Perezida Kagame yitabiriye irushanwa rya Afrobasket 2021 wahuzaga u Rwanda na DRC


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umukino w’irushanwa rya Afrobasket 2021 wahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku nshuro yaryo ya 30, kuri uyu wa Kabiri ni bwo iri rushanwa rya FIBA ​​AfroBasket ryatangiye rikazarangira ku wa 5 Nzeri 2021.

Umukino watangije irushanwa ku mugaragaro, u Rwanda rwatsinze RDC n’amanota 82 kuri 62. Ni umukino wabanjirijwe n’indi mikino irimo uwahuje ikipe ya Tunisia ifite igikombe giheruka cya 2017, aho yatsinze ikipe y’igihugu ya Guinea ku manota 82 kuri 46.

Umukino wa kabiri waje guhuza ikipe ya Misiri na Republika ya Santarafurika zo mu itsinda rya kabiri (B) aho ziri kumwe na Tunisia na Guinea zari zabanje. Uyu mukino watangiye amakipe yombi agenda arushanwa amanota make make waje kurangira Misiri iwutsinze ku manota 72 kuri 56.

Nyuma y’iyi mikino, ahagana ku i Saa kumi n’imwe hakurikiyeho ibirori byo gutangiza aya marushanwa byasusurukijwe n’itorero “Uruyange rw’Intayoberana” rwiganjemo abana bakiri bato, ari na ko hanabutswaga amabendera y’ibihugu byose 16 byitabiriye aya marushanwa.

Nyuma ni bwo hakurikiyeho umukino ufungura amarushanwa ari na wo wahuje u Rwanda na RDC usoza ikipe y’u Rwanda igize amanota 82 mu gihe iya RDC bari bahanganye yagize amanota 68.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment