît Ryelandt n’uhagarariye Enabel mu Rwanda Jean Van Wetter, bashimiye umuhate u Rwanda rufite mu guteza imbere ubuvuzi, banagaragaza ko bishimiye imikoranire myiza iri hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.

Abayobozi b’ibitaro byahawe imbangukiragutabara, bagaragaje ko hari icyuho kinini zigiye kuziba mu mitangire ya serivisi baha abaturage, kandi ko bazazitaho kugira ngo zizatange umusaruro zitezweho.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke, Kaneza Déogratias, we yagize ati “Izi mbangukiragutaba duhawe zizadufasha gutanga serivisi zihuse ku baturage, kuko hari igihe umurwayi atahabwaga serivisi ku gihe.”

Imbangukiragutabara 40 zatanzwe zifite agaciro ka miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zije zisanga izindi eshatu zaherukaga gutangwa n’u Bubiligi binyuze muri Enabel.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment