Mukangendahayo Joselyne ufite uburwayi budasanzwe butuma aruka ibisimba, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi


Mukangendahayo Joselyne, umukobwa utuye mu mudugudu wa Rusasa mu kagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana arwaye uburwayi budasanzwe butuma aruka ibikeri, ibinyaruvu, ibinyamunjonjorerwa, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi.

Ibi ni ibintu bitandukanye uyu mukobwa yagiye aruka

Umuyobozi w’ Akagari nawe avuga ko yiboneye Mukangendahayo aruka itoroshi, gusa nubwo abaturage bavuga ko uwaroze uyu mukobwa agomba kwicwa, ubuyobozi bwasabye abaturage kutagira umuntu babangamira kuko buri gukora iperereza.

Uyu mukobwa avuga ko yafashwe n’ uburwayi bwo mu nda mu kwezi kwa 10 tariki ebyiri saa kumi n’ imwe z’ igitondo. Tariki ya mbere z’ ukwa 12 avuga ko aribwo yanyweye umuti aruka ikinyamunjonjorerwa kimwe, tariki 3 nyina arongera amuha umuti noneho aruka uruvu rumwe n’ ibinyamunjonjorerwa byinshi. Ati “Kuri noheli nibwo narutse imiserebanya ibiri, nduka n’ igikeri, imiserebanya yaraducitse, igikeri cyo cyarapfuye”.

Ibi ni ibintu bitandukanye uyu mukobwa yagiye aruka

Avuga ko byakomeje agatangira kuruka amacupa, imyenda, amabuye, musaza we akajya kubwira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagali akaga bagushije.

Mukangendahayo akomeza avuga ko byageze aho Imana ikamuha ikimenyetso cy’ umuhoro uri mu itongo bahoze batuyemo bawukuramo ibyo yarukaga bigahagara. Yagize ati “Ngeze aho ijwi ry’ Imana rirambwira ngo, hepfo  hariya mwacu hari ahantu hari umuhoro udafite ikirindi. Ni ikimenyetso Imana yari impaye, ngo ninywubona bakawukuramo ibi bintu birahagaragara, ngo umuntu uri kubinterereza arimo kubitongeraho avuga izina ryanjye”.

Uyu muhoro uyu mudamu afite mu ntoki niwo bari baramurogeyemo

Ngo yamanukanye n’ undi mukobwa amwereka aho uwo muhoro wari utabye bawukuramo. Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza ntabwo yongeye kuruka.

Yagize ati “Kuva bawukuramo sinongeye kugira ikindi naruka uretse ko nyine aho byagiye bica hose numva hari kundya”.

Nyirambonyimana Virgenie, nyina w’ uyu mukobwa avuga ko n’ umugabo we arirwo rupfu yapfuye ariko bishingikirije ku Mana.

 

Yagize ati “Ubu twebwe ikintu twishingikirijeho ni Imana yo mu ijuru. Atari ukubera Imana nta n’ umuntu n’ umwe uba ukiri muri uru rugo.”

Nyirambonyimana avuga ko nubwo umugabo we atarutse ibisimba n’ ibikoresho nk’ ibyo umukobwa we yarukaga, ngo yarwaye imyaka itatu aruka amaraso, agacisha inyama hasi no hejuru.

Ati “Ni nk’ aho ari ivu nasohoye mu nzu. Umugabo wanjye ku munsi najyaga kumena indobo eshatu z’ amaraso”.

Umusore uvuga ko uyu mukobwa yarutse agakoroboyi ya salsa areba ati “Rwose uwabimukoreye uruhano namusabira ni urwo gupfa”.

Abandi baturage bzbwiye  TV10 dukesha iyi nkuru yasanze muri uru rugo bagiye gushungera biganjemo abana n’ abagore bavuze ko uyu murozi akwiye gutwikwa cyangwa akabambwa ku musaraba.

Ingabire Laurence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Kajevuba nawe avuga ko ibyo Mukangendahayo yarutse hari ibyo yabonye n’ amaso ye ubwo yari yahurujwe na musaza w’ uyu mukobwa.

Yagize ati “Musaza w’ uyu mwana urwaye yansanze ku kagari ambwira ko bafite umwana urwaye, ambwira ko arimo kuruka ibintu bitandukanye birimo ibisimba by’ amoko 10, n’ ibindi bintu bitandukanye birimo amagufa, birimo ngo n’ urupapuro rwanditseho ‘ngo upfe vuba’”

Avuga ko yahise amanukana nawe ati “Mpageze icyo niboneye n’ itoroshi yarutse mpibereye, yarongeye aruka amabuye abiri y’ igishonyi”.

Ingabire avuga ko amaze kubibona yabimenyesheje ubuyobozi bw’ umurenge, bagira igitekerezo cyo kujya kwa muganga nyina w’ umwana abasaba ko baba baretse bakareba iyo bigana.

Umurozi aracyekwa…

Ingabire ati “Mukeba we uwo ng’ uwo ukekwa tuzamuganiriza, twumve icyo abivugaho cyane ko bavuze ko kuva uwo mwana yarwara atigeze ahagera n’ ubu ntabwo nigeze mpamubona. Abaturage ni ukubaganiriza tukabasaba kuba bakwirinda guhungabanya uwo muntu kuko nta gihamya.”

Yakomeje avuga ati “Nta gihamya nubwo bavuga ko ariho byaturutse turabikurikirana kugira ngo buri muntu wese agire umutekano”

Uyu mugore ukekwa ntabwo yabonetse ngo avugishe itangazamakuru kuko ubwo umunyamakuru yageraga iwe yasanze atari mu rugo.

@umuringanews.com

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment