Perezida Joe Biden ntazitabira umuhango wo kwimika Umwami w’u Bwongereza


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko atazitabira umuhango wo kwimika Umwami w’u Bwongereza, Charless III ko ahubwo azahagararirwa n’umugore we, Jill Biden.

Umuhango wo kwimika Charles III uteganyijwe mu Bwongereza ku wa 6 Gicurasi, uzanagaragaramo umugore w’uyu Mwami, Camilla, na we uzimikwa nk’Umwamikazi nubwo azaba adategeka.

Nubwo uyu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa n’abayobozi bavuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden we yamaze kuvuga ko atazaboneka.

BBC yatangaje ko Perezida Biden ari umwe mu bakuru b’ibihugu bari batumiwe ariko aza kugirana ikiganiro cyo kuri telefone n’Umwami Charles III amubwira ko azohereza umugore we n’intumwa ye kuko we atazaboneka.

Kugeza ubu Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House nta bisobanuro biratanga ku mpamvu Perezida Biden atazaboneka muri uyu muhango nubwo bishimangira ko “mu gihe kiri imbere Perezida Biden yifuza kuzahura n’uyu mwami.”

Nubwo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ibihugu bibanye neza, nta muyobozi n’umwe w’iki gihugu wigeze witabira umuhango wo kwimika Umwami cyangwa Umwamikazi mu Bwongereza, ibituma benshi bibaza impamvu ibitera.

Charles III yagiye ku ntebe y’Ubwami mu 2022 nyuma y’urupfu rwa nyina akaba n’Umwamikazi Elizabeth II

Umuhungu we Charles Philip Arthur George yahise amusimbura ku ngoma, ahabwa izina ry’ubwami rya Charles III.

Kuba Umwami yakwimikwa nyuma y’igihe agiye ku ngoma ni ibintu bisanzwe mu Bwongereza kuko ari umuhango usaba ibintu byinshi. Nk’Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ariko yimitswe muri Kamena 1953.

 

 

 

SOURCE:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment