Sadio Mane yasimbujwe yasazwe n’agahinda kavanze n’umujinya


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019,Sadio Mane yagaragaye arakaye cyane ku ntebe y’abasimbura nyuma y’aho yari amaze gusimbuzwa afite umujinya w’umuranduzi w’uko uyu munya Misiri yanze kumuhereza umupira, ku mukino wabahuje na Bunley bakayitsinda ibitego 3-0

Umutoz Jurgen Klopp yavuze ko Mane yababajwe n’uko atahawe umupira na Salaha ahubwo akawupfusha ubusa ariyo mpamvu yasimbujwe habura iminota 6 agasohoka ababaye ndetse bagenzi be barimo Milner baramuhumuriza.

Yagize ati “Byatewe nuko yimwe umupira, nibyo.Buri kimwe cyose kimeze neza.Hari ibyabaye mu mukino atishimiye.Sadio agira amarangamutima cyane,hari ikindi cyamubabaje kitari ugusimbuzwa.”

Liverpool ari nayo kipe ya Sadio Mane niyo kipe yonyine imaze imikino 4 yose iyitsinda muri iyi shampiyona y’uyu mwaka.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment