Rayon Sports yageze muri ¼, APR irasezererwa


Kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019, nibwo Rayon Sports yakomeje muri ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2019 itsinze Marines FC ibitego 2-1. Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Irambona Eric Gisa (77’) na Manzi Thierry (87’). Ibi bitego byaje nyuma y’igitego cya FC Marines cyatsinzwe na Dusingizsemungu Ramadhan bita Maicon ku munota wa 27’ w’umukino waberaga ku kibiga cya Kicukiro.

Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza guhatanira igikombe cy’amahoro

 

APR yasezerewe mu gikombe cy’amahoro

Mu gihe mukeba wayo APR FC yakuwemo na AS Kigali nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza AS Kigali yatsinze APR FC igitego 1-0

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza izakinwa kuva tariki 19-20 Kamena 2019, Rayon Sports izahura na Gicumbi FC, Police FC icakirane na Etincelles FC, AS Kigali yatomboye Gasogi FC mu gihe Kiyovu Sport izakina n’Intare FC.

UKo imikino ihatanira igikombe cy’amahoro muri ¼  ipanze

Kuwa Gatatu tariki 19 Kamena 2019

-Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00’)

-AS Kigali vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15h00’)

Kuwa Kane tariki 20 Kamena 2019

-Rayon Sports vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h00’)

-Intare FC vs Sc Kiyovu (Kicukiro Turf, 15h00’)

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a reply

  • Default Comments (0)
  • Facebook Comments